Huye: Ibyacukuwe mu kirombe cyahezemo batandatu bikomeje kuyoberana

Nyuma y’uko Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwiyemeje kwikorera iperereza ku baregwa kugira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe i Kinazi mu Karere ka Huye, bwanasize icyobo kirekire cyane cyahezemo abantu batandatu, uregwa kuba nyiri ikirombe n’abaregwa ubufatanyacyaha kimwe n’ibyo yacukuye bikomeje kuyoberana.

Nk’uko urukiko rwisumbuye rwa Huye rwabigaragaje mu rubanza rwatumiyemo batanu baregwa, ari bo (Rtd) Major Paul Katabarwa uregwa kuba nyiri ikirombe cyacukurwagamo mu buryo butemewe, n’abakoraga mu Murenge wa Kinazi baregwa ubufatanyacyaha ari bo Jacqueline Uwamariya, Liberata Iyakaremye, Gilbert Nkurunziza na Protais Maniriho, abatangabuhamya batanu urukiko rwibarije, bamwe bavuze ko bumvise ko abacukuye bashakaga amazi, abandi bavuga ko bumvise ko bashakaga amabuye y’agaciro.

Abo bose ntibigeze babasha kuvuga ko ayo mazi bayabonye cyangwa ngo bavuge ubwoko bw’amabuye y’agaciro yahacukuwe kuko ntayo babonye, bakaba nta n’ubwoko bwayo bumvise.

Ku bijyanye na nyiri ikirombe, hari abavuze ko uwo bazi wahembaga abagikoragamo ari uwitwa Pauline w’ahitwa mu Rugarama, aha akaba ari mu Murenge wa Rusatira.

Ubushinjacyaha bwo bwibukije ko inzu bivugwa ko yubakiwe Jeanne Ntakirutimana wari ukennye anarwaye mu mutwe ari urwitwazo rw’abacukuraga kuko n’urukiko rwasanze ari bo (abacukuraga) bayibagamo kandi, ntiyari inuzuye.

Bwanagaragaje ko kuvuga ko ahacukuwe bwari uburyo bwo kumushakira amazi na byo atari byo kuko atavomaga kure hakaba n’umuyoboro w’amazi wari uri gucukurwa muri ako gace, ku buryo aturuka mu butaka atari akenewe. Ikindi ngo hashoboraga kwifashishwa uburyo bwo kumufatira amazi yo ku nzu hifashishijwe ikigega, batarinze gucukura.

Mu kwiregura, Jacqueline Uwamariya wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi gucukura bitangira, yavuze ko kuba inzu yubakiwe Jeanne atari we wayibagamo ari ukubera ko yari itaruzura.

Naho ku bijyanye n’uko amazi yo mu butaka atari akenewe, Gilbert Nkurunziza wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahana yagize ati "Iyo Jeanne abona amazi akuwe mu butaka byari kuba inyungu kuri we nk’utishoboye unafite uburwayi bwo mu mutwe kuko kubona amafaranga igihe cyose agiye kuvoma bitamworohera."

Yongeraho ko nk’abayobozi bumvaga ayo mazi yo mu butaka azaboneka kuko mu Murenge wa Kinazi hari abagiye bayabona babifashijwe na Water Access. Urugero ngo ni uwitwa Ndejuru utuye hafi y’ahari ikirombe.

Muri rusange abaregwa bavuze ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bugaragaza ku cyaha baregwa ku kuba baragize uruhare mu mirimo yo gucukura ikirombe cyaguyemo abantu batandatu, bityo bakifuza kugirwa abere.

Impamvu ni uko abatangabuhamya babajijwe nta wuvuga ko haba gucukura amazi cyangwa amabuye y’agaciro bivugwa, yabihagazeho, ahubwo ngo ni ibyo bumvise.

Mu batangabuhamya kandi ngo nta wavuze Katabarwa, bityo n’abaregwa ubufatanyacyaha bakaba badakwiye guhamywa icyaha kuko utafatanya icyaha n’utagaragara.

Kuba abaregwa ubufatanyacyaha bose bari barimuriwe ahandi igihe ikirombe kigwa ku bantu, na byo ngo bikwiye kwitabwaho mu kubarenganura kuko ngo "Nta wubazwa icyaha cyakozwe atari aho cyabereye."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RIB ikore iperereza abo bahemu
Babobeke babashyire Aho nagakwiye
Kuba Bari

Sano Bruno yanditse ku itariki ya: 21-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka