Danmark: Hatangijwe urubanza rwo kohereza mu Rwanda Twagirayezu ukekwaho Jenoside

kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Mutarama, Urukiko rwo mu Mujyi wa Hillerød mu gihugu cya Denmark rwatangije urubanza rwo kohereza umunyarwanda Wenceslas Twagirayezu akaza kuburanishirizwa mu Rwanda ku byaha ashinjwa bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Twagirayezu ashobora koherezwa mu Rwanda kuburana ibyaha bya Jenoside akekwaho
Twagirayezu ashobora koherezwa mu Rwanda kuburana ibyaha bya Jenoside akekwaho

Wenceslas Twagirayezu w’imyaka 50 yatawe muri yombi muri Gicurasi 2017, aho yaratuye mu kajyi gato kitwa Smørum, kari mu majyaruguru ya wa Copenhagen, umurwa mukuru wa Denmark.

Twagirayezu yabonye ubwenegihugu bwa Denmark muri 2004, nyuma y’imyaka 3 yaramaze ahegeze. Afite akazi mu kigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu mwaka ushize, ubushinjacyaha bwo muri Denmark, butahise butangaza izina ry’uregwa icyo gihe, bwari bwavuze ko bufite urubanza ashinjwamo ibyaba bikomeye, birimo kugira uruhare mu iyicwa ry’abantu basaga igihumbi.

Ku bushinjacyaha bwa Denmark, mu mwaka ushize bwavugaga ko ari ibintu byasabaga ubwitonzi cyane mbere yo kohereza uwo bita umuturage wabo mu Rwanda, ariko nyuma y’iperereza risesuye baje gusanga bagomba kumwohereza kuburanira mu Rwanda aho icyaha cyakorewe.

Twagirayezu, biravugwa ko afite ikigo yashinze muri Denmark kitwa Dutabarane Foundation, mbere na nyuma ya jenoside yari umwarimu ku ishuri ribanza ryitwaga Ecole Primaire Majambere muri secteur ya Busasamana ahahoze ari muri prefecture ya Gisenyi, akarere ka Rubavu k’ubu.

Ibirego bimwugarije birimo kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abantu basaga igihumbi akoresheje imbunda ndetse akaba yari president wa CDR muri secteur ya Gacurabwenge.

CDR rikaba ryari ishyaka rya politike ryaranzwe cyane no gushishikariza abahutu ku mugaragaro kwica abatutsi no kwangiza imitungo yabo. Aho muri Gacurabwenge ni nawe wari uyuboye umutwe w’abicanyi b’interahamwe.

Demark kugeza ubu imaze kohereza mu Rwanda umuntu umwe gusa ushinjwa kugira uruhare muri jenoside mu majyepfo y’u Rwanda .

Uwo ni Emmanuel Mbarushimana wari umwarimu, akaba yarahamwe n’icyaha cya jenoside ndetse mu Kuboza k’umwaka ushize yahanishijwe igifungo cya burundu.

Emmanuel Mbarushimana woherejwe mu Rwanda 2017
Emmanuel Mbarushimana woherejwe mu Rwanda 2017

Imibare itangwa n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda igaragaza ko kugeza muri 2017, hamaze gutanga impapuro mpuzamahanga zisaba guta muri yombi abantu 853 bahunze u Rwanda nyuma yo gusiga bakoze jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Naryozwe ibyo yakoze.

Hakorimana Innocent yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

Bibaye byiza baza Bose kuko icyaha cya Genocide ntigisaza

Gerald yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka