Yemera ko yateye ibisasu mu mujyi wa Kigali ariko agahakana ko ari iterabwoba

Umugabo ushinjwa kuba yaragize uruhare mu gutera ibisasu mu mujyi wa Kigali, Froduard Rwandanga, hamwe na bagenzi be ejo bagejejwe mu rukiko rukuru rwa Repubulika ku Kimihurura kugira ngo urubanza rwabo rusozwe. Rwandanga yemera ko yateye ibi bisasu ariko ntiyemera ko hari aho bihuriye n’iterabwoba.

Rwandanga yari umusirikare wa FDLR, umutwe ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba. Uyu mugabo yavuze ko yagiye muri uyu mutwe atazi ko ari umutwe w’iterabwoba. Avuga ko abawuyobora bari bamwemereye ko bazamugororera mu gihe bazaba bafashe ubutegetsi bw’u Rwanda.

Rwandanga yemera ko yateye ibisasu ku Gisozi no ku Kinamba ariko ngo yabiteye kubera akazi yakoraga ko guhangana n’abasirikare babaga barinze aho. Kubwe ngo yabonaga bari mu ntambara kandi nta mugambi wo kwibasira abasiviri yari afite.

Uyu mugabo yivugira ko yari umuyobozi w’abandi bantu bagize uruhare mu iterwa rya za gerenade mu mujyi wa Kigali, nko ku Muhima, kwa Rubangura mu mujyi rwagati no hafi y’alimentation Chez Venant.

Kuri iki cyaha cyo gutera ibisasu, ubushinjacyaha bwasabiye abantu 25 gufungwa burundu; abandi batanu basabirwa gufungwa imyaka itanu. Imyanzuro y’urubanza irasomwa uyu munsi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka