Urukiko rwo muri Suwede rwanzuye ko rusanga nta mpamvu yabuza ko Umunyarwanda Micomyiza Jean Paul ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wafatiwe muri icyo gihugu mu mwaka ushize wa 2020, yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, tariki 03 Ugushyingo 2021 rwagiriye urugendo i Save mu Karere ka Gisagara rutangira kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusaza w’imyaka 101 ukekwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abasesengura ibijyanye n’uburenganzira n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo barasaba inzego zibishinzwe kudatakaza umwanya baganiriza abakekwaho kwitwaza gutanga ibitekerezo bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Niyigena Jean Damascène afunzwe n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) akaba akurikiranyweho kubaka inzu hejuru y’umubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije u Rwanda Oswald Rurangwa wakatiwe n’inkiko za Gacaca igifungo cy’imyaka 30 adahari mu mwaka wa 2008.
Ubutabera bw’u Buholandi bwohereje mu Rwanda Umunyarwanda witwa Rutunga Venant ukekwaho kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi basaga 1000 bari bahungiye mu kigo cy’ubushakashatsi cya ISAR Rubona mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.
Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Umurinzi Initiative ugamije gushyigikira ibikorwa byamagana abantu bapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwo muryango uvuga ko umaze igihe ubona abantu bakwirakwiza amakuru, ibitekerezo n’amagambo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakabangamira n’ituze rusange rya (...)
Ubwo yari ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, mu ijambo yahavugiye yavuze ko yazanywe no kwemera uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hari aho yavuze ko kwemera ibyo byabaye mu gihe cyahise, bijyana no gukurikirana akazi k’ubutabera, bityo ko u Bufaransa bwiyemeje kuzakora ku buryo nta muntu (...)
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aratangaza ko ibiganiro byo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi bitanga icyizere cy’uko Abarundi bakoze Jenoside ku Mayaga bakurikiranwa.
Umwarimu wigisha kuri Groupe Scolaire Byimana byemejwe n’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera gukekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu biganiro yakoreye kuri YouTube.
Munyenyezi Béatrice uherutse kwirukanwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021 yitabye bwa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, akaba agiye kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birindwi bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibifitanye isano na yo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Munyenyezi Beatrice ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.
Bamwe mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bagiye bihisha mu bihugu bitandukanye, hari bamwe bahinduza amazina kugira ngo bashobore guhisha ibimenyetso, abandi bahinduye amasura kugira ngo batazamenyekana.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Munyenyezi Beatrice woherejwe mu Rwanda tariki ya 15 Mata 2021 akuwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko rwasanze yarabeshye ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bindi bifitanye isano na yo ni ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ko habaho imitekerereze n’imyumvire yakongera gutuma u Rwanda runyura mu bihe rwanyuzemo ubwo mu mwaka wa 1994 habaga Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana miliyoni isaga.
Disi Dieudonné, umwe mu bana ba Disi Didace, yamenyesheje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ikibazo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, Habineza Jean Baptiste, uvugwaho gutanga amakuru y’ibinyoma ku bana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside yakorewe (...)
Urukiko rwasigaranye imanza zitarangijwe n’Urukiko rwa Arusha (UNIRMCT), rwategetse ko Emmanuel Altit akomeza kunganira Umunyarwanda Félicien Kabuga.
Umucamanza Carmel Agius, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga rwasigaranye inshingano z’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), ku wa Kane tariki ya 1 Mata 2021, yatesheje agaciro icyifuzo cya Théoneste Bagosora wasabaga kurekurwa mbere y’uko asoza igihano yakatiwe.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa Kane tariki ya 25 Gashyantare 2021 rwasubitse urubanza ruregwamo abantu bane icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Urukiko rw’ubujurire i Kigali rwanzuye ko Pasiteri Jean Uwinkindi akomeza gufungwa burundu nk’uko byari byemejwe n’Urukiko Rukuru muri 2015, rushingiye ku byaha bya Jenoside byamuhamye icyo gihe agakatirwa.
Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2020, Pasiteri Jean Uwinkindi ari mu rukiko rw’ubujurire, aho ategereje ko urukiko rumusomera umwanzuro ku bujurire yatanze ku gihano cyo gufungwa burundu yakatiwe tariki 30 Ukuboza 2015 kubera ibyaha bya Jenoside aregwa.
Natacha Polony, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa ‘Marianne’ yoherejwe kuburanishwa ku rukiko mpanabyaha rw’i Paris.
Polisi yo muri Suwede ku wa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020 yataye muri yombi Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare.
Urukiko Rukuru rwa Nyanza, ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020, rwemeje kwanga ubujurire bwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Cassien Kayihura, bahamijwe icyaha cya Jenoside bagakatirwa igihano cyo gufungwa burundu.
Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse urubanza rwa Bernard Munyagishari uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe n’uko ataje mu rukiko aho umwunganizi we yari ari, kubera kwirinda Covid-19.
Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2020, Urukiko rurumva ubujurire bwa Bernard Munyagishari wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru mu mwaka wa 2017, kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko byari byitezwe, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko i La Haye mu Buholandi.
Kabuga Felicien, ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aritaba Urukiko rw’i Lahaye mu Buholandi ku nshuro ya mbere, nyuma y’uko agejejwe muri gereza y’urwo rukiko.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwangiye Urayeneza Gerard wari umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango kuburanishirizwa aho akekwa ko yakoreye icyaha, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yavuze ko gutabwa muri yombi kwa Mugenzi ari inkuru nziza kuko byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera nk’uko babyibwiraga.