Ngoma: Umusaza akurikiranyweho kwica umugore we

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bukurikiranye umugabo w’imyaka 60 wo mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigina, Akagari ka Rugarama mu Mudugudu wa Kagega, ukekwaho kwica umugore we amukubise ishoka mu gatuza, icyaha yiyemerera, ngo akaba yarabikoze yari amaze umwaka abitekereza.

Icyaha uyu musaza akurikiranyweho ngo cyakozwe tariki ya 12 Kanama 2023, ubwo uyu yicaga umugore we bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, amukubise ishoka mu gatuza agahita atoroka.

Ubushinjacyaha buvuga ko urupfu rwa nyakwigendera w’imyaka 48 rwatangajwe n’abana be, nyuma yo gusanga umurambo we imbere y’uburiri yararagaho n’umugabo we, iruhande hari ishoka iriho amaraso, bagashinja ise ubabyara kuko bwakeye bakamubura, nyuma akaza gufatirwa mu Kagari ka Rwanteru mu Murenge wa Kigina.

Uregwa ngo yemera ko yamwishe, akavuga ko yari amaze umwaka atekereza kuzamwica, ngo akaba yamuhoye kujya mu bandi bagabo.

Ubushinjacyaha buhereye ku mvugo z’abana b’uregwa, hagashingirwa no kuri raporo ya muganga igaragaza ko nyakwigendera yazize kuva amaraso aturuka ku gikomere cyari mu gatuza, ariho yakubiswe ishoka, bwasabye Urukiko ko rwakwemeza umugabo ushinjwa icyaha cy’ubwicanyi, akaba yahanishwa igifungo cya burundu muri gereza, akaba atanagabanyirizwa igihano kubera ubugome bw’ indengakamere yakoranye icyo cyaha.

Biteganyijwe ko iburanisha rizakomeza ku wa Kabiri tariki ya 05 Nzeli 2023, rikazabera ahakorewe icyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ejo navuze abantu 4 bishwe umunsi umwe erega abo bantu murakomeza kubarebera aho nabo kubica mutangire mwubake izindi gereza naho ubundi ntimuzabona aho mubashyira

lg yanditse ku itariki ya: 1-09-2023  →  Musubize

Ule bwana mwenye arifanya vile mumutiye mukibolo kbx!! Binarakabijepe.

Josue yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka