Hategekimana Philippe yakatiwe gufungwa burundu

Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, yahanishijwe gufungwa burundu, mu rubanza yashinjwagamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu.

Hategekimana Philippe 'Biguma' yakatiwe gufungwa burundu
Hategekimana Philippe ’Biguma’ yakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, rutangaje umwanzuro warwo nyuma yo kumara amanywa yose yo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023 rwihereye.

Umushinjacyaha Me Gisagara wari muri uru rubanza ati “Urukiko rumuhamije icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Zimwe mu mpamvu zagendeweho rumuhanisha iki gifungo, ni uko atigeze ashaka kwicuza ahubwo yari ameze nk’aho bitamureba”.

Ibuka France, yatangaje ko iki cyemezo bacyakiriye neza kuko abacamanza bagerageje kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kumenya ingaruka yagize.

Iti “Abacamanza mu bibazo bagaragazaga byibanze ku mateka ya Jenoside n’ingaruka yagize ku bayirokotse, ndetse ibi biribufashe kwandika amateka nyayo ndetse birafasha abayirokotse, kumva ko akababaro kabo kumviswe”.

Umwe mu barokotse Jenoside i Nyanza utuye mu Bufaransa, yagaragaje ibyishimo nyuma yo kumva icyemezo cy’urukiko.

Ati “Ni ibyishimo bikomeye cyane, ubonye ibintu byabereye i Nyanza, ababyeyi bacu bagatotezwa, bakabica bakabamara, Biguma abifitemo uruhare kuri ubu hakaba habayeho ubutebera i Paris. Biratwereka ko uwakoze Jenoside wese aho ari azacibwa urubanza”.

Ni urubanza rumaze hafi amezi abiri kuko rwatangiye tariki 10 Gicurasi 2023, aho muri uru Rukiko humviswe abatangabuhamya barenga 100, barimo abashinjaga Biguma kugira uruhare muri Jenoside, abamushinjuraga ndetse n’abagiye batanga ishusho ya Jenoside.

Biguma waregwaga muri uru rubanza, mu gihe cya Jenoside yari umujandarume muri Nyanza, aho abarokotse Jenoside ndetse na bamwe mu bakoranye na we, bagaragaje ko yagize uruhare mu mu gutanga amabwiriza yo kurimbura abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga, ISAR-songa, kwitabira inama ndetse no kujya kuri za Bariyeri. Yashinjwe kandi kwica uwari Burugumesitiri wa Ntyazo, Nyagasaza Narcisse n’abandi.

Biguma yafatiwe mu gihugu cya Cameroon muri 2018, yitwa Hategekimana Manier, yagaragaje ko yayahinduye kubera umutekano we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka