Rusesabagina n’umwunganizi we ntibemera ko urukiko rumuburanisha rubifitiye ububasha

Ni urubanza rwatangiye saa tatu za mu gitondo zo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021 abaregwa bari mu cyumba cy’urukiko rw’Ikirenga, hamwe n’inteko y’urugereko rw’Urukiko rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Iburanisha kandi ryari ryitabiriwe n’Abanyarwanda barimo n’abaregera indishyi, abanyamahanga bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo n’abavuye muri Ambasade z’u Bubiligi na Leta zunze ubumwe za Amerika, n’u Bwongereza.

Hari kandi umunyamategeko Lilian Langford wavuye mu rugaga rw’Abavoka bo mu ishyirahamwe ry’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu.

Me. Gatera Gashabana yasobanuye ko ibyashingiweho n’ubushinjacyaha mu gukora dosiye yashyikirijwe urukiko ku ifatwa n’ifungwa ry’umukiriya we ari impfabusa bityo ko Urukiko rudakwiye gushingira ku bimenyetso byakusanyijwe mu buryo budakurikije amategeko.

Me. Gashabana yabwiye Urukiko ko Umukiriya we yafashwe mu buryo yise gushimutwa kuko nta nyandiko zo kumuta muri yombi bwigeze bugenderaho ubwo yafatwaga, akibaza n’ukuntu Urukiko rwabishingiyeho rukemera gutangira guca urubanza mu mizi.

Yavuze ko yaba ifatwa rya Rusesabagina, kubazwa mu Bugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, gukorerwa dosiye no kuyishyikiriza urukiko byose ari impfabusa kandi kuko bitakurikije amategeko.

Umucamanza yabajije Me. Gatera Gashabana niba ari kujuririra ifatwa n’ifungwa n’ifungurwa maze Gashabana asobanura ko icyo agamije ari ukugaragariza Urukiko ko rudafite ububasha bwo kuburanisha Paul Rusesabagina ku byaha akurikiranyweho.

Me. Gashabana yakomeje avuga ko inyandiko zakozwe zo gufata no gufunga Rusesabagina zagiye zikorwa hashingiwe ku cyo yise uburiganya, bivuze ko n’Urukiko rwaregerwa ibyo bintu rudafite ububasha bwo kuburanisha Paul Rusesabagina.

Ibyo byongeye gushimangirwa n’uregwa Paul Rusesabagina aho yagaragaje ko mu ifatwa rye hatakurikijwe amategeko kuko yafashwe yitwa Umunyarwanda kandi ari Umubiligi bivuze ko ahubwo yashimuswe, agasaba ko ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha kitahabwa agaciro mu Rukiko.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Rusesabagina atashimuswe, kandi akurikiranywe nk’Umunyarwanda

Umucamanza yahaye ijambo Ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku byo Me. Gashabana n’umukiriya we bagaragarije urukiko, maze umushinjacyaha atangira avuga ko bishoboka ko Me. Gashabana na Rusesabagina batasomye neza Dosiye.

Umushinjacyaha yavuze ko dosiye yose igizwe n’ibika bisaga 800, ariko uregwa n’umwunganira mu mategeko bibanze gusa mu gika cya 71, maze yifuza gusobanura ibijyanye n’izo nzitizi zagaragajwe.

Umushinjacyaha yagaragaje ko ibivugwa ko Paul Rusesabagina yafashwe nk’Umunyarwanda kandi ari Umubirigi atari byo kuko Ubushinjacyaha buzi neza uwo burega, bityo ko butemeranwa n’ibyasabwe ko umwirondoro we wakosorwa.

Umushinjacyaha kandi yagaragaje ko hagize ibikurwa mu mwirondora wa Rusesabagina byaba bigamije kugira bimwe bihishwa muri uru rubanza, maze ahamya ko ibyashingiweho byose Rusesabagina agafatwa byakurikije amategeko kuko kugeza ubu, bafashe Rusesabagina w’Umunyarwanda kabone n’ubwo afite ubwenegehugu bw’u Bubiligi.

Umushinjacyaha yasomye indi ngingo igaragaza ko Urukiko rukuru rufite ububasha bwo kuburanisha umunyamahanga cyangwa Umunyarwanda ukoreye ibyaha mu Rwanda, mu gihe Rusesabagina we avuga ko ibyo aregwa yigeze no kubiregwa mu nkiko zo mu bubirigi kandi urubanza rutararangira.

Kuri iyi ngingo ya Rusesabagina, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Paul Rusesabagina yigeze koko gukurikiranwa n’ubutabera bwo mu Bubirigi bisabwe n’u Rwanda ariko Ubushinjacyaha bw’Ububirigi bugakorana n’ubw’u Rwanda haba mu gukusanya ibimenyetso no gukora dosiye.

Ubushinjacyaha bwahakanye ko imikoranire y’u Rwanda n’u Bubiligi mu gukurikirana ibyaha Rusesabagina yaketsweho mu 2010 yajemo agatotsi

Umucamanza yasabye ubushinjacyaha ngo busobanure ku iburabubasha ry’urukiko rigaragazwa na Rusesabagina kubera ko yafashwe yitwa Umunyarwanda kandi ari Umubiligi, n’ikimenyinyi ko yigeze kuregerwa ubushinjacyaha bw’Ububirigi kuko bitari gushoboka ko Umubirigi yoherezwa mu Rwanda kandi urwo rubanza rutararangira.

Icyo gihe kandi Ubushinjacyaha ngo bwagaragaje ko koko Rusesabagina ari Umubirigi bityo ko atakurikiranwa n’iniko z’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko dosiye bwakurikiranyeho Rusesabagina muri 2010 koko yakurikiraniwe mu Bubiligi ariko ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ari bwo bwabisabye kandi bugafasha ubwo mu Bubiligi gukora dosiye.

Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko iyo dosiye atari yo buri gukurikirana kuko ubu akurikiranweho ibyaha yakoreye mu Rwanda nk’Umunyarwanda unafite ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko ataragaragaza uko ubwo bwenegihugu kavukire yabutakaje.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko ibimenyetso by’urwo rubanza bwamaze kubikura uko byakabaye mu Bubirigi kugira ngo bizakurikiranwe mu Rwanda, ibyo bikaba bigaragaza ko Ububirigi bwakoranye n’u Rwanda mu kumuregera inkiko zabwo.

Umushinjacyaha yavuze ko ibyo bisobanuro by’imikorere hagati y’ubutabera bw’ibihugu byombi buca akarongo mu kugaragaza ko mu ikurikiranwa rya Rusesabagina icyo gihe nta gatotsi kajemo.

Yagize ati, “Ibimenyetso byari byarashatswe n’u Rwanda n’ibyashatswe n’Ububirigi, n’ibyari byaratanzwe n’u Rwanda byose byohererejwe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku buryo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buzabyikurikiranira”.

Yasabye ko Urukiko rubishingiraho rugakurikinara Rusesabagina kuko ibyo yari akurikiranweho mu Bubirigi byabaye bihagaze ubu akaba ari gukurikiranwa ku byaha yakoreye mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rusesabagina n’umwunganira mu mategeko bitiranyije ingingo ebyiri zitandukanye

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icya mbere uregwa n’umwuganizi we bashingiraho bagaragaza ko urukiko rudashobora kuburanisha urwo rubanza, nta shingiro bifite kuko birangira ntaho bagaragaje ingingo yashingirwaho Iburabubasha ry’Urukiko.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko itegeko rigena ububasha bw’Inkiko mu Rwanda mu ngingo ya 42 iteganya ububasha rw’Urugereko rwihariye ruburanisha imanza mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Bwifashishije agace ka kabiri k’iyo ngingo ubushinjacyaha bwagaragaje ko Urugereko rw’Urukiko rukuru rufite ububasha bwo kuburanisha abantu bose harimo n’abanyamahanga, imiryango itari iya Leta cyangwa amashyirahamwe y’Abanyarwanda cyangwa ayo mu mahanga, igihe bikurikiranweho ibyaha byakorewe mu ifasi y’u Rwanda cyangwa mu mahanga ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga.

Ibyo byaha ni iby’iterabwoba, ibyo gucuruza abantu, iby’ubucakara n’ibifitanye isano nabyo hamwe n’ibindi bikomeza muri iyo ngingo kugeza ku gace ka cyenda kayo, ibyo ngo kuba bitagaragajwe n’abaregwa ngo byerekana uburyo inzitiza yatanzwe na shingiro ifite.

Icya kabiri bushingiraho ngo ni uko hashingiwe ku cyo itegeko riteganya kuko ibigaruka ku ngingo ya 71 yashingiweho hatangwa ikireho, ko ikorwa ry’ibyaha byakozwe n’uko byatangiye kugeza uyu munsi.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko abaregwa bagaragaza ko muri icyo gika havuzwe ibijyanye no koherezanya abakurikiranweho ibyaha kuko, ibyo atari byo bishingirwaho ngo hagenwe ububasha bw’inkiko.

Hagaragajwe ko n’ubwo ubushinjacyaha bwemeye ko Rusesabagina aburanira mu Bubirigi ku byaha yaregwaga bitashingirwaho mu kugena ububasha bw’inkiko z’u Rwanda kandi kugira ubwenegihugu bw’Ububirigi bitashingirwaho byambura inkiko zo mu Rwanda ububasha.

Ku kijyanye no ku kibazwa n’Ubucamanza niba Umubiligi ukoreye icyaha mu Rwanda atakurikiranwa n’inkiko z’u Rwanda, Me. Gashabana agaragaza ko yakurikiranwa gusa igihe yaba yarafashwe mu buryo bukurikije amategeko.

Nyamara Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo byaburanwe kandi bigafatwaho umwanzuro ko urubanza rukomeza nk’uko biteganywa n’ingingo ya 86 kandi ko icyemezo cyajuririrwe, kigasuzumwa kandi inzira zarangiriye aho bityo ko kidashobora kugaruka mu rubanza mu mizi.

Mu bindi ubushinjacyaha bwagaragaje ko ikirego bwatanze cyakirwa kandi ko urukiko rubifitiye ububasha ni uko hashyirwa mu mwanzuro ikijyanye no kuba Rusesabagina ubwe yaratanze ikirego muri Rukiko rwa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) nk’Umunyarwanda kandi ko yabaga ko icyo kirego cyakwakirwa n’urwo rukiko kuko ari Umunyaranda ubarwa nk’umunyamuryango wa (EAC).

Urukiko rwongeye guha ijambo Me. Gashabana n’uwo yunganira maze bagaragaza ko igihe cyose bazabona ko ibyashingiweho byose Rusesabagina ashyikirizwa ubucamanza kandi binyuranyije n’amategeko bazakomeza kubigaragaza.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka