Mbarushimana ngo yasezeye akazi ka Leta yanga kuba Interahamwe

Mbarushimana Kunda Emmanuel yabwiye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ko rudakwiye gukomeza kumuburanisha nk’aho yari afite inshingano mu butegetsi.

Emmanuel Kunda Mbarushimana
Emmanuel Kunda Mbarushimana

Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye yarasezeye ku kazi ka Leta kubera kwanga kujya mu mashyaka.

Mbarushimana ushinjwa ibyaha bitanu byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangaje ibyo ubwo yari ari mu rukiko yisobanura ku byaha ashinjwa kuri uyu wa 15 Kamena 2017.

Kwisobanura yabitangiye ku wa 12 Kamena 2017 ahereye ku cyaha cya Jenoside nyir’izina ari na cyo yahereyeho kuri uyu munsi.

Mbarushimana ahakana ko yari umugenzuzi w’amashuri (inspecteur), ari byo byamuheshaga n’ububasha bwo gukora ibyaha birimo gutegura Jenoside, kwica Abatutsi, kuba icyitso mu gukora Jenoside, gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi no kuyobora ubwicanyi.

Avuga ko Jenoside yatangiye atakiri “inspecteur” kandi ko yiteguye kugaragaza ibaruwa zerekana ubwegure bwe mu mwaka wa 1992.

Abihuza no kuba urukiko rwari rumusabye gusobanura ibyo ashinjwa ku Nterahamwe yakoranaga na zo.

Mbarushimana abihakana yivuye inyuma avuga ko nta Nterahamwe yigeze akorana na zo, agira ati “Byongeye kandi neguye kubera kwanga kugira ishyaka njyamo.”

Mu kwiregura kwe yagiye yifashisha n’ubuhamya abatangabuhamya b’ubushinjacyaha batanze mu butabera bwa Danmark.

Mbarushimana akaba yasabye urukiko ko ubuhamya bwabo bwazazanwa no muri uru rubanza kuko ngo asanga harimo byinshi bivuze ku byaha ashinjwa.

Mu bo yagarutseho cyane harimo nk’umutangabuhamya KMJ uri mu babajijwe niba Mbarushimana yarateguye Jenoside cyangwa yaba yaragiye mu bitero, ariko we agasubiza agira ati “Ntabyo nzi.”

Undi ni KMD wasubije kuri icyo kibazo agira ati “Ntabyo nzi, …nta we nabonye”, naho umutangabuhamya wiswe KMK, ngo wari no mu buyobozi muri icyo gihe, we yasubije agira ati “Sinamubonye muri ibyo bikorwa.”

Naho Deo Ngayaberura wari Konseye mu gice Mbarushimana yari atuyemo, we ngo urukiko rwa Danmark rumubajije iki kibazo, yagize ati “Sinigeze menya ko Mbarushimana ari mu bategura Jenoside. Nta n’inama n’imwe nigeze mubonamo.”

Mbarushimana akomeza asoma ibyo aba batangabuhamya babwiye urukiko muri Danmark, abisoma mu Kidanwa (Danois), ururimi rukoreshwa muri Danmark, akabisobanurira urukiko mu Kinyarwanda.

Urukiko rwamubajije niba abatangabuhamya bose b’ubushinjacyaha mu nkiko za Danmark baragiye batanga ubuhamya bumushinjura kuko ari bwo yasomaga gusa.

Mbarushimana yasubije agira ati “Simvuze ko hatari abavuze ibinshinja ariko njyewe ndagaragaza n’ubundi buhamya abandi bavuze butandukanye ni byo abo bavuze. Ibyo ni inshingano z’ubushishacyaha kubigaragaza.”

Uru rubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 21 Kamena 2017, Mbarushimana akazakomeza yisobanura no ku bindi byaha ashinjwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka