Urubanza rwa Diane Rwigara n’abo mu muryango we rwasubitswe bwa gatatu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika ku nshuro ya gatatu urubanza ruregwamo Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi.

Urubanza rwa Diane Rwigara na bamwe mu bagize umuryango we rwabereye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge
Urubanza rwa Diane Rwigara na bamwe mu bagize umuryango we rwabereye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge

Urwo rubanza rwatangiye mu ma saa tatu zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017, abaregwa bibutswa ibyaha bakurikirwanweho.

Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, yibukijwe ko akurikirwanweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Diane Rwigara kandi yibukijwe ko mu byaha aregwa hiyongeraho icyo ahuriyeho na murumuna we Anne Rwigara cyo guteza imvururu muri rubanda.

Hejuru y’ibyo byaha Adeline Mukangemanyi we anashinjwa icyaha cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.

Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi kandi Me Buhuru Pierre Celestin wunganira abaregwa, yavuze ko nyuma y’iburanisha ryo kuwa mbere yabashije kubona dosiye y’abo yunganira, ariko ntiyabasha kubona kopi yayo kugira ngo ayigeze ku baregwa.

Yanavuze ko atarabona amajwi n’ubutumwa bwo kuri WhatsApp nka bimwe mu bigize ibimenyetso bishinja abakiriya be. Yaboneyeho gusaba ko urubanza rwasubikwa rukazasubukurwa yaramaze kubibona no kubisesengura.

Mukangemanyi Adeline amaze guhakana ibyaha aregwa yongeye gusaba urukiko ko yahabwa umwanya w’inyongera akabasha gusoma dosiye ikubiyemo ibyaha ashinjwa ku buryo bwimbitse ngo kuko yaraye ayibonye mu ijoro ryakeye.

Yanasabye kandi ko ashingiye ku bunini bwa dosiye ikubiyemo ibyaha aregwa, akanashingira ku mwanya muto we n’abana be bahabwa wo kubonana na avoka wabo, yifuza ko yakwemererwa gushaka undi avoka umwunganira. Arifuza kunganirwa na Me Gatera Gashabana.

Ubushinjacyaha ntibwemeranyije na Me Buhuru wasabaga ko urubanza rwasubikwa kubera ibya dosiye y’abaregwa atarasesengura neza.

Bwabihurijeho n’Umucamanza mukuru wabwiye Me Buhuru ko ibya dosiye babivuzeho cyane mu iburanisha ryo ku wa mbere byarangiye, badakwiye kubigarukaho.

Nyuma y’umwiherero w’abacamanza w’iminota 30,umucamanza yavuze ko ashingiye ku ngingo ya 18 y’Itegeko nshinga ivuga ko uburenganzira bwo kunganirwa mu rukiko ari ntavogerwa, asanga inzitizi yatanzwe na Adeline yo kunganirwa uko abyifuza, ifite ishingiro.

Urukiko rwahise rwanzura ko urubanza rusubikwa indi minsi ibiri, Adeline Mukangemanyi agashaka umwunganira mu mategeko yifuza, urubanza rukazasubukurwa ku wa gatanu tariki 13 Ukwakira 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kubasuhuza. Adeline Rwigara nu muryango we igitekyerezo kandi n`inama nabagira niba Umutima nama wabo ubemeza ko ibyaha baregwa aribyo wenda hari nibindi baba barakoze bitazwi nukobabyemera bataruhanyije bakanabisabira imbabazi biyemeza kutazabisuramo. Ikyo tuzi nuko Igihugu cyacu cyemera imbabazi kandi hari na beshi bazihawe unabona ko batari bazikwiye mumaso yabeshi, rero nabasabaga kutaruhanya ariko koko niba bunva ari abere ngaho nibakomeze baburane Ikyiko zacu turazizeye zizabarenganura.

R.J.B yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka