Gakire Fidèle ukekwaho inyandiko mpimbano azaburana mu mizi mu Kuboza uyu mwaka

Amakuru Kigali Today ikesha ubwanditsi bw’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aravuga ko Uzabakiriho Gakire Fidèle azaburana mu mizi tariki 5 Ukuboza 2023.

Ni nyuma y’uko urubanza rwe byavugwaga ko ruba kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 ariko ubwanditsi buvuga ko nta rubanza rwari ruteganyijwe.

Gakire Fidèle
Gakire Fidèle

Uzabakiriho Gakire yagombaga kuburana tariki 9 Ukwakira 2024 ariko rukaba rwimuwe rushyirwa tariki 5 Ukuboza 2023.

Gakire aregwa guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ni icyaha bivugwa ko yakoze ubwo yagarukaga mu Rwanda, akoresheje Urwandiko rw’inzira( Pasiporo) mpimbano maze agatabwa muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Gakire wahoze ari umunyamakuru n’umuyobozi w’ikinyamakuru Ishema n’umuyoboro wa YouTube Ishema TV, yafashwe nyuma y’uko yari amaze iminsi yaragiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akajya gukorana n’uwitwa Padiri Thomas Nahimana wavuze ko ari umuyobozi wa Guverinoma irwanya Leta y’u Rwanda ikorera kuri murandasi.

Mbere y’uko agenda, ikinyamakuru cye cyabanje guhagarikwa nyuma yo gutangarizaho inkuru yari ikubiyemo amacakubiri yari yahawe na Padiri Nahimana ndetse akamwishyura amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni imwe (1.000.000Frw) kugira ngo atambutseho iyo nkuru.

Nyuma y’uko ikinyamakuru cye gifunzwe, Gakire yavuye mu Rwanda, avuga ko agiye mu mahugurwa y’itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agezeyo yemeza ko abaye Umunyapolitiki mu ishyaka rya Padiri Nahimana Thomas, ukorera icyo bise Leta y’Abanyarwanda ikorera mu buhungiro.

Yagizwe Minisitiri w’abakozi n’umurimo muri iyo Leta nk’uko yabisobanuye mu nyandiko ye.

Uzabakiriho yashimangiye ko abagize iyo Leta yo mu buhungiro, banzuye ko bagomba guhimba agatabo kakitwa Pasiporo maze ikaba icyangombwa kizajya gihabwa abanyamuryango babo.

Ni agatabo baguraga Amadorari 85. Iki cyari nk’icyangombwa kibaranga nk’impunzi z’Abanyarwanda ziba mu mahanga.

Nyuma y’iyo nama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga yari iyobowe na Padiri Nahimana kuri murandasi, nka Minisitiri w’Abakozi na we yarakaguze maze akifashisha nk’urwandiko rw’inzira (Pasiporo) aho yanyuraga hose ku bibuga mpuzamahanga agarutse mu Rwanda akakita Pasiporo y’u Rwanda.

Gakire yaherukaga mu rukiko tariki 21 Ukwakira 2022 mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ubwo yaburanga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha akekwaho cyo gukoresha impapuro mpimbano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka