Aline Gahongayire n’umugabo we batandukanyijwe burundu n’amategeko

Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye mu mujyi wa Kigali rwemeje ko Gahongayire Aline n’umugabo we Gahima Gabriel batandukana ntacyo bagabanye kuko nta mutungo bari bafite.

Ubwo Aline Gahongayire na Gahima Gabriel bitabiraga urubanza rubatanya burundu
Ubwo Aline Gahongayire na Gahima Gabriel bitabiraga urubanza rubatanya burundu

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017.

Ababuranyi bombi bari bitabiriye isomwa ry’urubanza rw’ubutane bwasabwe na Gahima Gabriel ashaka gutandukana n’umugore we Aline Gahongayire, uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Urukiko rw’ibanze rwavuze ko Gahima na Gahongayire bari bamaze amezi 12 batabana nk’umugabo n’umugore bagomba guhabwa ubutane.

Bombi bari barasezeranye ivangamutungo rusange ariko kubera ko nta mwana n’umutungo bombi bari bafitanye buri wese yemerewe kujya ukwe n’undi kwe.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwamaze iminota itagera kuri itanu, bombi bagaragaje ko bishimiye icyo cyemezo baramwenyura ndetse bagishyiraho umukono wemeza ko umwe atanye n’undi burundu.

Kigali Today yifuje kuvugana na bo, buri wese yanga kugira icyo atangaza avuga ko ari ibintu birebana n’ubuzima bwabo bwite.

Gahima Gabriel na Gahongayire Aline basezeranye kubana ku itariki ya 20 Ukuboza 2013.

Ubwo Aline na Gahima bakoraga ubukwe
Ubwo Aline na Gahima bakoraga ubukwe

Mu iburana ry’urubanza rwabo rwa gatanya, Gahongayire Aline yagaragaje ko yifuza gutana n’umugabo we anagaragaza ko afite inyota yo kuzongera gushakana undi mugabo kuko ngo abona akiri muto. Gusa ariko Gahima ntiyerure neza ko azongera agashaka.

Ingingo ya 237 y’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano mu gace kayo ka kabiri ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba gutana burundu.

Yabisaba kubera igihano k’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo igihe cy’amezi 12 nibura, no kumara nibura imyaka itatu batabana ku bushake bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

buri wese yibuke ko aba igishubaziko iwabo agategereza Yesu kuko baba barasezeranye kubana akaramata cg bagatandukanywa n’urupfu

alias yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

baracyari bato ubwo Imana haricyo yabateguriye nkuko byavuzwe aho hejuru batandukanye neza muburyo bwa sivilizasiyo (amajambere )

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

Abo bavandimwe bahaciye gitwari! Nonese nyine ko kubana byari byarabananiye!ni byiza ko babohoranye.

Kandi ndumva babera ikitegererezo n’abandi benshi! nta mpamvu yo guhatiriza igihe abashakanye babona nta kigenda

Nshizirungu Emile yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

None nshuti zanjye bibirila iratubwira ngo kubana kwabo kwiza barahugurana ngo bekugwa mumoshya babone amahoro bavandi sinyeka ko ibyo mukoze mutabutekerejeho gusa murebe neza mutazicuza

diane yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

URUKEREREEZA,OYE,AMAHANGA,NAREBE,UMUCYO,WABANYARWANDAPEEEE

THEONESTE,IGATSIBO yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

BATANDUNDUKANYENEZAPE,NKIFURA

TEONESTE yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

Rwigere Satani Arusenye Sha!Ngo Barakijijwe?Imana Ibeze Rwose Bagaruke Kurufatiro.

Amie yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka