Urukiko rutegetse ko Laforge na Abega bahoze muri FDLR baburana bafunze

Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mata 2019, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruteye utwatsi icyifuzo cya Nkaka Ignace (Laforge Fils Bazeye) na Nsekanabo Jean Pierre (Lt Col Abega) bari basabye kuburana bari hanze.

Laforge Bazeye Fils wahoze ari umuvugizi wa FDLR
Laforge Bazeye Fils wahoze ari umuvugizi wa FDLR

Urukiko rwemeje ko bagomba gufungwa by’agateganyo ku mpamvu z’uko ‘barekuwe bashobora gusubira muri FDLR.’

Laforge Fils Bazeye yabaye umutangabuhamya uvuga ko umutwe wa Kayumba Nyamwasa (Rwanda National Congress RNC) utegurira mu gihugu cya Uganda uburyo wagaba ibitero ku Rwanda.

Bazeye, amazina ye y’ukuri akaba yitwa Nkaka Ignace ari hamwe na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt Col Theophile Camara, ubundi akitwa Abega, barimo kuburana ku ifungurwa cyangwa ifungwa ry’agateganyo.

Aba bagabo bombi batawe muri yombi n’ingabo za Congo-Kinshasa ku itariki ya 15 Ukuboza 2018 ahitwa i Bunagana, bikavugwa ko bari bavuye muri Uganda.

Leta ya Congo yaje kubohereza mu Rwanda mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, hashingiwe ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa mbere w’iki cyumweru ubwo bageraga imbere y’umucamanza, ubushinjacyaha bwamenyesheje Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo (ruri i Kibagabaga) ko Nkaka na Nsekanabo bakurikiranyweho ibyaha byo kuba mu mutwe w’Iterabwoba no gukora iterabwoba.

Lt Col Theophile Camara uzwi kandi nka ABEGA
Lt Col Theophile Camara uzwi kandi nka ABEGA

Bakurikiranyweho kandi kuba mu mitwe itemewe no kwamamaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi buriho ndetse no kubahamagarira kuza muri iyo mitwe.

Nkaka(Bazeye) na Abega(Nsekanabo) bararegwa kandi kugirana umubano na Leta y’amahanga "bagamije gushoza intambara" ku Rwanda.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu mwaka wa 2006 ari bwo Leta ya Amerika yamenyesheje amahanga urutonde rw’imitwe y’Iterabwoba ku isi harimo n’uwa FDLR.

Mu bitero by’Iterabwoba Leta y’u Rwanda ishinja Nkaka na Nsekanabo kugiramo uruhare ruziguye n’urutaziguye, igiheruka kikaba ari icyagabwe ku itariki ya 11 Ukuboza 2018 i Busasamana muri Rubavu kikica abasirikare batatu b’u Rwanda.

Mu bijyanye "n’umubano na Leta y’amahanga bagamije gushoza intambara ku Rwanda, Nkaka na Nsekanabo barashinjwa guhura n’Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mateke Philemon.

Umushinjacyaha ati "Nkaka na Nsekanabo bo muri FDLR bahuye na RNC ndetse n’umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mateke Philemon muri imwe mu mahoteli y’i Kampala".

Ibyaha Nkaka na Nsekanabo baregwa barabihakanye byose, usibye icyo Nkaka yemera agasabira imbabazi, kijyanye no kwamamaza amatwara yangisha abaturage Leta y’u Rwanda.

Nkaka agira ati "Jyewe ninjiye mu mutwe wa politiki na gisirikare, nta tangazo nigeze mbona rivuga ko nari mu mutwe w’iterabwoba. Bene iyo mitwe irwanywa na Leta zunze ubumwe za Amerika, ntabwo rero narwanyaga icyo gihugu".

"Amatangazo nasohoye yose nabikoze mu izina rya FDLR nari mbereye umuvugizi....icyo kiri mu byaha byangisha Leta abaturage, cyo ndacyemera kandi nkagisabira imbabazi".

Akomeza agira ati "Nari nahawe ubutumwa bwo gufatanya na Rwanda National Congress (RNC), ntabwo nari nahawe ubwo kubonana na Leta y’amahanga".

"RNC yari ifatanyije natwe kurwanya u Rwanda, uretse ko imishyikirano twari twagiyemo yari iyo kureba uko twataha mu Rwanda hatabayeho intambara"

Nsekanabo na we yemereye ubugenzacyaha ko hari ibitero byagabwe na FDLR abizi, birimo ibyo muri 2001.

Nkaka na Nsekanabo bavuga ko nta mpamvu baburana bafunzwe kuko ngo batari bazi amakuru ku Rwanda, ndetse na nyuma yo gufatwa no kuzanwa mu Rwanda ngo bitwaye neza batanga amakuru basabwa.

Ababunganira mu mategeko ari bo Me Munyendatwa Milton na Me Dukeshimana Beatha bakomeje bavuga ko abakiriya babo bahindutse mu myumvire, bakaba basaba ko basubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abandi bose bahoze muri FDLR.

Me Munyendatwa yavuze ko kuba uwo yunganira yari umuvugizi utanga amakuru yahawe, ngo nta ruhare we bwite yigeze agira mu bikorwa bya FDLR kandi "yari mu gihe cy’ubuyobe".

Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zatuma Nkaka na Nsekanabo bashobora gutoroka bagasubira muri FDLR.

Rubishingira ku kuba baraje mu Rwanda bafashwe, bitandukanye n’abarambika intwaro hasi bagataha ku bushake.

Indi mpamvu urukiko rugaragaza, ngo ni uko Nkaka na Nsekanabo baramutse barekuwe bakomeza gukorana n’imitwe ikorera hanze y’igihugu.

Umucamanza yamaze gusoma ibyaha bakekwaho maze agira ati "Urukiko rutegetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, bagafungirwa muri gereza".

Bamaze gusohoka mu rukiko, Me Munyendatwa Milton wunganira Nkaka yavuze ko namara kubiganiraho n’umukiriya we, ashobora kujuririra icyemezo cy’Urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu Fils Bazeyi ni murumuna wa Colonel Nkundiye Leonard wahoze ari Chief Escort wa President Habyarimana Juvenal.
Colonel Nkundiye yaguye iwabo ku Gisenyi mu ntambara y’Abacengezi.Muli 1994,niwe wayoboraga ingabo mu Mutara.Indege ya Habyarimana bayihanuye,Nkundiye yabangiye amaguru ingata,feri ya mbere iba I Rwamagana.Iyo ubutegetsi bwabo butavaho,uyu Fils Bazeyi na mukuru we Colonel Nkundiye bali kuba bameze neza cyane.Ibintu bibera mu buzima bwacu biba bikwiye kuduha isomo rikomeye.Tugahinduka,aho kwica abantu baremwe mu ishusho y’Imana cyangwa kurwana,tugashaka Imana yaturemye kugirango izatuzure ku munsi wa nyuma,iduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Aho bagiye kwibera muli Gereza,nibige Bible ibahindure.
Nibabikora,Imana izababarira,kubera ko bible ivuga ko niyo ibyaha byawe byaba bitukura cyane hanyuma ukihana,Imana irakubabarira.

munyemana yanditse ku itariki ya: 10-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka