Arasabirwa igifungo cy’imyaka icyenda kubera ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwasabiye igifungo cy’imyaka icyenda umugabo Buturano Ananias w’imyaka 69, kubera icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bumukurikiranyeho.

Hari mu iburanisha ryabereye mu ruhame ku wa 28 Mata 2016, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwari rwaje mu Kagari ka Gasarenda mu Murenge wa Tare, ruburanisha uyu mugabo ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko yakozwe n’abayobozi, nta muturage wayikoze.

Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe, Oscar Butera, yavuze ko Ananias Buturano ashinjwa icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bitewe n’amagambo yavuze ubwo yari mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ayo magambo ngo yagiraga ati “Abayobozi ni bo bakoze Jenoside, nta muturage wayikoze. Abakomeye bashobora kuva inaha mu kanya bakigira i Burayi. Abana hagati y’imyaka 12 na 15 ni bo bagomba kujya mu biganiro byo kwibuka.”

Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye ku bimenyetso by’uko nyir’ubwite agifatwa yemeye icyaha, akacyemerera imbere y’ubugenzacyaha, akabyemera imbere y’abaturage, ubuhamya bwatanzwe na raporo y’ubuyobozi bw’ibanze bituma Buturano atsindwa.

Nubwo Buturano yemera ibyo ubushinjacyaha bumushinja, yavuze ko yari yanyweye inzoga zikamuvugisha amagambo atateguye.

Yagize ati “Rwose nari nasinze ndateshuka mvuga ibidakwiye. Ibyaha byose bandega ndabyemera ari na yo mpamvu nsaba imbabazi rwose n’abaturage bari aha barabizi sinigeze nkora Jenoside, sinasahuye mbana neza na buri wese ndetse n’abacitse ku icumu.”

Ubushinjacyaha bwo busabira igihano cy’igifungo cy’imyaka icyenda giteganywa n’ingingo ya 116 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, kuko ngo impamvu atanga avuga ko yari yasinze bifatwa nko guhunga icyaha, cyane ko nta bimenyetso byabigaragaje.

Isomwa ry’icyemezo kuri uru rubanza rizaba tariki 4 Gicurasi 2016 saa tatu n’igice za mugitondo, rikazabera aho yaburanishirijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka