Urubanza rw’abareganwa na Rusesabagina rwasubitswe kubera uburwayi bw’umwe muri bo

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2021, Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 bo mu mutwe yayoboraga wa MRDC-FLN, kubera uburwayi bw’umwe muri bo witwa Munyaneza Anastase.

Umwunganira mu mategeko, Me Herman Twajamahoro, avuga ko akimara kubwirwa iby’uburwayi bw’umukiriya we yahise abimenyesha inzego zose zirebwa n’uru rubanza, mu ikoranabuhanga rya IECMS ribahuza.

Me Twajamahoro yahise asaba isubikwa ry’urubanza, bitewe n’uko iyo ruhujwe n’izindi nta buryo abandi baburana umwe muri bo adahari.

Yagize ati "Bambwiye ko arwaye, ubundi asanzwe agira ikibazo cy’umutima. Munyaneza ari kumwe n’abandi bareganwa muri uru rubanza, rukaba rudashobora gutandukanywa, icyifuzo cyanjye ni uko rwasubikwa".

Urukiko rwahise rusoma itangazo Gereza ya Nyarugenge yanditse imenyesha ko Munyaneza Anastase arwaye, rugira ruti "Ntiyitabiriye iburanisha kuko yagize ikibazo cy’umutima, ibisubizo (bya muganga) nibiboneka turabishyira mu ikoranabuhanga".

Abunganira abandi bagororwa bahise bunga mu cyifuzo cya mugenzi wabo Me Twajamahoro, basaba urukiko gusubika urubanza kuko ngo byubahirije amategeko.

Ubushinjacyaha na bwo bwemeye ko urubanza rusubikwa, ariko ababuranyi bose bakaba bagomba gutaha bamenye itariki ruzasubukurirwaho.

Umuyobozi w’iburanisha muri uru rubanza yahise amenyesha ko rusubitswe, rukazasubukurwa ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, ariko mu gihe byahinduka, Urukiko rwazamenyesha indi tariki y’iburanisha bitarenze tariki 15/2/2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka