Twahirwa umaze imyaka 16 yarakatiwe burundu y’umwihariko arajurira

Twahirwa Francois, uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumbeli mu cyahoze ari Komini Sake, aravugwaho kwiyambaza mu bujurire abo ngo yatoje ubwicanyi ngo bamushinjure.

Mu 1999, Twahirwa yari yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kibungo, akatirwa igihano cy’urupfu cyaje gukurwa mu itegeko, bituma ahabwa icyo gufungwa burundu , kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu, ndetse ategekwa no gutanga indishyi zari zaregewe muri urwo rubanza.

Twahirwa umaze imyaka 16 yarakatiwe burundu y'umwihariko arajurira.
Twahirwa umaze imyaka 16 yarakatiwe burundu y’umwihariko arajurira.

Nyuma y’Imyaka 16 uru rubanza ruciwe, muri Gashyantare 2015, Twahirwa yatangiye kujuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, yiyambaza abagera kuri 21 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, bamwe bagifunze abandi barangije ibihano n’abandi bafunguwe kubera imbabazi za Perezida wa Repubulika, kugira ngo bamushinjure.

Twahirwa Francois ujurira ni muntu ki?

Twahirwa Francois ni mwene Gaserebere na Nyirakamana Felecitée. Yavutse mu 1957, avukira ahahoze hitwa i Karokora, Muri Segiteri ya Shori, mu cyahoze ari Komini Sake, muri Perefegitura ya Kibungo.

Kabandana Callixte, umwe mu barokotse Jenoside muri Rukumbeli, avuga ko Twahirwa Francois yagize imyanya ikomeye muri Leta yateguye Jenoside yakorewe abatutsi kugeza igihe Jenoside yatangiraga muri Mata 1994.

Twahirwa Francois yabaye Burugumesitiri w’icyahoze ari Komine Sake, nyuma ajya gukora mu Biro bya Perezida Habyarimana mu ishami ry’iperereza, naho ahava ajya kuba Umunyamabanga Mukuru mu cyahoze ari Minisiteri y’Abakozi, MINIFOP, ari na ho yakoraga kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi myanya ikomeye Twahirwa yagiye ahabwa muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Kabandana agaragaza ko Twahirwa yayifashishije mu gutegura Jenoside, akayishishikariza abayikoze, ndetse akanabafasha kuyishyira mu bikorwa, cyane cyane muri Rukumbeli, imwe mu ma segiteri yari agize Komine Sake yigeze kubera umuyobozi.

Uruhare rwa Twahirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Habinshuti Innocent, wahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akanirega akanemera icyaha, bwa mbere mu rukiko amushinja, yatangaje ko Twahirwa ari ku isonga mu bateguye ndetse bakanashyira mu bikorwa ubwicanyi bwibasiye abatutsi muri Rukumbeli guhera tariki ya 7 Mata kugeza ku ya 18 Mata 1994.

Habinshuti yagize ati ”Twahirwa yatoje ndetse anakangurira interahamwe kwica abatutsi, anatanga n’ibikoresho byifashishijwe muri ubwo bwicanyi mu gihe cya Jenoside’’.

Habinshuti kandi anatangaza ko uyu Twahirwa mu gihe bicaga abatutsi muri Rukumbeli, yabakanguriye ndetse akanabafasha gutema amasaka yo mu mirima y’abatutsi, kugira ngo batazabona aho bihisha ndetse n’abayihishemo bavumburwe bicwe.

Binashimangirwa na Kabandana Callixte, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rukumbeli, utangaza ko Twahirwa yatorezaga interahamwe mu ishyamba rya se Gaserebere, ndetse no mu rindi shyamba yagiraga ahitwa mu Kiriko ho muri Segiteri ya Shori.

Kabandana atangaza ko Twahirwa yabeshyaga ko izo nterahamwe ari abakozi bacukuraga amabuye y’agaciro muri iryo shyamba rya se, kandi ari interahamwe yatozaga ubwicanyi kugira ngo zizamare abantu muri Rukumbeli no mu nkengero zaho.

Anatangaza kandi ko, uyu Twahirwa yakanguriye interahamwe kwica abatutsi ku muvuduko ukabije ndetse akanagenzura ko biri gushyirwa mu bikowa, kuko ngo muri Rukumbeli tariki ya 18 Mata 1994, abatutsi basa n’aho bari bashize.

Nyuma y’iyo tariki, Twahirwa ngo ntiyongeye kugaragara muri Rukumbeli kuko yahise ajya gutura kwa sebukwe i Rwaza ho mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.

Uwizeramariya Philomene, ni umwe mu bakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Rukoma muri Komini Sake. Avuga ko se wa Twahirwa bari baturanye aho i Sake kandi Twahirwa ngo yahazaga cyane aje gusura se ndetse akaba yari anafite inzu hafi aho.

Uwizeramariya akavuga ko iyo nzu ya Twahirwa yari ibitsemo imihoro ngo akaba ari ho Abarundi n’interahamwe bayikuye bajya kwica Abatutsi muri Jenoside. Byongeye kandi ngo Twahirwa yajyaga aza aho i Sake yitwaje gusura uwitwa Mutabaruka na Erneste ngo wari burugumesitiri bakajya mu matorero y’urubyiruko rwa MRND (ibyo icyo gihe bitaga animasiyo).

Agira ati "Icyatubwiraga ko bateguraga ubwicanyi ni uko muri animasiyo wasangaga barobanura abantu bamwe bakagumayo abandi bakabirukana."

Uyu mugore uvuga ko yiboneye n’amaso interahamwe zitwara imirambo mu modoka kuyimena kuko yari yihishe ahantu mu kabati gafite ibirahure, avuga ko muri izo animasiyo Twahirwa n’abari abayobozi barimo Erneste wari burugumesitiri ndetse na Mutabaruka ngo bahatangiraga n’imyambaro ya MRND bakanakoresha imyitozo nk’iya gisirikare.

Ku bw’izo mpamvu, na we asaba ubutabera n’ubuyobozi gushishoza kuko ngo batumva ikihishe inyuma yo kujurira k’uyu Twahirwa.

Habinshuti Innocent wamushinje bwa mbere yahinduye imvugo mu bujurire

Habinshuti Innocent wireze akemera icyaha ndetse akanashinja Twahirwa uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rukumbeli, mu bujurire bwa Twahirwa yagaragaye mu batangabuhamya bamushinjura, banahakana ibyaha byose Twahirwa aregwa.

Mu kumushinjura, Habinshuti avuga ko ibyo yamushinje mbere ari ibinyoma yashyirwagamo n’abantu bashakaga guhemukira Twahirwa bamufungisha, akavuga ko babimukoresheje bamwizeza guhita afungurwa kandi ngo akaba ari na ko byagenze.

N’ubwo Habinshuti avuguruza ubuhamya yatanze ashinja Twahirwa, Kabandana we avuga ko ari umugambi Habinshuti yagiranye na Twahirwa muri Gereza ya Nsinda, nyuma y’uko muri 2006 Habinshuti yica umwana witwa Murasira Frederic, agasubizwa mu buroko agafungwa burundu bw’umwihariko ndetse akanamburwa uburenganzira bwose mu gihugu.

Aragira ati "Habinshuti amaze kwica Murasira muri 2006, yasubijwe mu munyururu ku buryo bwa burundu y’umwihariko ahahurira na Twahirwa, batangira gupanga uburyo bazabeshyuza ibyo Habinshuti yari yaramushinje mu 1999’’.

Kabandana atangaza ko Twahirwa na Habinshuti bamaze kwemeranya kuvuguruza ibyo Habinshuti yari yaramushinje mbere, Twahirwa yakomeje gushaka abandi bamushinjura mu bon go yatoje ubwicanyi barimo abagifunze, abarangije ibihano bari hanze, ndetse n’abababariwe na Perezida wa Repubulika, kugeza ubu abageze kuri 21 bose bakaba bari kugaragara mu bujurire bamushinjura.

Kabandana kandi atangaza ko Habinshuti na Twahirwa, banapanze gusenya ubuhamya bwashinjaga Twahirwa, bwatanzwe mbere n’abandi bacitse ku icumu rya Jenoside barimo Rudahangarwa Emmanuel, Kalisa Cassien, Mastasabu Barnabe, Nyirasoni na Kalisage Daphrose, bishingikirije ko aba bose bamushinjaga bamaze kwitaba Imana, batazaboneka ngo bongere kwemeza ubuhamya bwabo.

Yanongeyeho kandi ko Twahirwa hari abandi batangabuhamya yari yariyambaje mbere bakomoka kwa Sebukwe muri Rwaza hahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, akaza kubareka mu bujurire, kuko bagaragaje ko ibyo yavugaga bitari ukuri.

Yagize ati ”Twahirwa mu kwiregura, bwa mbere mu rukiko yari yavuze ko mu gihe cya Jenoside yahise ajya kwa sebukwe ho muri Rwaza atigeze agera Rukumbeli, anatanga abatangabuhamya babyemeza.”

Kabandana avuga ko nyuma y’uko urukiko rwegereye abo batangabuhamya yatanze, bose bagahuriza mu kuvuga ko Twahirwa bamubonye i Rwaza mu mpera za Mata 1994 ubundi atahabaga, Twahirwa yahise afata umwanzuro wo kutazabifashisha mu bujurire, kuko byagaragaraga ko nta nyungu bamufitiye mu miburanire ye.

Kimwe na Kabandana, Uwizeramariya Philomene (warokokeye Jenoside i Rukoma muri Sake), afata kujurira kwa Twahirwa nko gushinyagurira abarokotse Jenoside agasaba ubushishozi muri uru rubanza. Agira ati "Njyewe nta n’ubwo nari nzi ko bishoboka ko umuntu wakatiwe burundu y’umwihariko yajurira."

Akomeza avuga ko ashengurwa cyane no kuba no mu bamushinjura harimo umuntu wakoze Jenoside akarekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika yagaruka agasubira icyo cyaha akica umwana w’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu akaba yarakatiwe igifungo cya burundu.

Amategeko ntiyemerera Habinshuti gutanga ubuhamya mu rukiko

Mu kiganiro twagiranye na Me Shyerezo Norbert, ukora muri serivisi ishinzwe kurengera abahohoterwe n’abatangabuhamya mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, yadutangarije ko umuntu wakatiwe n’inkiko ibihano igifungo cya burundu cyangwa burundu y’umwihariko ahabwa ibihano by’inyongera birimo no kumubuza kuba umutangabuhamya mu nkiko.

Me Shyerezo yagize ati “Ibyo avuze bishobora gufatwa nk’amakuru akenera ibindi bimenyetso kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo ariko ntibyafatwa nk’ubuhamya.”

Cyakora Me Shyerezo avuga n’ubwo umuntu yaba yakatiwe ibihano biremereye birimo n’igisumba ibindi (Igifungo cya burundu y’umwahariko mu Rwanda) aba agifite uburenganzira bwo kujururira umwanzuro mu gihe habonetse amakuru mashya atarigeze ashingirwaho mu rubanza.

Kuba bamwe mu batangabuhamya baba batakiriho kandi, avuga ko nta mpungenge biba biteye ubutabera kuko ubuhamya batanze mu rubanza bukomeza guhabwa agaciro mu miburanishirize y’urubanza.

Asaba abantu kugirira icyizera ubutabera bw’u Rwanda kuko umucamanza afata umwanzuro ashingiye ku mategeko yashyizweho n’abashingamategeko b’igihugu.

Abarokotse Jenoside i Rukumbeli barasaba ubutabera gushishihoza mu bujurire bwa Twahirwa

Kabandana Callixte, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rukumbeli, akaba asaba ubutabera gushishoza cyane muri ubu bujurire, kuko ngo bigaragara ko hari icyihishe inyuma yo guhakana nkana ibyo Twahirwa yakoreye ku mugaragaro.

Agira ati ”Muri bwa butabera bwunga kandi bugamije gutuma Abanyarwanda bongera kubana neza mu mahoro, turasaba ko ubutabera bwarebana ubushishozi impamvu Twahirwa yiyemeje kujurira ashingira ku buhamya bw’abagize uruhare muri Jenoside barimo n’abatemerewe kubutanga’’.

Akomeza asaba ko imanza zazajya zihutishwa zikava mu nzira, kuko zimwe mu ngaruka z’itinda ry’uru rubanza zagaragaye harimo kuba ubu bujurire bushingiye ku kuba bamwe mu batangabuhamya barapfuye bakaba batagaruka ngo bakomeze gushinja Twahirwa.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

uyu twahirwa akomeje kubeshya no kurushya ubutabera naho ubundi aya mahano yaryakoze kandi nubutabera butabimubajije n’Imana izabimubaza tu

ruru yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

mbega ngo Twahirwa arifashisha abobafatanyije kwica ngo bamushinjure! ubundi se harikindi bakora! please ibyo ni ukudushinyagurira. nibarekeraho ibyo bakoze birahagije! Nizereko ubutabera buzabisuzumana ubushishozi!

danone yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Ibyo yakoze Nabibazwe

kkklk yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Ibyo yakoze Nabibazwe

kkklk yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Iii ubutabera turabwizeye rwose ariko kujurira kwa Twahirwa rwose si ikintu abamuzi bareka kugiraho impungenge! Jye iyo numvise ibye ngira agahinda gusa! Binantesha umwanya simbabeshye

alli yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

biteye agahinda aho twahirwa asaba abicanyi ruharwa bamwe banafunze NGO baramutamgira ubuhamya ESE ubwo bamutangira ubuhe baradukomeretsa inkovu zitarakira.murekere aho inkovu nti
zirakomera

Govigno yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka