Dr Leon Mugesera nta burwayi afite ibivugwa ko arembye ni ibihuha - RCS

Ku wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, Ikinyamakuru cyandikirwa muri Canada cyitwa "La Presse", cyatangaje inkuru ivuga ko Dr Leon Mugesera ufungiye ibyaha bya Jenoside muri gereza ya Nyanza arembye bikomeye, kandi ko Leta y’u Rwanda yamutereranye.

Dr Mugesera nta burwayi afite nk'uko amakuru yatangajwe na La Presse abivuga
Dr Mugesera nta burwayi afite nk’uko amakuru yatangajwe na La Presse abivuga

Iyo nkuru ya La Presse ifite umutwe ugira uti “la santé de Léon Mugesera se détériorerait de jour en jour, bivuze ngo umunsi ku wundi, ubuzima bwa Mugesera bwaba burushaho kumera nabi.

Jean-Thomas Léveilllé wayanditse, avuga ko ayo makuru ayakesha uwunganira Dr Mugesera, Me Jean Felix Rudakemwa, ndetse n’umugore we Gemma Uwamariya uri muri Canada.

Uwo munyamakuru anavuga ko uburwayi bwa Dr Leon Mugesera burimo gutakaza ijwi bugenda burushaho gukomera, kandi ngo yimwe uburenganzira bwo kujya kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Me Jean Felix Rudakemwa wunganira Dr Leon Mugesera, yanatangarije icyo kinyamakuru ko atemererwa kumugeraho, atanga urugero rw’uko ku wa kabiri ku itariki 28 Ugushyingo 2017 Saa kumi n’iminota 45 yangiwe kumugeraho.

Kigali Today yifuje kumenya ukuri kuri iyo nkuru, yegera ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), isaba gusura Dr Mugesera ngo ikareba uko ameze.

RCS yemereye Kigali Today kumusura, Umunyamakuru wayo yerekeza i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ajya muri gereza Dr Mugesera afungiyemo, asaba kubonana na we bamutumaho.

Mu kiganiro cy’amasaha arenga abiri Umunyamakuru wa Kigali Today yagiranye na Dr Mugesera, arabagezaho ibigikubiyemo.

Agira ati” Aza kunganiriza yaje yigenza nta muntu umurandase ku buryo byagaragaza ko koko arembye. Tumaze kuramukanya twicara ku ntebe y’urubaho dutangira ikiganiro.

Mu mwanya twamaranye, sinigeze numva ijwi rye risaraye cyangwa ririmo amakaraza nk’umuntu ufite ikibazo cy’ijwi. Sinigeze numva akorora ndetse sinigeze mubona yegamira urukuta nk’ikimenyetso cy’umuntu ufite intege nke.

Mubajije uko ubuzima bwe buhagaze, nta kibazo gikomeye yantangarije, gusa ngo ku itariki 25 Ugushyingo 2017 yari yarwaye ijwi ridasohoka neza, ariko ngo ivuriro ryo muri gereza ryamuhaye imiti ubu ameze neza.“

Dr Mugesera mu mvugo no mu isura nta burwayi bumugaragaraho
Dr Mugesera mu mvugo no mu isura nta burwayi bumugaragaraho

Icyo yambwiye atishimiye ngo ni uko gereza itamuha umugati witwa “Pain de Ble’ entier“ugurirwa muri La Galette na Simba Super Market, kandi ari ifunguro ryategetswe n’abaganga.

Uyu niwo mugati Dr Leon Mugesera yifuza guhabwa
Uyu niwo mugati Dr Leon Mugesera yifuza guhabwa

Ngo ntiyishimiye kandi no kuba ataragiye kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akavurirwa muri gereza kandi ari ho yari yiteze ireme ry’ubuvuzi yifuzaga.
Mugesera anavuga kandi ko atanyuzwe no kuba umwunganizi we Me Jean Felix Rudakemwa yaraje kumusura akangirwa kubonana na we. Ngo nubwo yahageze yakererewe bagombaga kugira ubumuntu, bakamureka bakabonana.”

Ku bijyanye n’urubanza rwe rugeze mu bujurire, Dr Mugesera yanze kugira byinshi atangaza, ngo bitazagira ingaruka ku bujurire bwe.

Yagize ati” Nakatiwe n’Urukiko rukuru ku itariki 15 Mata 2016, mpita njurira ako kanya. Icyo cyemezo cy’Urukiko rukuru rero ntabwo kigifite agaciro kugeza igihe Urukiko rw’ikirenga ruzacira urubanza. Ngize byinshi mvuga kuri ibi bishobora kuzagora avoka wanjye kubisobanura mu bujurire”.

Kigali Today yegereye RCS igira icyo ivuga ku byo Dr Mugesera avuga

Mu Kiganiro n’ Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary yatangaje ko inkuru yanditswe n’ikinyamakuru “La Presse” ari igihuha, ndetse ko nta gaciro abantu bakwiye guha ibitangazwa na Dr Mugesera, umugore we n’umwunganizi we, kuko nta shingiro bifite.

Yagize ati” Iyo utigereye ku muntu ngo umenye amakuru ye umenye ko ibimuvugwaho ari ukuri cyangwa ibinyoma, iyo nkuru iba ari igihuha. Ngira ngo mwabonye ko Mugesera ari muzima atarwaye, kandi atabuzwa kujya kwivuza.”

Akomeza agira ati” Mu cyumweru gishize yarwaye ‘grippe’ ashaka kujya kuyivuriza Faisal. Abaganga ba gereza bahisemo kumuvurira mu ivuriro rya gereza kandi yarakize neza nk’uko mwabibonye. Icyabiteye ni uko grippe ari indwara yoroheje itatuma umuntu arenga ibindi bitaro ngo ajyanwe muri Faisal”.

Mu mwaka amaze muri Gereza amaze kwiyongeraho ibiro bine
Mu mwaka amaze muri Gereza amaze kwiyongeraho ibiro bine

Umuyobozi w’ivuriro rya gereza ya Nyanza, Evariste Ntirenganya ashimangira ibivugwa na CIP Sengabo, aho avuga ko Dr Mugesera nta burwayi bukomeye yagize bwari gutuma ajya kwivuriza muri Faisal.

Ati” Mu mwaka n’igice amaze ageze hano, amaze kwiyongeraho ibiro bine. Ibyo avuga ko akaneye umugati wo muri La Galette na Simba ni ibinyoma, kuko nk’abaganga nta mwihariko mu bigize uwo mugati bitari mu yindi migati”.

Ubuyobozi bwa gereza ya Nyanza na bwo buvuga ku ihezwa ry’uwunganira Dr Mugesera, bwavuze ko nta mpamvu bari kwemerera Me Jean Felix Rudakemwa kumusura, kuko yahageze yakererewe gereza yari yamaze gufunga imiryango.

Mu kwezi kwa Mutarama k’umwaka wa 2012, nibwo Leta ya Canada yohereje Leon Mugesera mu Rwanda, uwo musaza ufite imyaka 65, ashinjwa ibyaha bya Jenoside, birimo ‘imbwirwaruhame (discours) y’ivangura’ yavugiye ahitwa ku Kabaya mu mwaka wa 1992.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

UN DISCOURS SANGUINAIRE ET PROVOCATEUR ,IL MERITE UNE PENDAISON IMMEDIATE SINON RESTER ENTRAIN DE MEDITER ENTRE LES QUATRES MURS CA SUFFIT PAS.

lengi lenga yanditse ku itariki ya: 7-02-2018  →  Musubize

Mugesera buriya arateta nkumwana umena amata we afashwe nki,cyana Kingagi’ubwo iyo aba rusizi barikujya bayimushyira,nindege naho faycal,ibyarya nashaka bive,iburayi,bamureke,yiyishyurire nta kibazo

gakuba yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

Iyi nkuru yakwiye kujya mugifaransa nabo banyacanada bakayona

Dudy yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

ARIKO YE NGO KIRYA ABANDI BAJYA KU KIRYA KIKISHARIRIZA UBWO SE UBUZIMA BWE BURUTA UBWABO YAMAZE,NIYIDOGE NI MUGIHE ARARYA IMIGATI ABANDI YARABABUJIJE UBUZIMA.

Bukibaruta Emile yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

Murakoze kuri article nziza isobanura situation ya Mugesera.
Byashoboka kuyibona mu gifaransa cyangwa icyongereza kugirango Jean Thomas Léveillé musubiza ashobore kubyumva???
Murakoze

Rwirangira yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

Ngo ararembye? Hanyuma se abo yanyujije muri nyabarongo bo ntibari abantu? Ngo ararembye? Yapfuye se ko atari we waba ubaye uwa mbere cyangwa uwa nyuma! Asyi!

Bido yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

nta munyarwanda warokotse utazi discours y’uwo mugesera nuko nyine la procedure judiciaire ifite son iter’naho ubundi urubanza rwe ntirwagombye no kumara icyumweru kimwe.Upfuye aba aruhutse ahubwo nagume en vacance muri iriya hotel byibura nkindi myaka 60 kuko uko agaragara arakome ahubwo azanayirenza abone nigihe cyo gukora son examin de conscience,film yabantu yambuye ubuzima igume imuce mu maso nkuko izaca mu maso les genocidaires bose ubuzima bwabo bwose
c’est la justice divine.!!!!!!!!!!!

cyuma yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka