Evode Imena yasabye ko rwimurwa ubusabe bwe burakirwa, avuga ko yakiriye inyandiko ikubiyemo ibirego ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ku buryo we n’abamwunganira batangarije urukiko ko batabonye umwanya wo kuzisoma bihagije.
Mu busabe bwe yagize ati" Ntabwo twiteguye, twasabaga byibura iminsi ibiri".
Evode Imena araburana ari hanze, ariko Kayumba Francis na Kagabo Joseph bareganwa, bo baraburana bafunze.
Abunganira aba bagabo bombi, ari bo Me Ntaganda Ngirumpatse na Me Ssali Robert basabye urukiko ko niba Imena Evode atiteguye kuburana , Urukiko rwaburanisha abakiriya babo ngo kuko babangamiwe no kuba baburana bafunze.
Urukiko rwanze kwakira ubusabe bwabo aho rwatangaje ko Urubanza rwabo rwafatanyijwe n’urwa Imena Evode, bikaba bitakunda ko baburana adahari.
Imena Evode yatawe muri yombi ku itariki 27 Mutarama 2017, ashinjwa gutonesha abagore ba Francis Kayumba wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, na Joseph Kagabo wari ushinzwe Ishami rya Tekiniki mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyabandi simbizi ariko nziko Evode arengana. sinunva ukuntu akarengane nkaka kaba kagihari mu Rwanda rwose. biteye agahinda