Urukiko rwemeye gutumiza abatangabuhamya ba Dr Kabirima

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya Imipaka rwemeye gutumiza abatangabuhamya bashinjura Dr Kabirima ku byaha byari byatumye akatirwa gufungwa burundu y’umwihariko.

Dr Kabirima Jean Damascene na Me Munyemana Pascal Umwunganira mu mategeko
Dr Kabirima Jean Damascene na Me Munyemana Pascal Umwunganira mu mategeko

Dr Kabirima Jean Damascene, uburana n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside bivugwa ko yakoreye i Bunge muri Nyaruguru no mu duce tuhakikije, yaburanaga avuga ko inyandiko zavuye muri CNLG zishingirwaho bamushinja ibyaha bya Jenoside ari “ibipapirano.”

Aha ni ho yaheraga, we n’umwunganira mu mategeko Me Pascal Munyemana, basaba urukiko kumanuka i Bunge ahavugwa ko ibyaha byakorewe akaba ari ho rumuburanishiriza mu ikoraniro ry’abaturage bo muri ako gace bamuzi.

Aburana agira ati “Jenoside yabaye habona, abayirokotse barahari n’abayigizemo uruhare ndetse n’ababonaga ibikorwa irimo kuba barahari. Ndasaba urukiko ko rwamburanishiriza aho bivugwa ko nayikoreye.”

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa Dr Kabirima Jean Damascene, mu rubanza rwari rwasubukuwe kuri uyu wa 8 Kamena 2017, urukiko rwamenyesheje Kabirima ko rwiteguye gutumiza abatangabuhamya bamushinjura ariko rumuhakanira kuba rwajya kumuburanishiriza i Bunge.

Rwahise rumusaba gutanga amazina y’abatangabuhamya yumva ko akeneye ko bahamagazwa ndetse we n’umwunganira bakagaragaza icyo bifuza ko urukiko rwabaza buri mutangabuhamya. Nyuma y’impaka ku mubare w’abatangabuhamya bifuzaga gutanga, dore ko wabonaga bifuza gutanga umubare munini, byarangiye Dr Kabirima atanze urutonde rw’abatangabuhamya umunani.

Mu kumusaba gutanga abatangabuhamya bake b’ingenzi, urukiko rwavugaga ko ntacyo byaba bimaze kugwiza umubare uvuga ibintu bimwe.

Perezida w’inteko w’imuburanisha yagize ati “Ntidushaka abatangabuhamya makumyabiri bavuga ibintu bimwe.” Yabivuze ashaka kugaragaza ko hakenewe umutangabuhamya uzi neza, wiboneye cyangwa wumvise ibyabaye kurusha uko bakeneye umubare.

Mu batangabuhamya Dr Kabirima yatanze harimo n’abari inyangamugayo za Gacaca bakurikiranye ikusanyamakuru ryo muri 2004-2005 ryabaye mbere y’uko Inkiko Gacaca ziburanisha mu mizi abakekwagaho Jenoside.

Aha na ho, Urukiko rwabajije Kabirima n’umwunganira impamvu bashaka ko humvwa abari inyangamugayo za Gacaca aho kuzana abatangabuhamya ubwabo bafite ibyo bazi bahagazeho muri Jenoside.

Me Pascal Munyemana, wunganira Dr Kabirima, yabihereyeho yibutsa urukiko ko impamvu ari ngombwa no kwitabaza bamwe mu bari inyangamugayo za Gacaca ari uko inyandiko ubushinjacyaha buheraho bushinja Dr Kabirima ibyaha bya Jenoside ari izavuye muri CNLG bivugwa ko zibumbatiye amakuru yavuye mu ikusanyamakuru rya Gacaca.

Ati “Twibuke ko inyandiko ubushinjacyaha bwifashisha zavuye muri CNLG buvuga ko ari izo mu ikusanyamakuru. Izi nyangamugayo rero ni zo zakoze iryo kusanyamakuru kandi ni zo zari zibitse udukayi tw’ibyavuye mu ikusanyamakuru.”

Abishingiraho avuga ko babajijwe byanatuma hanamenyekana niba izo nyandiko Dr Kabirima atemera, koko zaba zifitanye isano n’ikusanyamakuru ryakozwe muri Gacaca. Nyuma y’izo mpaka, urukiko rukaba rwemeye ko n’abo bari batatu bari mu nyangamugayo za Gacaca batumizwaho muri abo batangabuhamya umunani.

Urukiko rwahise runasaba ubushinjacyaha ko niba na bwo hari abatangabuhamya bufite bazabazwa bwategura urutonde rwabo n’imyirondoro yabo bukazarushyikiriza urukiko.
Urukiko rwanasabye ababurana kugenzura niba hari umutangabuhamya wazaba akeneye kurindirwa umutekano kumugaragaza n’impamvu batekereza ko ari ngombwa kugira ngo bizakorwe, nibiba ngombwa abafite impungege bazabazwe mu muhezo.

Dr Kabirima yatawe muri yombi muri 2011 yaje mu nama y’Umushyikirano mu Rwanda aturutse i Nairobi muri Kenya. Icyo gihe Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, rwamushyikirije impapuro zimugaragariza ko Inkiko Gacaca z’i Bunge muri Nyaruguru zamukatiye gufungwa imyaka 30 adahari mu rubanza rwiswe “Bunge I” muri 2009 kubera ibyaha bya Jenoside.

Icyo gihe yasabye ko urubanza rusubirwamo akaburana ahari noneho Bunge II imugira umwere ndetse aranafungurwa, amara amezi ane mu Rwanda mbere yo kwaka ibyangombwa ngo asubire aho yigishaga muri kaminuza.

Ubwo yari muri Kenya, hasabwe ko urubanza rusubirwamo biba ngombwa ko aburanishwa n’Inteko ya Gacaca ya Maraba ariko birangira inyangamugayo ngo zinaniwe kumvikana, ntizafata umwanzuro . Byabaye ngombwa ko hitabazwa Inteko ya Kibeho, birangira imukatiye gufungwa imyaka 19 adahari.

Akimara kubyumva, Dr Kabirima yahise agaruka mu Rwanda gusaba ko urubanza rusubirwamo, ariko kubera ko icyo gihe Inkiko Gacaca zarimo zisoza imirimo yazo,hasigaye inkiko nyeya zo kuburanisha imanza zari zisigaye biba ngombwa ko aburanishwa n’Inteko ya Kanombe B. Iyo yahise imukatira gufungwa burundu y’umwihariko.

Byabaye ngombwa ngo ko yitabaza inkiko zisanzwe, maze Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe ku wa 17 Ukwakira 2014 rukuraho ibyemezo by’izo Nteko Gacaca zose ndetse rutegeka ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze rushingiye ku kuba ibyaha ashinjwa byaramushyiraga mu cyiciro cya ba ruharwa kandi ba ruharwa batarabunishwaga na Gacaca.

Icyo gihe yafunguwe ari ku wa 21 Ukwakira 2014 ariko asanga ubushinjacyaha bwarasohoye impapuro zo kongera kumuta muri yombi (mandate d’amener) ku wa 20 Ukwakira 2014,yongera gufatwa akiri mu marembo ya gereza.

Kuri uyu wa 8 Kamena 2017,Urukiko rukaba rwanzuye ko uru rubanza ruzakomeza kuburanishwa ku matariki ya 20 na 22 Kamena 2017 rukazakomeza humvwa abatangabuhamya bane ba mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ubutabera buzatumara amatsiko! urakoze kayisire we kutubwira igihe ruzasubukurwa.

ntabana joseph yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Dr. Kabirima is going back to court on 13th September at 8.00am, lets hope that he will be free soon. tubona uko ibye biteye ubutabera bwacu buzakora akazi kabwo kuko we ntacyo yishinja nawe se kugirango aze mu Rwanda aje gufasha ubutabera kandi akaba umwere inshuro ebyeri zose ndetse na gacaca y’iwabo ikamugira umwere ubwo se kandi ninde wundi wamuhamya icyaha. tubiteze amaso ngo natwe dutahuke.

Dr. kayisire yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

ariko nibyo abacamanza bagiye iwabo abaturage bavuga uko byagenze kandi ko ntaruhare afite muri genocide, keretse ari ikindi afungiwe da!

kamikazi ingabire yanditse ku itariki ya: 25-07-2017  →  Musubize

birakwiye rwose kuko abantu nk’aba badatinya ubutabera nibo u Rwanda rukeneye. ahubwo nafungurwa nzahita mubaza icyamumaze ubwoba kandi twumva ko ngo muri diaspora babs bafite amkuru abatera ubwoba. uyu muntu rwose narekurwe adufashe kubaka igihugu cyacu

kayijamahe rutayisire yanditse ku itariki ya: 22-07-2017  →  Musubize

uyu mugabo rwose ni intwari yashatse kureba uko ubutabera bwacu bukora, kuko uko bigaragara nta genocide yakoze! urukiko ruzarebe igikwiye kuko kumuha ubutabera akarekurwa agakomeza akazi ke nibyo byaba biboneye,

kayitare frd yanditse ku itariki ya: 21-07-2017  →  Musubize

nibyo birakwiye ko arekurwa, uko bigaragara, twubatse ubutabera kandi tuzi ko buzareba igikwiye.

kazasomaho E. yanditse ku itariki ya: 22-07-2017  →  Musubize

azasubira ku rukiko 15/11/2017.

imena b. yanditse ku itariki ya: 9-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka