Dr Christopher Kayumba yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri isubitse

Urukiko Rukuru rwakatiye Dr Christopher Kayumba igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 Frw) nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yakoreye umukobwa wari umukozi we wo mu rugo.

Dr Christopher Kayumba
Dr Christopher Kayumba

Urukiko Rukuru rwagize umwere Dr Christopher Kayumba ku cyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 ndetse n’icy’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye ku wari umunyeshuri we muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Itangazamakuru.

Dr Kayumba ahamwe n’iki cyaha nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 22 Gashyantare 2023, ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n’icyubwinjiracyaha kuri icyo cyaha, rutegeka ko ahita arekurwa ariko Ubushinjacyaha buhita bujuririra iki cyemezo.

Urukiko Rukuru rwakiriye ubwo bujurire bushingiye ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha, basanga bagomba kongera kuburanisha uru rubanza.

Dr Kayumba kuva yafatwa n’Ubugenzacyaha ndetse anabazwa mu Bushinjacyaha kugeza n’ubwo yatangiraga kuburana ifunga n’ifungurwa, yaburanye ahakana ibyaha byose yashinjwaga n’Ubushinjacyaha.

Dr Kayumba Christopher yavuze ko ibyo ashinjwa ari ikinyoma kuko atabimureze igihe icyaha cyabaga.

Dr Kayumba Christopher avuga ko ibyaha byose ashinjwa n’Ubushinjacyaha buvuga ko byakozwe muri 2017 kandi ntiyaregwa icyo gihe kandi yari ari imbere mu Gihugu.

Dr Kayumba yari yasabye ko niba ashinjwa gufata umuntu ku ngufu hari hakwiye kugaragazwa ibimenyetso bikubiyemo na raporo ya muganga igaragaza koko ko yasambanyije uwo mukobwa wamuregaga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha akurikiranweho ari ibyaha by’ubugome bityo nibura bisaza hashize imyaka 10 bibaye kandi ko kuba abarega baratinze kurega atari byo by’ingenzi ahubwo icy’ingenzi ari uko ikirego cyatanzwe icyaha kitarasaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka