Abakurikiranyweho ubucukuzi butemewe bwahitanye batandatu batangiye kuburana

Nyuma y’uko tariki ya 19 Mata 2023, i Kinazi mu Karere ka Huye hari abagwiriwe n’ikirombe, tariki ya 8 Gicurasi 2023 bakagishyingurwamo nyuma y’uko hifashishijwe za caterpillar imibiri yabo yashakishijwe ntiboneke, abakurikiranyweho ubwo bucukuzi bwakozwe mu buryo butemewe n’amategeko batangiye kuburana mu mizi, kuri uyu wa 11 Nzeri 2023.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye
Urukiko rwisumbuye rwa Huye

Abo ni Major (Rtd) Paul Katabarwa, bivugwa ko ari we wakoraga ubwo bucukuzi uregwa ibyaha bibiri, ari byo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya no kudakurikiza ibipimo ngenderwaho, n’abakozi bane bakoraga mu Murenge wa Kinazi imirimo yo gucukura itangira.

Abo bakozi ni Jacqueline Uwamariya wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Liberata Iyakaremye wari ushinzwe ubutaka n’imiturire mu Murenge, Gilbert Nkurunziza wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahana ndetse na Protais Maniraho, wari ushinzwe imibereho myiza muri aka Kagari, ari na ko kabereyemo ubucukuzi.

Aba uko ari bane bo baregwa kuba ibyitso, mu cyaha cyo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ubufatanyacyaha mu nyungu bwite.

Abaregwa bose bahakanye ibyaha bashinjwa

Major (Rtd) Paul Katabarwa waburanaga yicaye kuko atabasha guhagarara umwanya munini, dore ko yaje anagendera ku mbago, yabanje kugaragaza ko bigoye kwiregura ku byaha ashinjwa kuko ubwabyo bihabanye. Yavuze ko umuntu ataregwa gucukura adakurikiza ibipimo mu gihe aregwa gucukura bitemewe, kuko nta n’ibipimo aba yahawe byo kugenderaho.

Yongeyeho ko abo areganwa na bo ubufatanyacyaha ari bo bariya bakozi bane bakoraga mu Murenge wa Kinazi atabazi, kandi ko icyaha cy’ubufatanyacyaha kitashoboka hagati y’abantu bataziranye, cyane ko yababonye bwa mbere bose bamaze gufatwa na RIB.

Yongeyeho ko uwo bivugwa ko yavuganye n’ubuyobozi bw’Umurenge mu itangira ry’ibikorwa by’ubucukuzi, ari uwitwa Naomie Mukeshimana bari basanzwe baziranye banaturanye ku Kimironko i Kigali, akaba yaramusanganye n’umuyobozi w’Umurenge wa Kinazi avuga ko aje kubakira utishoboye witwa Jeanne Ntakirutimana, akabasigana, akikomereza gahunda ze.

Yunzemo ati "Kuba nziranye n’umuntu ntibikora icyaha."

Yanenze kandi ubushinjacyaha kuba bugendera ku bivugwa n’abaturage, nta bimenyetso bigaragaza ko hari uwamubonye kuri icyo kirombe, yibutsa ko bitemewe gufata ibyemezo bishingiye ku kugenekereza.

Yasobanuye kandi ko yageze i Huye mu 1994, ayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu, nyuma yaho akajya gukorera i Cyangugu, akaza kuhagaruka akahamara ukwezi kumwe gusa. Icyo gihe ngo nta bumenyi bw’iby’amabuye y’agaciro yari afite bwari kumubashisha kumenya iby’ayo ashinjwa kuba yarakuye muri kiriya kirombe, ngo harimo ay’umweru, ay’umukara arimo utuntu dushashagirana ndetse n’ay’ikigina.

Yunzemo ati "Nkorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ngororero. Nasabye uruhushya ndanaruhabwa. Kuki niba muri Huye na ho narayahabonye ntarusabye ngo nkore ubucukuzi bwemewe, kandi uruhushya ntari kurubura?"

Yasabye urukiko kumurenganura agafungurwa kuko hari igihe umuntu ashobora gukoresha amazina y’undi. Ngo anababazwa no kuba ubu ari kuburana afunze, mu gihe atanabasha gutoroka igihugu kuko arwaye.

Gitifu Uwamariya mu kwiregura yagaragaje ko utaba icyitso cy’umuntu utazi n’icy’icyaha kitabaye, kuko ku bwe nta bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwabereye i Kinazi ahayobora.

Icyo yabonye ngo ni inzu yubakiwe utishoboye, atasenye n’ubwo yari yubatswe nta bya ngombwa, kuko hamwe n’abahagarariye Inzego z’umutekano mu Murenge bahisemo kuyireka, cyane ko muri iki gihe n’ubundi abayobozi barwana no kubakira abatishoboye.

Ubwo bageraga ahubakirwaga Ntakirutimana urwaye mu mutwe kandi ngo bari babonye icyobo babwiwe ko ari icyo kumushakira amazi yo mu butaka, ariko basize bategetse ko kugicukura bihagarara. Icyo gihe ngo hari na raporo bakoze bayohereza ku Karere, icyakora yo ngo yarabuze. Yasigaranye amafoto yonyine yanagaragarije urukiko.

Kimwe na Gilbert Nkurunziza ndetse na Liberata Iyakaremye babashije kwiregura uyu munsi, ndetse n’abunganizi babo, Gitifu Uwamariya yibajije impamvu abari gukurikiranwa n’amategeko ku bwa kiriya kirombe ari abari barimuwe.

Kigwa we yari amaze amezi umunani yimuriwe mu Murenge wa Maraba, Nkurunziza akaba yari amaze umwaka yimuriwe i Mpare mu Murenge wa Tumba naho Iyakaremye yari amaze imyaka ibiri yimuriwe i Rusatira.

Babajije ibibazo bigira biti "Kuki hatabajijwe abayobozi ikirombe cyaguye bahari? Kuki bo batabazwa ibyabaye kandi Uwamariya yari yabihagaritse?"

Iyakaremye na Nkurunziza banagaragaje ko ntacyo basabwaga batakoze kuko nk’uwari ushinzwe ubutaka, Iyakaremye atigeze yegerwa ngo asabwe ibya ngombwa byo kubaka ngo yange kubitanga, naho iby’ibirombe byo ngo ntibinaba mu nshingano ze, ahubwo iza agronome.

Nkurunziza we ngo aho yamenyeye ibiri kubera mu Kagari ke yabibwiye umukuriye ari we Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge. Ku kibazo cy’inyandiko zibyemeza, yibukije ko hari mu gihe cya Guma mu rugo kubera indwara ya Coronavirus, icyo gihe hakaba harifashishwaga ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda guhererekanya impapuro.

Aha yanagaragaje ko ubushinjacyaha buhuzagurika mu gushaka amakuru nyayo kuko ngo n’ubwo bwo buvuga ko gucukura byatangiye mu mwaka wa 2019 atari byo, ko ahubwo byatangiye muri Kanama 2020, kuko yibuka ko ahamagarwa n’umukuru w’Umudugudu wa Gasaka abimubwira, yari mu kiruhuko yafashe guhera ku itariki ya 29/7 kugeza ku ya 30/8/2020.

Ababuranye bose bifuje kurenganurwa bagafungurwa hanyuma bagasanga imiryango yabo kuko barengana, n’ikimenyimenyi ngo ibyo baregwa nta shingiro bifite kuko baregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi ayo mabuye nta wigeze agaragaza ko ahari koko.

Ikindi ngo hari guhanwa ibyitso, ariko nta nyiri icyaha wagaragajwe kuko na Naomie Mukeshimana bivugwa ko ari we wagaragaye muri ibi bikorwa, atigeze agaragara ngo abibazwe.

Nanone, iby’ubucukuzi ngo bikwiye kubazwa abayoboraga ubwo ikirombe cyagwaga, kuko abababanjirije bari babihagaritse.

Protais Maniraho kimwe n’abatangabuhamya, bo bazumvwa ku itariki ya 3 Ukwakira 2023, ari na bwo uru rubanza ruzasubukurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka