Imbogamizi ku ndishyi zigenwa mu manza z’abakekwaho Jenoside bahungiye mu mahanga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite imbogamizi ku ndishyi zigenwa mu manza z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside bahungiye mu mahanga. Bavuga ko usanga ahanini batabasha gukurikirana amakuru yimbitse y’uko urubanza ruba rugiye gutangira kugeza rusoje, usibye kumenyeshwa ibivugirwa mu rukiko, ariko ibijyanye no gutanga indishyi ntibabisobanukirwe.

Umwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa ruri kubera mu Bubiligi yagize ati: "Ni byo koko amakuru twarayamenye ko agiye kuburanishwa, kuko hano haje umuntu washakaga amakuru arabitubwira ariko ntituzi inyungu tuzahabwa nibaramuka bahamwe n’ibyaha cyane ko nka Twahirwa yasahuye imitungo yacu myinshi, baratwangiriza ariko nk’ubu ntituzi uko zizatugeraho".

Ni amagambo yavugiye mu kiganiro n’itangazamakuru ku bufatanye bwa PAXPRESS n’umuryango HAGURUKA, ubwo babasobanuriraga iby’uru rubanza.

Bamwe mu Barokotse Jenoside muri Gatenga bavuga ko bahemukiwe na Séraphin Twahirwa
Bamwe mu Barokotse Jenoside muri Gatenga bavuga ko bahemukiwe na Séraphin Twahirwa

Bifuza ko mu gihe hagiye kuba urubanza bakwiye kujya basobanurirwa byimbitse icyo bazungukira mu guhabwa ubutabera nyuma y’urubanza cyane ko batazagarura abishwe ariko byibura ibyabo bangije bikagaruzwa, cyane ko usanga abo bakurikiranywe bafite imitungo basize mu gihugu cyangwa ahandi bari.

Abandi bagaragaje ko izo ndishyi akenshi zitinda kuza ndetse rimwe na rimwe ntizinaboneke.

Umunyamategeko Me Gisagara Richard ukunze kunganira abaregera indishyi mu manza z’abakurikiranyweho gukora Jenoside bagahungira mu mahanga, yasobanuye byimbitse ikigenderwaho kugira ngo umuntu abone indishyi mu rubanza yaregeye urukiko cyangwa se ubushinjacyaha.

Mbere na mbere agaragaza ko kuburana indishyi bishoboka. Yatanze urugero rw’imanza zibera mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda i Paris, ari na ho aherereye aho yunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside. Yavuze ko mu manza zirebana na Jenoside ziburanishirizwa ku Rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, hari abahagarariye ababuranira indishyi. Ku madosiye atanu amaze kuburanishwa yaregewemo indishyi, hapfundikiwe rumwe.

Avuga ko abo urukiko rwageneye indishyi, kugeza ubu batarazibona bose.

Me Gisagara ufite ubunararibonye muri izi manza burenga imyaka 20, avuga ko ibyo bigira ingaruka ku butabera.

Mu rubanza rwa Dr Munyemana, uyu mwunganizi mu mategeko aburanira abantu 15 baregeye indishyi ku giti cyabo hamwe n’ishyirahamwe CRF (Communauté Rwandaise de France) rimwe mu mashyirahamwe atanu ari mu baregera indishyi muri uru rubanza.

Me Gisagara asobanura uko bigenda mu kubona indishyi, yagize ati: “Ubundi uko bigenda hano mu Bufaransa harabanza hakabaho kuburanisha umuntu icyaha kikabanza kikamuhama, cyamara kumuhama nibwo indishyi ziburanirwa. Mu manza esheshatu zabanje, usibye mu rwa mbere rwa Simbikangwa, mu zindi zakurikiyeho abashinjwaga bamaze kuburana ibyaha bikabahama, twagiye kuburana indishyi. Urukiko rwagiye rubafataho ibyemezo bitandukanye, ariko kugeza ubu urubanza rwapfundikiwe ni rumwe gusa, ni na rwo indishyi zatangiye gutangwa: urubanza rwa Ngenzi na Barahira bari ba Burugumesitiri ba Kabarondo mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo".

Avuga ko baburanye bagakatirwa igifungo cya burundu, noneho baregera indishyi. Ku rwego rwa mbere babanje kubaha Iyero rimwe ry’ikimenyetso cy’indishyi (Euro Symbolique) kuko ngo nta kiguzi cy’umuntu kibaho.

Akomeza agira ati: "Banze rero kuduha indishyi nk’uko zitangwa mu zindi manza zisanzwe. Icyo twarakijuririye noneho bemera gutanga indishyi tugendeye ku zisanzwe zitangwa hano mu Bufaransa mu zindi manza nk’izi zirimo ibyaha byibasiye inyokomuntu. Muri urwo rubanza rwa Ngenzi na Barahira, abaregeraga indishyi bari abantu 27, twebwe abunganira CRF (Communauté Rwandaise de France) abo duhagarariye baregeraga indishyi bari 10, urukiko rukaba rwarabageneye amafaranga atandukanye kuko indishyi bazitanga bakurikije ingaruka Jenoside yagize ku muntu. Haba mu manza za Jenoside no mu zindi manza Nshinjabyaha ni uko bigenda. Ku rwego rwa mbere ntibari bashatse kubikora nk’uko bikorwa mu zindi manza, ari na yo mpamvu twabijuririye".

Akomeza asobanura ko nyuma yo kujurira batanze indishyi mu buryo butandukanye. Abo bantu 10 bahagarariye bagiye bagenerwa n’urukiko indishyi kuva ku bihumbi 9 by’amayero (hafi miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda ) kugeza ku bihumbi 187 by’amayero. Ayo ni ayo urukiko rwagiye rubagenera.

Sobanukirwa uko urukiko rugena indishyi

Me Gisagara mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa PAX PRESS wari mu Bufaransa aho yari akurikiranye urubanza rwa Dr Munyemana, yavuze ko Urukiko rugendera ku mpamvu nyinshi kugira ngo rugene izo ndishyi. Ati: "Ni ibintu byinshi bigenderwaho, birimo ibyakubayeho ubwawe, abo wabuze, cyangwa se amasano ufitanye n’abo bantu. Nk’umuntu wabuze umwana ntabwo urukiko rumugenera nk’umuntu wabuze Nyirarume, nk’uko uwabuze umubyeyi batamugenera nk’ay’uwabuze Nyirakuru.

"Ibi iyo birangiye, hakurikiraho gushyira mu bikorwa ibijyanye n’icyemezo cyafashwe n’urukiko. Aha rero ni ho ibintu byabanje gutindira kuko ni ubwa mbere mu Bufaransa hari habaye imanza nk’izi hakazamo uruhande rw’abasaba indishyi. Byabaye nk’ibintu bigorana kuko ubusanzwe iyo umuntu icyaha kimuhamye indishyi ziva mu mutungo we. No muri abo rero icyaha cyahamye (Ngenzi na Barahira) indishyi zagombaga kuva mu mitungo yabo, gusa nta mitungo bafite ihagije hano mu Bufaransa ku buryo yari kuvamo indishyi z’abantu bose bakoreye icyaha".

Me Gisagara avuga ko byabaye ngombwa ko bagana ikigega cyo mu Bufaransa kibereyeho gufasha abantu bagenewe indishyi n’urukiko ariko batazihawe n’abagomba kuzitanga. Byabanje kugorana kuko iki kigega cyashyiriweho abatuye mu Bufaransa kandi abaregeraga indishyi bo bari batuye mu Rwanda.

Avuga ko babasabye ko amategeko yabo akwiye guhura no kuba baraciye urwo rubanza bakemeza ko Abanyarwanda barimo bahabwa indishyi. Nyuma yo kugorana, icyo kigega cyemeye gutanga izo ndishyi ariko zitangwa mu byiciro bitandukanye kuko ni amafaranga babasabaga batari biteguye gusabwa, bituma bifata igihe kinini.

Umunyamategeko Me Richard Gisagara
Umunyamategeko Me Richard Gisagara

Muri bariya bantu 10 twavugaga, 7 ba mbere bayabonye mu kwezi kwa 7 k’uyu mwaka. Abandi 3 basigaye na bo biri mu nzira, bashobora kuyabona nko mu kwa mbere cyangwa mu kwa kabiri k’umwaka utaha wa 2024.

Avuga ko hakiri icyuho mu gutanga indishyi ziba zagenwe n’urukiko kuko mu bigega bibiri bihari, hari ikigenewe Abafaransa cyangwa abatuye mu Bufaransa bakorewe ibyaha bikomeye. Abongabo bahabwa menshi, n’ikindi kitareba ko umuntu aba ari Umufaransa cyangwa atuye mu Bufaransa( ari na cyo begereye).

Iki kigega kigendera ku mahame abiri aho ubundi gitanga 30% y’amafaranga urukiko rwakugeneye, ariko ayo na yo akaba atagomba kurenga ibihumbi bitatu by’amayero (hafi miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda).

Ati: "Nk’urugero, uwagenewe ibihumbi 187 by’amayero, ni ukubanza ukareba 30% yayo. Ni ukuvuga ibihumbi 56. Nk’uko twabisobanuye haruguru ntibarenza ibihumbi bitatu. Ubwo rero bamuha gusa ibihumbi bitatu. Naho uwahawe ibihumbi 9, ubanza kureba 30% yayo urasanga ari nka 2800 y’amayero akaba atarenze ibihumbi 3 byagenwe. Ubwo we abona 2800 nyine. Birumvikana rero, muri bariya bantu 10 twavuze twaburaniraga, uwabonye macye yabonye 2800 y’amayero, uwabonye menshi abona ibihumbi 3 by’amayero. Ubwo dutegereje ko no mu zindi manza ari ko bizagenda kuko ruriya ni rwo kugeza ubu rwaciwe burundu. No mu zindi manza zakurikiyeho twagiye turegera indishyi hamwe urukiko rukazitwima ubundi rukaziduha. Izo manza zindi zagiye zijuririrwa, dutegereje ko zizapfundikirwa burundu ari nabwo tuzamenya burundu ibijyanye n’indishyi twasabye".

Me Gisagara Richard avuga ko bafite impungenge ko izo ndishyi zishobora kuzahagarara ariko ko bifashisha amategeko yanditse.

Avuga ko ubundi byakabaye byiza aba bagiye bazanwa aho bakoreye ibyaha bikava mu mahanga, ariko akongeraho ko u Bufaransa ari bwo bwashatse ko aba bantu baburanirayo, ariko ko kandi byashobokaga ko bazanwa mu Rwanda akaba ari ho baburanira.

Yatanze urugero ati: "Yaba Munyemana Sosthène uri kuburana, yaba Bucyibaruta, yaba Ngenzi na Barahira n’abandi bose, hashize imyaka myinshi dusabye ko bajya kuburanishirizwa mu Rwanda. Ibyo barabyanze (u Bufaransa). Niba barashatse rero ko imanza zibera aha, amategeko agomba kubahirizwa uko ameze. Tuzakomeza rero duharanire ko amategeko akurikizwa kuko ni bo banze kubohereza".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka