Titi Brown waregwaga gusambanya no gutera inda umwana, yagizwe umwere

Urukiko rwemeje ko Ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite, rwemeza ko Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ari umwere ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umukobwa wahawe kode ya M.J.

Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown
Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown

Rwemeje ko ikirego cy’indishyi cy’uwahawe Code ya M.J nta shingiro gifite n’icyo kwiregura ku ndishyi cya Ishimwe Thierry na cyo nta shingiro gifite.

Urukiko kandi rutegetse ko ahita afungurwa akimara gusomerwa.

Ni imyanzuro y’urukiko rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023.

Ku wa 13 Ukwakira 2023 Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown yongeye kwitaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana utagejeje imyaka y’ubukure.

Titi Brown yari yarasabiwe gufungwa imyaka 25.

Afunguwe nyuma y’uko yari amaze imyaka ibiri muri gereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubutabera buganze kuko ntago wakuramo ngo nurangiza urege ikindi ni uko nubwo byatinze iherezo ribaye ryiza

Alias p se yanditse ku itariki ya: 10-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka