Ubushinjacyaha bwasabiye Biguma igifungo cya burundu

Ubushinjacyaha mu Rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, bwasabiye Philippe Hategekimana wiyise Biguma, igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu gace ka Nyanza aho yakoreraga nk’umujandarume mu 1994.

Urukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa
Urukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gutesha agaciro ingingo y’ingenzi Hategekimana yashingiyeho yiregura, y’uko ngo atari i Nyanza mu gihe Abatutsi bicwaga, ko ahubwo yimuriwe muri Jandarumori ya Kacyiru kuva tariki ya 19 Mata 1994.

Abashinjacyaha, Madame Louisa AIT-HAMOU na Celine VIGUIER, bavuze ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko uregwa atari i Nyanza, cyane ko na Jenerali Augustin Ndindiriyimana wari umukuru wa Jandarumori waje kumushinjura mu rukiko, yemeje ko Philippe Hategekimana yavuye i Nyanza hagati mu kwezi kwa Gatanu, kandi ubwicanyi bw’Abatutsi ashinjwa i Nyanza bwakozwe mu kwezi kwa Kane.

Aba bashinjacyaha bagarutse ku ngingo zagiye zihurirwaho n’abatangabuhamya, zirimo kuba yarashyirishijeho bariye 5 i Nyanza, ndetse no hanze yaho akanazigenzura.

Muri uru rubanza hagarutswe ku iyicwa rya Burugumesiteri wa Ntyazo, Tharicisse Nyagasaza, wafashwe n’abajandarume agiye guhungira mu Burundi, akaraswa na Philippe Hategekimana ubwe nko gutanga ikimenyetso cyo gutangiza kwica Abatutsi.

Abashinjacyaha kandi bagarutse ku ruhare Biguma yagiriye ku musozi wa Nyamure na Nyabubare, no kuri bariyeri zitandukanye muri Nyanza no hanze yaho.

Kuva tariki 20 Kamena 2023 Hatagekinama Philippe yabwiye urukiko ko atazagira icyo yongera kuvuga muri uru rubanza rwe.

Ikijyanye no kwifata ntagire icyo avuga, umwe mu banyamategeko bunganira indishyi z’abarokotse Jenoside muri uru rubanza, Me Martin Karongozi, avuga ko abyemererwa n’amategeko, gusa ko bishobora kugaragara nabi imbere y’abagize inteko, ko ari ugusuzugura biturutse ku myitwarire yagiye agaragaza muri uru rubanza.

Ati “Yaragoranye nta kintu na kimwe yemera byose arabihakana, kandi abatangabuhamya ubona ko bose bahuza ubuhamya bwabo, ko mu kwa kane yari i Nyanza ubwo Abatutsi bicwaga”.

Abashinjacyaha Madame Louisa AIT-HAMOU na Celine VIGUIER, bashingiye ku bimenyetso n’ubuhamya butandukanye barangije imyanzuro yabo, basaba Urukiko kuzakatira Biguma gufungwa burundu nk’umujandarume wari ushinzwe kurinda abaturage, akaba ari we ufata iya mbere mu kubica no kubicisha.

Kuri uyu wa kabiri hategerejwe umwanzuro w’abunganira Hatagekinama Philippe, naho ku wa gatatu hakazumvwa umwanzuro w’Urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka