CNLG yamaganiye kure iby’irekurwa rya Ngeze Hassan ufungiwe Jenoside

U Rwanda rwatunguwe n’amakuru y’uko urukiko rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha rushobora kurekura Ngeze Hassan ufungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngeze Hassan ashobora kurekurwa imyaka yakatiwe itarangiye
Ngeze Hassan ashobora kurekurwa imyaka yakatiwe itarangiye

Ngeze yari umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru “Kangura” gifatwa nka rutwitsi mu gukangurira Abahutu kwica Abatutsi kuva na mbere ya Jenoside.

Amategeko 10 yo gukangurira Abahutu kwanga Abatutsi ni ho yanyujijwe ndetse n’izindi nyandiko rutwitsi zagiye zicishwamo na Ngeze, kuva cyatangira mu 1990.

Nyuma ya Jenoside yaje gutabwa muri yombi aburanira i Arusha aho yakatiwe imyaka 35 y’igifungo, yoherezwa gufungirwa muri Mali.

Muri Werurwe 2018, nibwo Ngeze yarangije 2/3 by’igifungo yakatiwe, ahita atangira gusaba ko yafungurwa. Umwunganizi we yemeza ko icyifuzo cy’umukiriya we gishobora gusubizwa mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena 2018.

Yagejeje ubusabe bwe ku rukiko mpuzamahanga rushinzwe gukomeza gukurikirana imanza urukiko rw’i Arusha n’urwashyiriweho Yugoslavia, zose zasoje manda yazo, rukuriwe n’umucamanza w’Umunyamerika Theodor Meron.

Ayo makuru akigera ku Rwanda rwatunguwe ruvuga ko ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho bidakwiye kumwemerera gufungurwa, nk’uko Jean Damascene Bizimana umuyobozi wa CNLG yabitangaje.

Yagize ati “Ntitwemera ko abafungiye ibyaha bya Jenoside bakwiye kurekurwa igihe kitageze. Ikibazo cya Ngeze Hassan cyo kiranakomeye, yakoresheje ikinyamakuru cye mu gukangurira abaturage kwica bagenzi babo no gukwirakwiza urwango.

“ICTR yamuhamije ko yakoresheje itangazamukuru mu gukwirakwiza urwango, ni yo mpamvu kumurekura igihe kitageze bitumvikana.”

Igihangayikishije u Rwanda ni uko uwo mucamamnza Meron yarekuye abafungiwe Jenoside bagera ku 10, hakaba hari impungenge ko na we ashobora kurekurwa.

Muri abo harimo Ferdinand Nahimana wari warakatiwe imyaka 30 na Padiri Emmanuel Rukundo na we wari warakatiwe imyaka 23, bose bagafungirwa muri Mali. Undi wafunguwe igihe kitageze ni Alphonse Nteziryayo wahoze ari Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, yabwiye Kigali Today ko n’ubundi igihano Ngeze yari yarahawe cyari gito ugereranije n’ibyaha yashinjwaga.

Ati “Birababaje kuko n’ubundi igihano yari yarahawe cyari gito ugereranije n’ibyaha yakoze.”

U Rwanda kandi ntirwigeze rwishimira ko umucamanza Meron yongererwa manda y’imyaka itanu ngo akomeze ayobore urwo rukiko, nk’uko Bizimana abitangaza.

Hari abandi bafungiwe ibyaha bya Jenoside barimo Col. Simba Aloys wakatiwe imyaka 25 na Dominique Ntawukuriryayo wakatiwe 20 na bo basabye ko barekurwa igihe kitageze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabaramukije basomyi ba Kigalitoday.
Abavuga ko Ngeze hassan adakwiye gufungurwa njye simbona itegeko mugenderaho. We niba yarasabye gutaha kubera ko amategeko abiteganya gutyo mwe mutanze izihe ngingo z’itegeko? Ntabwo dukwiye guhangana n’imikorere y’urukiko mpuzamahanga dukoresheje amarangamutima gusa. Biragaragara ko ari IBUKA ari na CNLG badakoresha neza abanyamategeko babo. Nibicare hamwe bashake ingingo z’amategeko mpuzamahanga, nibayabura bashake ay’urwanda n’ubwo yo atashobora kugira icyo ahindura ku rwego rw’amategeko mpuzamahanga, ariko nibura umuntu avuge ati amategeko mpuzamahanga arushije imbaraga ayo mu rwanda. Naho ubundi twaba turi kwigaragaza nk’abaswa mu mategeko.

Ikindi ntumva ni ukuntu twumva ko Ngeze ari umuntu ukomeye cyane ku buryo arekuwe hari icyo yahungabanyaho abanyarwanda. Njye ndumva ari ukumuha ingufu adafite. Ahubwo se nta bagize uruhare ruruta urwe muri jenoside bari mu buyobozi mu gihugu haba mu gisivili cyangwa ku gisoda? Niba abanyarwanda baremeye kuyoborwa n’abo bose se ntavuze nabo biyizi kandi bazi ibyo bakoze, ubu koko Ngeze uwo niwe ugiye kutuvugisha menshi?

Mureke twikomereze urugendo rw’ubwiyunge mureke kuturangariza muri ayo marangamutima. Erega buri munyarwanda umwemereye gufunga uwamwiciye wasanga gereza zibaye nke! Rucagu ati banyarwanda tugire amahoro, Ubumwe ubworoherane, ubwiyunge, amashyi ngo kaci kaci. Turamukumbuye.

Nzabandora Seremani yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka