Ubutabera bw’u Bufaransa bwaburijemo iseswa ry’iperereza ku bwicanyi bwa Bisesero

Urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa, muri iki cyumweru rwaburijemo iseswa ry’iperereza ku birego bishinja ingabo z’u Bufaransa, ko ntacyo zakoze ku bwicanyi bwo mu Bisesero mu mpera za Kamena 1994.

Ese ibi bivuze ko igisirikare cy’u Bufaransa cyaba noneho kigiye kuburanishwa, ku kuba ntacyo cyakoze ngo gitabare Abatutsi biciwe mu Bisesero mu mpera za Kamena 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda?

Gusesa iperereza ryemejwe muri Nzeri 2022 kuri iki kibazo kitoroshye, kwaburijwemo ku wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023 n’urukiko rw’ubujurire rwa Paris, ariko mu rwego gusa rw’imigendekere y’urubanza.

Iyi nkuru yashyizwe ahagaragara na Rfi, iravuga ko ari ikibazo kirebana n’imiterere y’urubanza cyatumye urukiko rw’ubujurire rwa Paris, ruburizamo icyemezo cyo gusesa iperereza cyafashwe ku wa 1 Nzeri 2022.

Amezi macye mbere yaho, incamake ya raporo ya Duclert yashimangiraga icyo yise ugutsindwa byimazeyo k’u Bufaransa mu Bisesero, yari yongewe muri dosiye y’iperereza bisabwe n’umwe mu bacamanza bashinzwe urwo rubanza. Bivuze ko amaperereza yari yararangiye mu mpeshyi ya 2018 ubu yongeye gusubukurwa.

Ahasigaye ni ah’abo kwemeza niba Abajenerali batanu bo mu ngabo z’u Bufaransa bashinjwa, bagomba kuburanishwa.

Muri iyo dosiye, amashyirahamwe y’abacitse ku icumu afatanyije na IBUKA, Ihuriro Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (FIDH) n’abacitse ku icumu batandatu, barashinja abasirikare b’Abafaransa bari mu cyo bise Opération Turquoise, kuba baratereranye babigambiriye Abatutsi bari bahungiye mu misozi ya Bisesero. Ihuriro FIDH rikaba ryishimira ko iyo dosiye yongeye kohererezwa abacamanza.

Patrick Baudouin, wunganira FIDH yagize ati “Kuva icyemezo cyo gusesa iperereza gihagaritswe, biraduha uburyo bwo kumvikanisha ibitekerezo byacu no kongera gutangira amaperereza. Abacamanza bashinzwe urubanza barasabwa guha agaciro ubusabe bwacu. Birashoboka kongera gufungura ibiganiro bishingiye kuri raporo ya Duclert, ibintu bitigeze bikorwa. Raporo ya Duclert yasobanuye neza ko itagombaga kugira icyo ivuga ku byerekeranye n’ibihano”.

Ati “Byumvikana rero ko itavuga ko hari abayobozi b’ingabo z’u Bufaransa bakoze ibyaha cyangwa bagomba gukurikiranwa, nta ruhande ibogamiyeho. Ariko mu bintu bigaragara muri raporo ya Duclert, dusangamo byinshi bishinja abasirikare kandi dusanga ku bwacu uko byagenda kose bisaba ko hakorwa andi maperereza. Ibi biradufasha gukomeza urugamba. Ni cyo cy’ingenzi”.

Patrick Baudouin
Patrick Baudouin

Hagati aho amakuru mashya ku isubukurwa ry’iyo dosiye ntabwo yashimishije Pierre-Olivier Lambert, wunganira batatu mu basirikare batanu bashinjwa, kuko we asanga ngo icyo kibazo cyari cyaramaze gufatirwa umwanzuro.

Muri Nzeri 2022 ubwo iperereza ryari rimaze imyaka 17, abacamanza banditse mu cyemezo cyabo cyo gusesa iperereza, bavuga ko uruhare rutaziguye rw’abasirikare b’Abafaransa mu bugizi bwa nabi rutigeze rugaragazwa. Yewe ngo habe n’ubufatanyacyaha cyangwa gutera inkunga abakoze Jenoside, cyangwa se abasirikare b’Abafaransa kutagira icyo bakora ngo bahagarike ubwicanyi. Umuntu akaba yakwibaza niba kuri iyi nshuro ari bwo bazahindura imitekerereze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka