Mu rubanza rwa Biguma hasesenguwe imbunda zishe Abatutsi

Nyuma yuko hagiye humvwa ubuhamya butandukanye, bugaragaza ko hari imbunda nini zazanywe zikicishwa Abatutsi, mu rubanza rwaburanishijwe ku wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, hasesenguwe ubwoko bw’izo mbunda zavuzwe.

Mu rubanza rwa Biguma hasesenguwe imbunda zifashishijwe mu kwica Abatutsi
Mu rubanza rwa Biguma hasesenguwe imbunda zifashishijwe mu kwica Abatutsi

Impuguke mu bijyanye n’ituritswa ry’ibisasu, (expert en armes, munitions, balistique et pyrotechnie) Pierre Laurent, na we wari umutangabuhamya kuri uwo munsi, yasobanuye ibijyanye n’imbunda za Mortier, imikorere yazo, izirasa kure mu ntera runaka, ibiyizize, iziboneka cyane cyangwa bigoranye, imyaka zakozwemo n’ibindi.

Pierre Laurent yagaragaje ko mu Rwanda imbunda zakoreshejwe mu iyicwa ry’Abatutsi mu gihe cya Jenoside, bitari ugukanga abantu babaga bahungiye ku dusozi runaka, ahubwo mudahusha (snipers), barasaga ku bantu bityo ko bitari ukurasa babasandaza ngo bakwire imishwaro.

Ubwo yasobanuraga ibijyanye n’izi mbunda, bwari uburyo bwo kugira ngo abakurikiye urubanza babashe kumenya imikorere yazo, kuko zakomeje kujya zigarukwaho n’abatangabuhamya batandukanye muri uru rubanza, ruregwamo Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, kugira ngo hamenyekane koko niba izo mbunda zari zihari mu gihe cya Jenoside.

Ubwo yabisobanuraga kandi, yazerekanye ku mashusho mu cyumba cy’urukiko cyarimo abacamanza, Biguma uregwa, abamwunganira n’abandi.

Ubwo yasobanuraga ibihugu byakoze izo mbunda, Pierre Laurent yavuze ko hari za Mortier zitandukanye, zirimo mortier 60, mortier 81 n’izindi.

Abazwa ku zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, Laurent yasubije ati "Mortier 81 rero yo yari yarakozwe n’Abafaransa, yanakoreshejwe mu ntambara ya kabiri y’Isi yose. Sinzi neza niba mu Rwanda harakoreshejwe mortier yakozwe n’Abafaransa cyangwa Abanyamerika, bityo rero sinabasha kumenya intera yarasagamo neza, kuko buri yose irasa mu ntera yayo".

Yongeyeho ko izo Mortier zishobora kurasa mu ntera iri hagati ya metero ijana (100m) na metero magana abiri (200m).

Impuguke ku mateka y’u Rwanda akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Montréal muri Canada, Josias Semujanga, yasobanuye amateka y’u Rwanda, aho yagaragaje uburyo Abanyarwanda babanaga mu gihe cy’ubwami, kugera ku mwanduko w’abazungu.

Yagaragaje kandi uko abo bazungu bashatse kubatiza umwami akabyanga akomeza asobanura amateka kugeza igihe haje kuzamo Poropaganda ya Politiki.

Urubanza rwa Biguma rurakomeje mu Bufaransa
Urubanza rwa Biguma rurakomeje mu Bufaransa

Haje kuzamo amashyaka ya PARMEHUTU, APROSOMA n’andi.
Yagarutse kandi ku Bukoloni bw’Ababiligi bashyize imbere abahutu bari nyamwinshi muri icyo gihe.

Yagarutse kandi ku mateka yaranze umwaka wa 1959 ndetse na Coup d’Etat yo 1973, iringaniza mu mashuri ariko bagamije guheza Abatutsi.

Izi mpuguke z’abatangabuhamya zumviswe mu rubanza ruri kubera mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, aho Biguma aburana ku byaha ashinjwa birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, rwari ku munsi warwo wa 23 ndetse bikaba biteganyijwe ko ruzasozwa tariki 30 Kamena 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka