CG (Rtd) Emmanuel Gasana yaburanye mu bujurire ku gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

CG (Rtd) Emmanuel Gasana, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare ko atanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare umufunga by’agateganyo kuko hatitawe ku mpamvu yagaragaje zituma aburana adafunze.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2023, ubwo yari mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, ku bujurire bw’icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

CG Rtd Gasana yaje mu rukiko yambaye umwenda w’abagororwa ugizwe n’ishati y’amaboko magufi n’ikabutura by’ibara ry’iroza, amasogisi n’inkweto by’umukara.

CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana (Ifoto yo mu bubiko)
CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana (Ifoto yo mu bubiko)

Wabonaga afite intege nke ndetse yanabanje gusaba urukiko kuburana yicaye arabyemererwa uretse ko yanyuzagamo agahaguruka.

Iburanisha rigeze hagati yanasabye kubanza kujya kunywa imiti arabyemererwa, iburanisha rihagarararaho gato, risubukurwa agarutse.

Yaje mu modoka y’igororero isanzwe itwara imfungwa n’abagororwa. Nk’uko byagenze mbere, nta muntu wari wemerewe kwinjirana igikoresho cy’ikoranabuhanga uretse abafite inyungu mu rubanza (abunganizi n’abashinjacyaha).

Umutekano wari ucunzwe cyane n’abacungagereza ku buryo nabwo byagoye abanyamakuru kumufotora asohoka mu rukiko kuko yinjiye kare batarahagera, ndetse icyumba yari arimo gihita kizengurukwa n’abashinzwe umutekano.

Abitabiriye iburanisha bagera kuri 30 harimo abo mu muryango we, abamwishingira ndetse n’abandi baturage. Gusa bari batuje cyane nubwo bahuzaga amaso na we ukabona ko bagize ikiniga ku maso.

Mu mpamvu zagendeweho urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rufata icyemezo cy’uko aburana afunze harimo kuba aramutse afunguwe yabangamira iperereza rigikorwa bitewe n’uko ari umuntu wabaye umusirikare wo ku rwego rwo hejuru ndetse akanayobora Urwego rwa Polisi kandi afite n’ubunararibonye mu kuyobora iperereza kandi akaba ari n’umunyagitinyiro.

Naho kuba yarekurwa kubera uburwayi, urukiko rwasanze nta gaciro bifite kuko no mu igororero bavura, byongeye umugororwa akaba ashobora no kuvurirwa hanze mu gihe bibaye ngombwa.

Nk'uko byagenze mbere, no kuri iyi nshuro kumufotora byari bigoye
Nk’uko byagenze mbere, no kuri iyi nshuro kumufotora byari bigoye

Ikindi ni uko urukiko rwasanze atari umuntu wakwishingirwa kubera ko nta ngwate yaboneka yakwishingira umuntu nka we ku buryo atabangamira iperereza.

Hejuru y’ibyo ni uko urukiko rwanzuye ko hari impungenge ko aramutse arekuwe yatoroka Igihugu.

Yisobanura imbere y’urukiko, yavuze atabangamira iperereza kuko abatangabuhamya Ubushinjacyaha bwakoresheje yemeranywa n’imvugo yabo uretse umwe gusa (Karinganire Eric), umurega mu rwego rwo kumwihimuraho.

Naho kuba yarahuriye kuri EPIC Hotel na Karinganire, ngo ntiyaje ku butumire bwe ahubwo yaje ahamusanga amubwira ko yapfushije sebukwe kandi ngo yamusanganye n’umuntu ari we Col (Rtd) Masumbuko bityo na we akaba akwiye kubazwa hakamenyekana ibyo baganiriye aho kugendera ku mvugo za Karinganire.

Yongeye gusaba urukiko guha agaciro ubuzima bwe maze akarekurwa akabasha kwitabwaho neza n’abaganga bamukurikirana.

CG (Rtd) Gasana, yaje mu rukiko afite abamwunganira batatu, bitandukanye na mbere ubwo yari afite babiri.

Abunganizi be bavuze ko kuba urukiko rwarashingiye ku byagaragaye mu isambu ya Gasana bigafatwa nk’impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha atari byo kuko ubwe adahakana ko hari imirimo yakorewemo ahubwo avuga ko bitakozwe mu nyungu ze bwite kuko zari iza rwiyemezamirimo washakaga kwegera ipoto y’amashanyarazi yakamufashije kuzamura amazi mu butaka.

Ikindi ni uko kuba hatagaragazwa ibyaganiriweho igihe ukekwaho icyaha n’umurega bahuraga ubwabyo bituma adakwiye kugikekwaho.

Nanone kandi ngo kuba ashinjwa gukora ubuvugizi ari uko yamaze guhabwa amazi mu isambu ye nk’ikiguzi atari ukuri kuko imirimo yo gushakisha amazi yatangiye mu kwezi kwa Kamena kandi ubuvugizi bwaratangiye muri Gicurasi 2023.

Abamwunganira kandi basabye urukiko gusuzuma ukuntu Karinganire yagombaga gushora Miliyoni 48 mu gushaka amazi kandi atarabona abaturage 700 bazagura telefone ziyakoresha kuko yo ubwayo yari ubuntu, ikiguzi kikaba kwari ukwishyura telefone.

Kuba hari abaturage bavuze ko uwo mushinga wo kubaha amazi yo kuhira batawuzi ngo ntibikwiye gufatwa nk’impamvu ituma CG (Rtd) Gasana akekwaho icyaha kuko kubimenya nyuma na byo byaba uburyo bwiza bw’ubukangurambaga n’ubwo bo bari babizi ahubwo yenda haba harabaye ikosa ry’Umukuru w’Umudugudu wanditse abagenerwabikorwa bamwe atabanje kubibabwira.

Naho ku buvugizi yakoze, ngo ntibikwiye kwitiranywa no kwaka ruswa kuko yabukoze mbere y’uko imirimo yo gushaka amazi mu isambu ye itangira, byongeye bukaba bwari bwaratangiye gukorwa n’abamubanjirije guhera mu 2016.

Nanone ngo mu batangabuhamya babajijwe nta n’umwe wavuze ko adakeneye amazi cyangwa ngo avuge ko azi akaryo (deal) iri hagati ya Gasana na Karinganire.

Yari azengurutswe n'abacungagereza
Yari azengurutswe n’abacungagereza

Abamwunganira basanga icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare cyarashingiye ku mvugo y’Ubushinjacyaha gusa kuko nubwo umucamanza yashoboraga kubona impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho icyaha, yagombaga kugira ibyo amutegeka kubahiriza nk’uko yari yabisabwe.

Ikindi ni uko ngo urukiko rwivuguruje nk’aho rwavuze ko abantu bareshya imbere y’amategeko nyuma rusoza ruvuga ko Gasana atakurikiranwa ari hanze kubera imirimo ikomeye yakoze.

Nanone ngo kuba atakwishingirwa bigaragara nk’igihano kibi cy’imirimo myiza yakoreye Igihugu.

Ku ndwara yagaragarije urukiko ngo na byo umucamanza yagombaga kubyitaho cyane kuko akiri umwere, byongeye zikaba zikomeye zisaba indyo yihariye, gukora siporo no guhora hafi ya muganga.

Nanone banenze urukiko kuba rwarahaye agaciro imvugo za Karinganire kandi afite inenge yo kwambura abaturage, byongeye ibyo arega CG (Rtd) Gasana akaba atarabivuze mu gihe yagezwaga mu rukiko bwa mbere ndetse no mu rwisumbuye rwa Ngoma ahubwo yabivuze hashize umwaka afunze, bigaragaza kwihimura.

Abamwunganira basabye urukiko kuzasuzuma aho gucukura amazi mu butaka bwa CG (Rtd) Gasana bihurira no kwaka indonke ndetse n’inyungu ze bwite.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare wagumaho kuko ukekwaho icyaha afite igitinyiro mu bantu ku buryo yabangamira iperereza.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwanzuye ko umwanzuro uzasomwa ku wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023 saa cyenda z’igicamunsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uwampa umwanya wa RIB URWEGO RW’IGIHUGU NGO MBAKANDE RUBANDA BARYE

senzoga pacy yanditse ku itariki ya: 23-11-2023  →  Musubize

ariko aba baba baratunze cyane twiziritse umukanda niyo wahembwa 3.5000.000 frw ntiwaba umuherwe reta ibakande ikurikize ko ubukungu bw’igihugu busarangawa nibiba gutyo tuzasangira

senzoga pacy yanditse ku itariki ya: 23-11-2023  →  Musubize

Ku ifugwa rya Rtd Emmanuel gasana niba yarakoze ibiterekeye akazi yarashizwe agomba kubihanirwa arko bigasaba gushishoza niba ntaho arengana bakamubabarira

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka