Pauline Nyiramasuhuko yakatiwe igifungo cy’imyaka 47

Urukiko rwa TPIR rukorera i Arusha rwakatiye Pauline Nyiramasuhuko, wari Minisitiri w’Iterambere ry’umugore mbere ya Jenoside, igifungo cy’imyaka 47.

Uru rukiko rwashyiriweho kuburanisha imanza zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwamukatiye hamwe n’umuhungu we Arsene Shalom Ntahobari imyaka ingana, nyuma y’ubujurire bari bakoze ariko bagatsindwa.

Nyiramasubuko yari amaze igihe kinini aburanira muri uru rukiko.
Nyiramasubuko yari amaze igihe kinini aburanira muri uru rukiko.

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukuboza 2015, nibwo umwanzuro w’urugereko rw’ubujurire bw’uru rubanza rwitiriwe Abanyabutare muri uru Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda (ICTR/TPIR) washyizwe ahagaragara.

Nyiramasuhuko, umugore rukumbi wakurikiranywe n’uru rukiko, yahamijwe icyaha cyo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyishyira mu bikorwa na bimwe mu byaha byibasiye inyoko muntu yaregwaga.

Urukiko rwamugabanyirije igihano kuko hari ibyo yaregwaga bitamuhamye, kiva ku gifungo cya burundu yari yakatiwe n’urugereko rw’ibanze, kigera ku myaka 47.

Uwari Burugumesitiri wa Komini Kibayi mu cyahoze ari perefectura ya Butare, nawe yakatiwe igifungo cy’imyaka 47, bavuye ku cyo gufungwa burundu bari bakatiwe n’urugereko rw’ibanze.

Abandi baregwanaga na bo, aribo Sylvain Nsabimana wari Perefe wa Butare, yakatiwe imyaka 18, mu gihe yari yarakatiwe 25 akayijuririra.

Hari kandi Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri wa Komini Ngoma wakatiwe imyaka 20 yari yarajuririye 35. Aba bo bahise basabirwa kurekurwa kuko imyaka bakatiwe barangije kuyifungwa.

Urubanza rw’Abanyabutare ni rwo ICTR/TPIR ishorejeho imirimo yayo.

Jeune Afrique, ivuga ko uru rukiko ruteganya gufunga imiryango tariki 31 Ukuboza 2015; nyuma yo kugenda rusubika igihe cyo gufunga kubera imanza zagiye zijuririrwa.

Kuva mu 1995, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ICTR/TPIR yakiriye imanza ziregwamo abantu 93, iburanisha 55 zaregwagamo abantu 75.

Hari imanza 10 zashyikirijwe u Rwanda; amadosiye atatu ya ba Ruharwa bagishakishwa, ibirego bibiri byakuwemo n’abaregwaga batatu bapfute batarasomerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ukuri n’ubutabera ni byo tugomba guharanira naho amashyari, guhora, kuziza umuntu ibyo yakurushije wiyibagije ko na we wari ufite ibyawe ntacyo bizagezaho abanyarwanda uretse gatebe gatoki idatuma tujya mbere.

Mukamugema Marie Claire yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka