Urukiko rutegetse ko Gacinya akomeza gufungwa 30 y’agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesheje agaciro ubujurire bwa Gacinya Denis, wungirije ku buyobozi bw’ikipe ya Rayons Sport, rutegeka ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rwemeje ko Gacinya Chance Dennis afungwa 30 y'agateganyo
Urukiko rwemeje ko Gacinya Chance Dennis afungwa 30 y’agateganyo

Mu cyumweru gishize nibwo Gacinya yajuririye icyemezo yari yafatiwe n’urukiko rwibanze rwa Nyarugunga, cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Gacinya yabwiye urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yajuririye, ko ntaho ashobora gucikira ubutabera kuko ari umuntu uzwi, ufite ibyo akora bizwi, akaba ataranigeze agora urukiko rumutumije.

Indi mpamvu yatangaga ni uko ariwe wenyine utunze umuryango we, akaba yarasabaga kurekurwa akajya kwita ku mugore n’abana be bane.

Izindi mpamvu yatangaga asaba gukurikiranwa ari hanze ngo nuko hari abemeye kumutangira ingwate, ikindi ngo afite uburwayi bw’igifu bumusaba kurya indyo yihariye, asaba urukiko ko rwashingira kuri izo mpamvu rukamurekura agakurikiranwa ari hanze.

Rwanzura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro impamvu zose Gacinya yatanze asaba kurekurwa, rwanzura ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwari rwabigennye.

Ubushinjacyaha bumurega ko kampani ye yagiranye amasezerano yo gushyira amapoto n’amatara ku mihanda 11 yo mu karere ka Rusizi, akaza kwishyuza amafaranga y’ikirenga, ndetse ngo n’imirimo ntiyayirangije bitera igihombo Leta.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Gacinya yishyuwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 495, mu gihe yakoze imirimo ingana na 87% by’ibyo yagombaga gukora.

Imirimo atakoze ngo yahawe indi sosiyete na yo yishyurwa asaga miliyoni 300 biteza Leta ibihombo.

Gacinya utemera ibimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho bumurega, ahakana ibyo aregwa akavuga ko Akarere ka Rusizi katanze isoko katakoreye inyigo, ku buryo amapoto bamutumye yayazanye akayakoresha ahari hateganyijwe ndetse arasaguka.

Anavuga ko Akarere ka Rusizi kakimurimo amafaranga kandi kishe amasezerano bari bafitanye, ngo kuko yishyuwe miliyoni 460 gusa, kandi yaragombaga kwishyurwa miliyoni 554 ku mirimo yakoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka