Idamange yahakanye ibyaha byose aregwa

Idamange Iryamugwiza Yvonne yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki 4 Werurwe 2021, aho ari kuburana ku byaha bitandatu ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.

Idamange yitabye Urukiko
Idamange yitabye Urukiko

Muri ibyo harimo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye kuri Jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’igihugu, gukubita no gukomeretsa no gutanga sheki itazigamiye.

Idamange yahawe umwanya ngo agire icyo abivugaho, maze agira ati “Murakoze kumpa ijambo nyakubahwa Perezida w’urukiko, ibyo byaha byose nta na kimwe nemera”.

Ku bijyanye n’imvugo za Idamange zo kuvugira kuri Youtube, Umushinjacyaha yasobanuye ko bamukurikiranyeho icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, aho agaruka kuri videwo Idamange yatangaje agira ati “Abanyarwanda turambiwe gufatirwaho imyanzuro idahwitse”.

Umushincyaha akavuga ko izo mvugo za Idamange ‘wakomeje ahamagarira abantu kujya kwigaragambya ku biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro)’, ari icyaha kuko ngo cyateza imvururu muri rubanda.

Ku bijyanye n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, Idamange ashinjwa kuba yarakoze urutonde rw’abantu adafitiye gihamya ko bapfuye ngo bishwe na Leta, ndetse ko Umukuru w’igihugu nawe yitabye Imana kera, “Abanyarwanda bayobowe n’umuzimu”.

Umushinjacyaha ati “Iyo ni imvugo y’ibihuha ishobora gutera ubwoba abaturage, ni imvugo iteye isoni iharabika Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”.

Uretse n’ibyo amagambo ya Idamange yafashwe nk’ibihuha, urukozasoni, gutukana no kwangisha abaturage ubuyobozi, kuko ngo yavuze ko Leta y’u Rwanda iriho ari baringa kandi abayobozi ari amabandi (abajura).

Ku bijyanye n’icyaha cyo gutesha agaciro ibimenyesto byerekeye Jenoside, Umushinjacyaha yakomeje asubiramo amagambo ya Idamange ngo wavuze ko “Coronavirusi yasimbuye iturufu rya Jenoside.

Idamgange ashinjwa kandi kuba yaravuze ko imibiri y’abishwe muri Jenoside icuruzwa amadevize akinjira, Leta ngo itondeka iyo mibiri mu nzibutso nk’isukari bacuruza, ikaba irisha Jenoside.

Umushinjacyaha akavuga ko ibyo bitari bikwiye kuvugwa n’umuntu uzi ibyabaye mu Rwanda, bigasobanura ko na we ubwe ngo ‘adaha agaciro bariya bantu bari mu rwibutso’.

Muri rusange Idamange arashinjwa ibyaha bikorerwa Igihugu, ibihungabanya umutekano, ibyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’icyo gutanga sheki itazigamiye.

Nyuma yo kubisobanurirwa ariko yatangiye avuga ko ku itariki 15 Gashyantare 2021, iwe hagiyeyo abantu umunani ahagana saa munani z’amanywa, bagasanga we ari ku ibaraza hejuru muri igorofa atuyemo.

Avuga ko hashize umwanya abantu bakorera Ubugenzacyaha bambaye impuzankano binjiye bakamusaba kumanuka hasi ntiyabikora, barazamuka bamwambika amapingu.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa umupolisi, Idamange yavuze ko umupolisi ashobora kuba yarakomerekejwe n’urugi.

Ati “Sinzi uko uwo muntu byamugendekeye, nta n’ubwo nzi ko atari bagenzi be bamukomerekeje”.

Ku cyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, Idamange yavuze ko adashobora kugikora kuko ngo atari umuntu wapfobya Jenoside ahubwo ko n’uwabikora yamurwanya.

Ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, yavuze ko kitabayeho kuko ngo Nsabimana wahawe iyo sheki yari abizi neza ko nta mafaranga ari kuri konti ye.

Idamange amaze kwisobanura ku byaha aregwa yasoje agira ati “Ndasaba imbabazi abantu bumvise ko imvugo nakoresheje ziremereye zikababangamira. Ndabisabira imbabazi nk’Umunyarwanda utifuza gukomeretsa abandi”.

Idamange akomeza avuga ko “Guma mu rugo” ari yo yamuteye kuvuga amagambo akomeye kandi asesereza, akaba asaba kurekurwa kugira ngo asange abana be bakiri bato.

Iburanisha ryabaye Abacamanza bari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruri i Kibagabaga, ariko Idamange we akaba yaburanye bamureba hifashishijwe iya kure mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30, urukiko rukaba ruzabifataho umwanzuro ku wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Undamange bamufunge kuko afite abamutumye Kandi nu mushizi wisoni ahubwo umugabo we yaragowe niyo mpamvu yagiye gukorere muli sudan yepfo yaramuhunze niba yakubise aba polisi umugabo we bari babanye neza cyangwa nibyabindi ngo amarira yu mugabo atemba ajya munda murakoze

Man pawer yanditse ku itariki ya: 4-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka