Nsabimana Callixte: Ni gute Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda kandi yarashakaga kuyobora u Rwanda?

Uwari umuvugizi wa FLN, Nsabimana Callixte (Sankara) yavuze ko yatewe isoni n’amagambo ya Paul Rusesabagina bakoranaga wayoboraga impuzamashyaka MRCD wihakanye Ubunyarwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bashinjwa ibyaha birimo ibyerekeranye no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ahawe ijambo ngo avuge ku nzitizi zatanzwe n’uruhande rwa Rusesabagina ku kuba urukiko nta bubasha rufite rwo kumuburanisha, Nsabimana Callixte yavuze ko atewe isoni n’amagambo ya shebuja.

Ati "Jyewe nagize isoni ncyumva amagambo ya Bwana Rusesabagina nanungirije mu ishyaka, kandi urugamba twateguye tukanarutsindwa, tugafatwa, byagaragaraga ko dukuyeho ubutegetsi ari we wari kuzaba Perezida."

Nsabimana Callixte avuga ko atumva ukuntu yajyaga kuba Perezida w’u Rwanda atari Umunyarwanda.

Yagize ati "None se niba atari Umunyarwanda yajyaga kuba Perezida warwo gute? Ni bya bindi se bya mpatse ibihugu (Ne-colonialism)?"

Nsabimana Callixte bakunze kwita Sankara asanga ibyo Rusesabagina avuga ari uburyo bwo gutinza urubanza, agasaba ku giti cye nk’umaze imyaka ibiri aburana, urubanza rwakwihutishwa akamenya aho ahagaze.

Bikurikire muri iyi Video:

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka