Umushinjacyaha n’umukozi wa MAJ bahamwe n’icyaha cya ruswa

Ku itariki 30 Nzeri 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke Mukeshimana Adrien, na ho Nzakizwanimana Etienne ahamwa n’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke, rubakatira igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2.000.000frws) kuri buri wese.

Mukeshimana Adrien yari Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye na ho Nzakizwanimana Etienne, yari umukozi w’urwego rufasha abaturage mu by’amategeko, MAJ, (Maison d’Accès à la Justice) mu Karere Rubavu.

Bizimana Venerand, Mukankusi Jeanne na Ndagiwenimana Remerech bari bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke, rubakatira igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 kuri buri wese, mu gihe Mukankusi Jeanne yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ariko gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ku itariki ya 5 Gicurasi 2021, RIB yari yanyujije ku rubuga rwa twitter iby’abo bantu, aho yari yagize iti "abo bombi bakurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa n’ubufatanyacyaha mu kwaka no kwakira ruswa hagamijwe kuburizamo ikurikiranwa ry’icyaha".

Amakuru y’ifatwa ry’abo bakozi agaragaza ko abafashwe bakiriye amafaranga y’indonke yatanzwe n’umuturage wari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, bamubwira ko bagize uruhare mu irekurwa rye.

Amafaranga abarirwa mu bihumbi 500 ni yo Umushinjacyaha Mukeshimana yahawe n’umuryango w’uwo babwiye ko bamukoreye ubuvugizi, ariko anyuzwa kuri konti ya Nzakizwanimana ukora muri MAJ.

N’ubwo basabye amafaranga, amakuru Kigali Today yahawe n’abazi icyo kibazo bavuga ko bitwaje ko bavuganye n’Umushinjacyaha w’Urukiko rw’ibanze ariko batarabivuganyeho na we.

Ubwo Mukeshimana yamushyiraga ibihumbi 100 yamubwiraga ko yahawe ibihumbi 150 akaba yafashemo ibihumbi 50.

Uwo mushinjacyaha yanze kuyakira amubwira kuyasubiza nyirayo, ko yakoze akazi uko gakwiye atagomba kubaka amafaranga.

Umushinjacyaha ku rwego rwibanze yahise atangira gushaka uwafunguwe aramubura ariko aza kubona abo mu muryango we, bamubwiye ko bamwoherereje ibihumbi 500 kuri konti, maze abasaba ko bamuha urupapuro rwa banki ‘bordeau’ bishyuriyeho, iperereza ritangira gutyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka