Ubwongereza burafatira umwanzuro Abanyarwanda batanu bashinjwa Jenoside

Ubutabera bwo mu Bwongereza, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2015, burafatira umwanzuro Abanyarwanda batanu bahungiyeyo bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muri abo batanu bashakishwa n’ubutabera bwo mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, harimo Vincent Bajinya, wahoze ari umuganga i Kigali na Celestin Mutabaruka, umupasteri mu itorero ry’aba Pentecot.

Ubutabera bw'Ubwongereza burafatira umwanzuro Abanyarwanda 5 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubutabera bw’Ubwongereza burafatira umwanzuro Abanyarwanda 5 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi batatu ni Celestin Ugirashebuja wigeze kuba Burugumestre wa Komini Kigoma mu cyari Perefegitura ya Gitarama. Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo na bo bari ba burugumestre ba za Kopmini Mudasomwa na Kinyamakara, na bo urubanza rwabo rurasomwa kuri uyu wa gatanu.

Usibye Mutabaruka wenyine, abandi bose batawe muri yombi mu Bwongereza mu 2006, nyuma y’uko u Rwanda rusabye UK ko boherezwa mu Rwanda bakaza kuburanishwa ibyaha bashinjwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leta ya Ubwongereza yemeye kubohereza nyuma y’uko u Rwanda rusobanuye ko nta gihano cy’urupfu bazakatirwa.

Abaregwa barajuriye ngo batoherezwa mu Rwanda, ariko baratsindwa, icyemezo cyo kubohereza mu Rwanda gifatwa ku itariki 6 Kamena 2008.

Ubundi bujurire bwabayeho muri Nzeri 2015 mu Rukiko Rukuru rw’Ubwongereza abashinzwe kuburanira abaregwa bagaragaza ko baramutse boherejwe mu Rwanda batahabwa ubutabera nyabwo.

Urukiko rwategetse ko barekurwa ariko muri 2013 Police irongera ibata muri yombi nyuma y’uko u Rwanda rwohereje izindi mpapuro zisaba ko bafatwa bakoherezwa.

Uko ari bane batawe muri yombi muri Gicurasi 2013 ari na bwo Mutabaruka wa gatanu yafashwe.

Munyaneza na Nteziryayo, bari ba burugumestre ba Mudasomwa na Kinyamakara barashinjwa ibyaha byo gutegura no guhagarikira iyicwa ry’abatutsi basaga ibihumbi 50,000 i Murambi ahahoze ari muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni muri Nyamagabe.

Baranashinjwa kandi gutegura no gushyira mu bikorwa iyicwa ry’abatutsi benshi cyane muri za komini bayoboraga.

Dr. Bajinya we arashinjwa kuba ku isonga mu gutegura umutwe w’abicanyi ruharwa b’interahamwe mu Mujyi wa Kigali, aho yakoraga akazi k’ubuganga yari yubahiwe cyane.

Umuyobozi wa IBUKA, Jean Pierre Dusingizemungu, yatangarije KT Press dukesha iyi nkuru ko abacitse ku icumu bifuza kubona abakoze Jenoside bose bakidegembya imahanga baza gucibwa imanza mu Rwanda aho bakoreye ibyaha.

Muri iyi minsi, u Rwanda rurimo kuburanisha imanza 12 z’bashinjwa jenoside rwashyikirijwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) harimo n’aboherejwe n’ibindi bihugu.

Kugeza ubu ariko haracyari abajenocidaire benshi bategereje koherezwa mu Rwanda barimo Ladislas Ntaganzwa, umwe mu bantu 9 bashakishwa cyane, we yatawe muri yombi mu cyumweru gishize muri DRC.

Hagati aho, leta y’ubwongereza nta masezerano ifitanye n’u Rwanda yo kurwoherereza abashinjwa ibyaha mu Rwanda, ariko ingingo y’194 mu masezerano ya 2013 yo kohereza abashinjwa yemerera ubwongereza kubikora aho bibaye ngombwa.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka