Paul Rusesabagina yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda

Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha birimo no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda n’ibyaha by’ubwicanyi, ubwo yari umuyobozi w’impuzamashyaka (MLCD) yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda, ashimangira ko ari Umubiligi.

Paul Rusesabagina mu rukiko kuri uyu wa Gatatu
Paul Rusesabagina mu rukiko kuri uyu wa Gatatu

Yabivuze mu iburanisha ryo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021 ryabereye mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga i Kigali.

Iri buranisha ryari risanzwe ribera ku cyicaro cy’urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo rukurikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka, rukaba rwimuriwe muri iki cyumba, i Kigali kubera impamvu zatangajwe zirimo, kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 no korohereza abaregera indishyi muri uru rubanza kugira ngo babashe gukurikira iburanisha ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Nyuma yo gusomerwa ibyaha abaregwa bakurikiranyweho n’imyirondoro yabo, Perezida w’Urukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka, uyoboye iburanisha yatanze umwanya ngo abaregwa bagire icyo bavuga kuri iyo myirondora n’impapuro z’ihamagara ndetse n’ibyaha baregwa.

Nyuma ya Nsabimana Callixte, na Herman Nsengimana, hakurikiyeho Paul Rusesabagina maze abajijwe niba umwirondoro yasomewe ari uwe arabihakana kuko ngo banditse ko ari Umunyarwanda kandi ari Umubiligi.

Yasabye ko mu mwirondoro handikwamo ko ari Umubiligi naho ku byaha yasomewe, avuga ko ntacyo abihinduraho.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka