Mugimba na Iyamuremye bakurikiranweho Jenoside bagejejwe mu Rwanda

Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagejejwe mu Rwamda ku mugoroba wo ku itariki ya 12 Ugushyingo 2016.

Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bakigera ku kibuga cy'indege i Kanombe
Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bakigera ku kibuga cy’indege i Kanombe

Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda butangaza ko aba banyarwanda babiri babaga mu gihugu cy’Ubuholandi.

Bageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku isaa moya n’iminota 10 (19h10) ku isaha y’i Kigali. Bazanywe n’indege y’ikompanyi itwara abagenzi ya KLM Royal Dutch Airlines.

Bakiva mu ndege nta jambo na rimwe bavuze,bahise bashyirwa mu modoka zigenewe gutwara abagororwa.

Mu mwaka wa 2012 nibwo hatangiye ibikorwa byo gushaka uburyo abo bagabo bombi bakoherezwa mu Rwanda bakaba ariho baburanishirizwa

Ubwo bari bagisohoka mu ndege yabazanye ibakuye mu Buholandi
Ubwo bari bagisohoka mu ndege yabazanye ibakuye mu Buholandi

Mugimba na Iyamuremye bazacibwa urubanza kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinjwa birimo kuyitegura, gukangurira abandi kuyikora n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu bakoreye mu Mujyi wa Kigali.

Mugimba yavukiye ahitwa i Cyambara muri Segiteri Gaturo, muri Komine ya Mutura mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Yavutse ku tariki ya 24 Ukwakira 1959.

Mugimba Jean Baptiste
Mugimba Jean Baptiste

Mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri Segiteri Nyakabanda muri Komini Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali.

Yakoze muri Banki nkuru y’igihugu (BNR) akaba kandi yari umunyamabanga mukuru w’ishyaka ry’intagondwa z’abahutu ryitwaga “CDR”.

Iyamuremye we yavukiye ahitwa i Gatare muri Segiteri Kicukiro muri Komine Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Yavutse ku itariki ya 14 Ukuboza 1975.

Iyamuremye Jean Claude uzwi ku izina rya "Nzinga"
Iyamuremye Jean Claude uzwi ku izina rya "Nzinga"

Akekwaho kuba yari umuyobozi w’Interahamwe muri Kicukiro akaba n’umwe mu bayoboke b’ishyaka rya MRND.

Akekwaho kandi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Turashimira leta y’ubu Hollandi kuba ikomeza kwizera urwego rwacu rwubucamanza ibyo ntakindi kibitera nububanyi bwiza namahanga biranga urwanda muliki gihe.

Abo bagabo bazanywe harimo uyu witwa IYAMUREMYE ’Nzinga’nibyo avuka ahitwa GATARE mu karere ka Kicukiro muli NIBOYE.tumaze kuhunguka muli 1995 ahantu twatuye kugeza nubu naho iwabo inzu zacu ziri hafi kandi abavandimwe be baracyahari uretse bamwe bagiye bagenda bakamusanga ( barumuna be na Bashiki be)nibuka ko kenshi muli 1996 kugeza mugihe cyabachengezi batubwiraga ko ali muli Congo(DRC)RIMWE na rimwe bakatubwira ko yaje tukarara amajoro tumuhiga ariko ntitumubone no mugihe cya Gacaca maman we waje gupfa nuburwayi na Mushikiwe (Ange) ndetse nabandi bagerageje guhisha amakuru kandi bayazi mubyukuri abarokotse aho bose bari bamuzi ndetse bana mushira mu majwi hamwe nundi muhungu utuye aho muli gatare wo kwa NYIRANTEGE kugera ubu ataraboneka aho aherereye.Abo basore bombi basinjwa kwica abatutsi ndetse baranasahura bikabije abatutsi bari batuye NIBOYE YA KICUKIRO ndetse bakaba barayoboraga bariyeri zafataga abantu NIBOYE,BYIMANA,NYAKABANDA ndetse na Sahara aho bita kwa didi(abatoire)bakabajyana mushamba rya Eto aho benshi babiciye. nabandi bitegure ko umunsi umwe bazafatwa bakazanywa murwababyaye kandi Imiryango yabo yasigaye mu rwanda ikwiye kutera intambwe ikatanga amakuru yaho baherereye nibura bakagarurwa murwababyaye kuko Politique iriho ubu ntiyica ahubwo igerageza kugorora ababyemeye.Mugire AMAHORO yari I.JMV

Ibaze JMV yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

nkuwo NGO ni iyamuremye ndabona yaramaze abantu akiri muto kumyaka 19

jmv yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

amena rwose nandi mahanga arebereho nayo yikureho abo bagome abohereze babazwe ibyo bakoze.ubuholandi turabushimye

kagabo innocent yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

Birakwiyeko Dushima Leta Y’urwanda Idahwema Kugaragaza Ukuri. Abo Bagabo Nibabazwe Ibyo Basize Bakoze Mu Rwagasabo.

Mugisha Huzairu yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Nibashyikirizwe Ubutabera Bwac Kko Burashoboye Kd Bahabwe Ibihano Bibakwiye Bibere Isomo Naband,

Charles yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Abo bagome bajye bahanwa kuko ibyo bakoze ntibikwiye kugirirwa ikiremwa muntu gifite ubugingo nkabo. mbese mujya mubabaza niba bo bibaza ibyo bakoze muri 1994 na mbere yaho iyo baba aribo bahigwaga bakanicwa urubozo bakanatsembwa bari kuba bameze gute??? bari kubyakira gute??? mujye mubibabaza mwebwe aba journaliste kugirango ideas zabo muzisangiza nabandi bantu bamenye ukuri kuri mu mitima yizo nkora maraso. Murakoze

Alias AK48 yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

babacire urubanza bahanirwe abantu binzira karengane basize bamaze

kirangijado yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Nibabazwe ibyo bakoze rwose kuko bakoze ishyano ubwo bahigaga bukware inzirakarengane z’abatutsi!

sababa yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Nibyo pe nibabazwe ibyo bakoze bibuke abo bagize incike nuburyo bahigaga bukware inzirakarengane kigali.

sababa yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Genoside nicyaha kidasaza kandi niyo wagira ute numutima nama wawe uragushinja.Nibaze bemere bicuze basabe imbabazi ubutabera nabwo bukore umurimo wabwo.

Anny yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

nibyo nibakurikirane ahubworeta yacu ishakenabandi,

habakwitonda gilbert yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Nibabakurikirane rwose ubutabera burahari turabwizeye!

Alias yanditse ku itariki ya: 12-11-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka