Twahirwa Séraphin yakatiwe gufungwa burundu, Pierre Basabose ahanishwa kutidegembya

Urukiko rwa Rubanda rw’u Bubiligi rwakatiye Twahirwa Séraphin wiswe Kihebe gufungwa burundu, mu gihe Pierre Basabose washinjwe ibyaha bya Jenoside yakatiwe kutidegembya.

Iki gihano cyahawe Basabose, bisobanuye ko atajyanwa muri gereza ahubwo yitabwaho n’abaganga, kubera ibibazo by’uburwayi ariko akaba adafite uburenganzira bwo kugira aho ajya, ndetse akazajya aba ari mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Pierre Basabose yahamijwe ibyaha bya Jenoside, Ubushinjacyaha bukaba bwari bwamusabiye igihano cy’imyaka 25.

Ni mu gihe Séraphin Twahirwa wahamijwe ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara, kwica yabigambiriye no kurongora abagore ku ngufu, maze akatirwa igihano cya burundu ndetse akaba ari na cyo Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye.

Ni amakuru dukesha urukiko rwa Rubanda rw’u Bubiligi, nyuma y’uko rumaze iminsi inyangamugayo zisoma ibibazo bitandukanye bishingirwaho mu gucira urubanza ukekwaho ibyaha runaka, ndetse kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, akaba aribwo rutangaje umwanzuro warwo kuri aba bombi.

Twahirwa na Basabose bamaze hafi amezi atatu, baburana ku byaha bashinjwaga birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ibindi byaha by’intambara, gufata abagore ku ngufu n’ibindi.

Kuri Twahirwa hiyongeraho kandi icyaha cyo gufata abagore ku ngufu ndetse no gushishikariza interahamwe gufata abagore ku ngufu.

Umushinjacyaha yasobanuye uburyo aba bombi bagize uruhare mu gutoranya abagombaga kujya mu nterahamwe, gukwirakwiza intwaro mu nterahamwe, gufatanya na zo mu kwica Abatutsi, gutera inkunga interahamwe haba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho no gushyiraho za bariyeri.

Amazina y’Abatutsi benshi Twahirwa yagiye yica ku giti cye, akabica abarashe na yo yagiye agarukwaho mu Rukiko, ndetse bamwe mu bafashwe ku ngufu batanze ubuhamya bagaragaza ubugome Twahirwa yari afite mu guhemukira Abatutsi, kuko hari nubwo yabagabizaga interahamwe ngo zibasambanye.

Umushinjacyaha yavuze ko Pierre Basabose aza ku mwanya wa 2 mu bantu bari bafashe imigabane myinshi muri Radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango ndetse no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, aho yatanzemo ibihumbi 600 by’Amafaranga y’u Rwanda, utabariyemo imigabane yafatiye abana be.

Ibyaha byakozwe n’abaregwa ngo byagize ingaruka zikomeye ku babikorewe, zirimo imiryango yazimye burundu, abasigaye ari impfubyi, abandujwe indwara zikomeye ndetse n’abafite ubumuga bukomeye bakomora ku byo bakorewe.

Umwe mu bunganira abaregeye indishyi muri uru rubanza, Me André Karongozi, yatangaje ko Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles ari ubwa mbere ruhamije ibyaha abakekwaho Jenoside.

Avuga ko mu manza z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi zaburanishirijwe mbere mu Bubiligi, babaga baregwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu gusa, uretse urwabaye muri 2019 rwa Neretse Fabien wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, Me Karongozi yavuze ko uru rubanza rusize andi mateka, kuko mu zindi manza nta hantu urukiko rwo mu Bubiligi rwahamije abaregwa ibyaha bakoze mbere ya tariki 7 Mata 1994.

Ati “Ikintu kitari gisanzwe mu zindi manza ni uko aba bombi, bahaniwe ibyaha bakoze kuva muri Mutarama kugeza Jenoside itangiye tariki 7 Mata 1994. Ibyo byaha bigiye bireba igihe Bucyana, perezida wa CDR yishwe, noneho mu gihugu hose, cyane cyane i Gikondo abantu bakazira akarengane kandi we yaguye mu nzira z’i Butare. Rero ni ubwa mbere bibaye mu manza za hano, ko abantu baregwa ibyaha bikanabahama, byabayeho mbere y’uko Jenoside itangira.”

Me Karongozi akomeza avuga ko ikindi cyagaragaye cyane, ari ukwemeza ibyaha byabaye byinshi bireba abari n’abategarugori muri Jenoside babakorera ibyamfurambi, babica urubozo. Icyo na cyo ni ikintu kigaragara cyane mu byemezo kuri Twahirwa na Basabose.

Uwo munyamategeko yavuze ko kugira ngo abo yunganira batsinde uru rubanza, ahanini byashingiye ku batangabuhamya barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abandi bayigizemo uruhare bemeye kuvugisha ukuri ku byabaye.

Nyuma y’umwiherero, Umushinjacyaha ubwo yavugaga ibihano byahabwa aba bombi, yari yavuze ko Twahirwa amusabira gufungwa burundu, naho Basabose amusabira gufungwa imyaka 25, ariko avuga ko Urukiko ruzareba ubuzima bwe rukagena igihano harimo no kuba yafungirwa (yacungirwa) iwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka