Amerika: Babiri bakurikiranyweho kwica inyoni 3,600

Abagabo 2 bo muri Amerika bakurikiranyweho kwica inyoni zigera ku 3600, zirimo ubwoko bwa Kagoma n’inkongoro n’ibindi bisiga byo mu bwoko butandukanye.

Bumwe mu bwoko bw'inyoni zibasiwe
Bumwe mu bwoko bw’inyoni zibasiwe

Abo bagabo ni Simon Paul wo muri Montana na Travis John Branson w’i Washington. Inyandiko y’ibirego igaragaza ko bakurikiranyweho urutonde rw’ibyaha 15, bijyanye no kurenga ku itegeko rirengera urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ibisiga, icyaha cyo gucura umugambi mubi wangiza ibinyabuzima, kurenga ku itegeko rirengera za Kagoma n’ibindi bisiga ndetse no gucuruza mu buryo butemewe n’amategeko ibice by’inyamaswa.

Ubushinjacyaha ntabwo bwasobanuye ubundi bwoko bw’inyoni aba bagabo bishe, bakavuga ko ari ubwoko bw’inyoni butandukanye.

Inyandiko y’ibirego yashyizwe ahagaragara ivuga ko bishe inyoni hagati ya Mutarama 2015 kugeza Werurwe 2021, Paul na Branson barashe mu buryo butemewe n’amategeko bica inyoni mu gace ka Flathead Indian Reservation mu burengerazuba bwa Montana, n’ahandi hantu hatandukanye, nk’uko ubushinjacyaha bwa Amerika bwabitangaje.

Inyandiko y’ibirego ivuga ko uwitwa John Branson, umwe mu bakurikiranyweho kwica izi nyoni yivuyemo ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze, ubutumwa yigamba gukora ibi byaha byo kwica izi nyoni ndetse anavuga ko yabikuyemo amafaranga menshi cyane.

Biteganijwe ko aba bagabo bombi bazashyikirizwa urukiko tariki ya 8 Mutarama 2024, nk’uko ubushinjacyaha bwa Amerika bubitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka