Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021, Urukiko rukuru rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Paul Rusesabagina, wari waravuze ko nta Rukiko rwo mu Rwanda rwamuburanisha kuko ngo atari Umunyarwanda.

Urukiko rwanzuye ko Rusesabagina agomba kuburanira mu Rwanda
Urukiko rwanzuye ko Rusesabagina agomba kuburanira mu Rwanda

Urwo Rukiko rwahamije ko rufite ububasha bwo kuburanisga Rusesabagina kuko ibyaha akurikiranyweho yabikoreye ku butaka bw’u Rwanda, ikindi ngo ni uko ibyo byaha agomba kubikurikiranwaho yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

Nyuma yo gusoma uwo mwanzuro, Rusesabagina n’abamwunganira bahise batangariza Urukiko ko bagiye guhita bajuririra icyo cyemezo.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inshuti yawe Pastor igukozeho.Umufaransa witwaga Voltaire yabwiye Imana ati:"Mana yanjye,uzandinde inshuti zanjye.Abanzi banjye nzabicungira".Muli iyi si,nta rukundo rubamo.Habaho "inyungu".Ntawuzi inyungu uriya Pastor yakuye mu kugambanira Rusesabagina,ariko zirahali.Na Yuda yagambaniye Umwana w’Imana kubera amafaranga.Gusa kugambanira inshuti yawe bitera inkomanga ku mutima (troubled conscience).Niyo mpamvu Yuda yiyahuye,n’amafaranga bamuhaye akayajugunya.

rangira yanditse ku itariki ya: 26-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka