Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwiyemeje kwikorera iperereza ku kirombe cyaguyemo abantu batandatu

Urubanza rw’abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe i Kinazi mu Karere ka Huye, rwagombaga gusomwa ku wa 31 Ukwakira 2023, ntirwavuyemo imyanzuro yari yitezwe ku baburana, kuko Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruruburanisha rwiyemeje kuzikorera iperereza.

Ikirombe cy'i Kinazi cyaguyemo abantu batandatu
Ikirombe cy’i Kinazi cyaguyemo abantu batandatu

Mu mpamvu rwatanze imbere y’abari baje kumva ibyavuye mu kuburana kw’abaregwa n’ubushinjacyaha, harimo kuba nta bimenyetso bifatika impande zombi zatanze, bityo Urukiko rukazajya kwishakira ibimenyetso by’inyongera aho icyaha cyabereye.

Biteganyijwe ko ababurana muri uru rubanza bazagaruka kongera kuburana mu mizi, ku itariki 18 Ukuboza 2023.

Abakurikiranye iby’uru rubanza harimo n’abafite ababo baguye muri icyo kirombe, bashimye uyu mwanzuro w’urukiko kuko bizeye ko ukuri kuzarushaho kugaragara.

Uwitwa Edison Nibayisenge ufite umwana we n’uwo abereye se wabo baguye muri iki kirombe, yagize ati "Nishimiye iki cyemezo Urukiko rwafashe, kuko ibigaragara ibi bintu ntibyari bisobanutse. Uyu munsi niba Urukiko rwiyemeje kuzigerera aho ibintu byabereye, bazamenya ukuri guhari."

Yunzemo ati "Hari ibimenyetso bitatanzwe, kuko nka Gitifu w’Umurenge Jacqueline Uwamariya, yavuze ko hari abantu bageze kuri icyo kirombe batigeze babazwa."

Abo Nibayisenge avuga bageze ku kirombe batabajijwe harimo umupolisi, umusirikare ndetse na Dasso.

Winifrida Nyirandikubwimana, umugore wa Jean Bosco Byakweri na we waguye muri icyo kirombe, avuga ko yizeye ko n’abafite ababo bakiguyemo bazabazwa ku byacyo, bikarushaho gusobanuka.

Ubundi ababurana muri uru rubanza ni Major (Rtd) Paul Katabarwa ukekwaho kuba nyiri ikirombe, ukurikiranyweho ubucukuzi butemewe bwanaviriyemo urupfu abagera kuri batandatu, na bamwe mu bakoraga mu Murenge wa Kinazi ndetse no mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi, ubwo bucukuzi butangira.

Abo ni Jacqueline Uwamariya wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Liberata Iyakaremye wari Umukozi ushinzwe ubutaka muri uyu Murenge, Gilbert Nkurunziza wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahana na Protais Maniriho wari Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere muri aka Kagari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka