Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwa Rwigara Adeline rutandukanywa n’urw’abakobwa be

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika ku nshuro ya Kane Urubanza rwa Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara Mukangemanyi, aho bari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Adeline Rwigara aburana wenyine
Ubushinjacyaha bwasabye ko Adeline Rwigara aburana wenyine

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu ryatangiye Mukangemanyi Adeline yunganiwe na Me Gatera Gashabana nkuko yari yabisabye mu rubanza rwasubitswe ku itariki ya 11 Ukwakira 2017. Me Buhuru Pierre Célestin yunganiye Anne Rwigara na Diane Rwigara.

Me Gashabana yavuze ko atabonye umwanya wo gusoma Dosiye y’umukiriya we Mukangemanyi, ngo kuko ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2017, aribwo yabonye icyemezo kimwemerera kumwunganira.

Yasabye Urukiko ko rwasubika urubanza akabasha kubona umwanya uhagije wo kuganira n’uwo yunganira akanasoma dosiye ye bihagije, akazaza kuburana yaarasesenguye bihagije ibyo uwo yunganira aregwa.

Ubushinjacyaha bushingiye kubyo Me Gashabana yari avuze, bwamaganye icyifuzo cye, busaba ko urubanza ruburanishwa ngo kuko bitumvikana ukuntu urubanza ruburana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo, rwasubikwa inshuro enye kandi abaregwa baramenyeshejwe kenshi ibyo baregwa.

Ubushinjacyaha kandi bwatanze icyifuzo cy’uko imanza zatandukanywa, Anne Rwigara na Diane Rwigara bakaburanishwa ukwabo bunganiwe na Me Buhuru Pierre Celestin, Adeline Mukangemanyi Rwigara we akaburana ukwe yunganiwe na Me Gatera Gashabana.

Ku cyifuzo cyo gutandukanya izi manza, Me Gashabana yagaragaje ko atabishyigikiye, ngo kuko mu byaha Mukangemanyi aregwa, harimo icyaha cyo guteza imvururu ahuriyeho n’abakobwa be.

Me Buhuru wunganira Anne na Diane Rwigara yunze mu rya Me gashabana, avuga ko gutandukanya dosiye y’abakiriya be n’umubyeyi wabo, basanga ari ukwivuguruza k’ubushinjacyaha kuko hari icyaha bahuriyeho.

Yanavuze ku busabe bwa Me Gashabana bwo guhabwa umwanya wo kwiga urubanza, avuga ko ari uburenganzira bwe, kugira ngo azabashe kuburanira abaregwa, yaramaze kwinjira mu mizi y’ibyaha baregwa.

Abacamanza nyuma yo kwiherera iminota 30, basanze icyifuzo cya Me Gatera Gashabana cyo gusubika urubanza akabanza agasoma dosiye, gifite ishingiro bityo ko urubanza rwasubikwa.

Abacamanza banzuye kandi ko Ku bijyanye no kuba Ubushinjacyaha busaba ko imanza zatandukanywa byaba binyuranyijwe n’ibiteganywa n’amategeko, bategeka ko urubanza rukomeza kuba rumwe.

Umucamanza yatangaje ko iburanisha rizasubukurwa ku wa mbere tariki 16 Ukwakira 2017 saa mbiri za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka