Urubanza rwa Imena Evode na bagenzi be rurasubitswe

Urubanza rw’uwari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’umutungo kamere, Evode Imena, rwaberaga mu Rukiko rukuru ku Kimihurura rurasubitswe, rwimurirwa ku wa gatanu tariki 10 Werurwe 2017.

Imena Evode yatangaje ko atiteguye kuburana asaba ko urubanza rusubikwa
Imena Evode yatangaje ko atiteguye kuburana asaba ko urubanza rusubikwa

Evode Imena yasabye ko rwimurwa ubusabe bwe burakirwa, avuga ko yakiriye inyandiko ikubiyemo ibirego ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ku buryo we n’abamwunganira batangarije urukiko ko batabonye umwanya wo kuzisoma bihagije.

Mu busabe bwe yagize ati" Ntabwo twiteguye, twasabaga byibura iminsi ibiri".

Evode Imena araburana ari hanze, ariko Kayumba Francis na Kagabo Joseph bareganwa, bo baraburana bafunze. 

Abunganira aba bagabo bombi, ari bo Me Ntaganda Ngirumpatse na Me Ssali Robert basabye urukiko ko niba Imena Evode atiteguye kuburana , Urukiko rwaburanisha abakiriya babo ngo kuko babangamiwe no kuba baburana bafunze.

Francis Kayumba na Joseph Kagabo bareganwa na Imena Evode bo bakurikiranwe bafunze
Francis Kayumba na Joseph Kagabo bareganwa na Imena Evode bo bakurikiranwe bafunze

Urukiko rwanze kwakira ubusabe bwabo aho rwatangaje ko Urubanza rwabo rwafatanyijwe n’urwa Imena Evode, bikaba bitakunda ko baburana adahari.

Imena Evode yatawe muri yombi ku itariki 27 Mutarama 2017, ashinjwa gutonesha abagore ba Francis Kayumba wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, na Joseph Kagabo wari ushinzwe Ishami rya Tekiniki mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyabandi simbizi ariko nziko Evode arengana. sinunva ukuntu akarengane nkaka kaba kagihari mu Rwanda rwose. biteye agahinda

Marceline yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka