Kabuga Félicien ukekwaho gutera inkunga no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azatangira kuburanishwa ku wa Kane tariki 29 Nzeri 2022 i La Haye mu Buholandi, nk’uko byemejwe n’urwego rwasigaranye inshingano z’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT).
Abanyamategeko batandukanye bavuze ku gihano Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ashobora guhabwa kikaba gishobora kuba gufungwa imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 50 ku byaha akurikiranyweho byo kwaka indonke no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko.
Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, aburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke, ashinjwa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa, nyuma Ubushinjacyaha bumusabira (...)
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, ruratangira kuburanisha Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Imiturire (RHA), Felix Nshimyumurenyi na mugenzi we Felix Emile Mugisha, ku byaha bya ruswa bakekwaho.
Nyuma y’uko tariki ya 19 Nyakanga 2022, Béatrice Munyenyezi yaburanye mu mizi ku byaha bitatu mu byo aregwa, ari byo gukora Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza gukora Jenoside, ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 yaburanye ku byaha bindi bibiri aregwa ari byo, ubufatanyacyaha no gusambanya ku ngufu.
Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, tariki ya 16 Nzeri 2022 kugira ngo atangire kuburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke ashinjwa.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA), watangaje ko utishimiye irekurwa rya Laurent Bucyibaruta, warekuwe by’Agateganyo n’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa.
Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yasabiwe gufungwa imyaka 25, ku cyaha akurikiranyweho cyo kunywesha umwana inzoga no kumusambanya, nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Muhizi Anatole, ukekwaho kubeshya Perezida wa Repubulika ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba yaramubwiye ko yariganyijwe inzu ye.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakiriye neza icyemezo cyo gutangira ku itariki 29 Nzeri 2022, urubanza rwa Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.
Nyuma y’irangizwa ry’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahamwe n’ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwo mu Bufaransa, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ubutabera bw’u Bufaransa kubyutsa urubanza rwa Wenceslas Munyeshyaka, wari umupadiri wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Ubutabera bw’u Rwanda bwafashe umwanzuro wo gukoresha abacamanza n’abanditsi b’inkiko, bakorera ku masezerano kugira ngo bafashe mu kurangiza imanza zabaye umurundo mu nkiko.
Imiryango ibiri y’abantu 10 ituye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yamaze gutsinda urubanza yaregagamo Umunyamahanga witwa HEDRICK NOODAM Jan, nyuma y’uko abirukanye mu nzu zabo ubwo yari amaze kubihererana abasinyisha inyandiko inyuranye n’ibyo bumvikanye mu bugure, kubera kutamenya gusoma.
Urukiko rwongeye kwemeza ko urubanza ruregwamo umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rukomeza kubera mu muhezo, kabone n’ubwo we n’umwunganira mu mategeko basabaga ko rwabera mu ruhame.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Iradukunda Elsa, wari umaze iminsi afunzwe, arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bikaba byemejwe ko urubanza rubera mu muhezo.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, bwagejeje mu rukiko Jean-Paul Micomyiza, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burega umugabo witwa Uwimana Samuel icyaha cy’ubwicanyi n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, aho mu ijoro ryo ku wa 23 Werurwe 2022 ahagana saa tatu n’igice (21h30), yagiye mu rugo rw’umusaza witwa Athanase w’imyaka 97 y’amavuko na Asteri w’imyaka 90 y’amavuko, yica urugi rw’inzu, (...)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, ari nawo munsi wa gatanu w’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta, ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, yongeye kwitaba urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, aho umwanya wahawe Dr Helene Dumas, umushakashatsi n’umunyamateka wananditse igitabo (...)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, nibwo ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama rwatangiye kuburanisha Urubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid rwashyizwe mu muhezo.
Ishimwe Dieudonné uzwi ku izina rya Prince Kid kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Kuva tariki 9 Gicurasi 2022, biteganyijwe ko uwari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, Laurent Bucyibaruta, agomba kuburanishwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Paris mu Bufaransa (Cour d’assises de Paris), ku ruhare rwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi 1994.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, avuga ko hazakurikizwa amategeko mu kuburanisha Micomyiza Jean Paul, aho ibyemezo byafashwe n’inkiko Gacaca bizavanwaho kugira ngo urubanza rutangire bundi bushya.
Abunganira Leta mu mategeko barasaba ko bajya bagenerwa igihembo (amafaranga y’ikurikirana rubanza) igihe batsinze urubanza, nk’uko bigenda ku bandi banyamategeko bigenga, bayagenerwa iyo batsinze imanza.
Umugabo witwa Ayindemeye Jean Marie Vianney, ahanishijwe igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we Mukeshimana Anne Marie, amukubise isuka.
Umugabo witwa Ayindemeye Jean Marie Vianney w’imyaka 44, uvuka mu Kagari ka Bugaragara mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo, ukekwaho kwica umugore we akoresheje isuka ubwo hari ku itariki 04 Werurwe 2022, yaburanishirijwe mu ruhame yemera icyaha anagisabira imbabazi.
Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yagiranye ikiganiro na Kigali Today nyuma y’isomwa ry’umwanzuro n’urukiko rw’ubujurire mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Yavuze ko hari aho batanyuzwe.
Urukiko rw’Ubujurire rugabanyirije Nsabimana Callixte (Sankara) igihano, kuva ku myaka 20 yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru, rukaba rumukatiye imyaka 15 bitewe n’uko yorohereje Ubutabera kubona amakuru yerekeranye n’imikorere y’Umutwe wa MRCD-FLN.
Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte (Sankara) na Nizeyimana Marc, ibyaha byo gukora iterabwoba aho kuba ibyitso mu bikorwa by’Iterabwoba nk’uko byari byemejwe n’Urukiko Rukuru mu mwaka ushize.
Ubuyobozi bukuru bw’Urukiko rw’Ikirenga buravuga ko ibibazo byagaragaye mu micire y’imanza birimo kuvugutirwa umuti, kugira ngo bizafashe mu gutuma imanza zirushaho gucibwa neza hatangwa ubutabera bwuzuye ku baturarwanda.