Ubusabe kw’isubika ry’urubanza rw’abo kwa Rwigara bwateshejwe agaciro

Ubusabe bwa Nshimyimana Rwigara Diane n’umubyeyi we Mukangemanyi Rwigara Adeline ku isubika ry’urubanza rwabo rwo ku itariki 16 Ugushyingo 2017 bwateshejwe agaciro n’urukiko Rukuru rwa Kigali, naho urubanza ku ifunga n’ifungura ryabo ruraburanishwa.

Dianne Rwigara N'Umubyeyi we basabye ko urubanza rwabo rusubikwa urukiko rubitesha agaciro
Dianne Rwigara N’Umubyeyi we basabye ko urubanza rwabo rusubikwa urukiko rubitesha agaciro

Muri urwo rubanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo Mukamugemanyi Adeline yavuze ko yaje kuburana atameze neza agasaba ko iburanisha risubikwa,naho kuri Diane Rwigara n’umwuganira ari we Me Buhuru nabo basabye ko rusubikwa ngo kubera ko batabonye imyanzuro y’ubushinjacyaha.

Mukangemanyi Adeline Rwigara yatangiye amenyesha urukiko ko arwaye ngo akaba yari ari ku miti yo mu bwoko bwa antibiyotike.

Ati " Uburwayi bwahereye ku ihohoterwa nakorewe ubwo nafatwaga burakomeza kugeza n’ubu.Ndasaba ko ntaburana kuko ntameze neza mu mubiri."

Icyakora urukiko rwamusabye kugaragaza aho yivurije,akanagaragaza ko yasabiwe ikiruhuko cy’uburwayi na muganga ntiyashobora kukigaragaza.

Mukangemanyi n’umwunganizi we mu mategeko Me Gatera Gashabana bakomeje bagaragariza urukiko ko impapuro zo kwa muganga zitabonetse ngo kubera ko zihita zijyanwa n’abandi bantu.

Abo bantu ariko ntibashoboye kugaragazwa mu rukiko uretse kuvugwa n’umuburanyi ndetse n’umwuganira mu mategeko.

Me Gatera Gashabana yasabye ko urukiko rwazategeka umukiriya we akabona uburenganzira ku mpapuro zose yivurizaho kwa muganga ngo kuko hari abandi bantu bahita bazitwara.

Ati " Turasaba urukiko ko rwatanga uburenganzira akabona izo mpapuro yivurizaho kugira ngo ajye abasha kuzigaragaza mu gihe azisabwe"

Ku ruhande rwa Nshimyimana Rwigara Diane we yavuze ko bagejeje imyanzuro yabo muri systeme ariko iy’ubushinjacyaha yo ntibayibonemo ku bw’iyo mpamvu agasaba ko urubanza rwasubikwa.

Yunganiwe na Me Buhuru yagize ati " Imyanzuro y’ubushinjacyaha ntayo twabonye turasaba ko mwabutegeka bukayitanga cyangwa yaba ntayo bufite,imyanzuro yacu ikaba ari yo ishingirwaho mu gufata icyemezo mu rukiko".

Me Bushuru yakomeje avuga ko bakeneye kumenya ibyo ubushinjacyaha bwavuze ku myanzuro bwakoze ndetse nabo bakagira icyo bayongeraho".

Ati " Ubushinjacyaha ntabwo twaburana nabwo kandi tudafite imyanzuro yabwo"

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buhera kuri Mukagemanyi Adeline buvuga ko ubushize ikibazo cye cy’uburwayi cyari cyanzuwe ko agomba kuzana icyemezo cya muganga ariko we akaba yaje ntacyo agaragaza.

Bwagize buti " Yagiye kwa muganga tariki ya 7 Ugushyingo , uyu munsi ni itariki 16 Ugushyingo,ni ukuvuga ko dukeneye kubona icyemezo cya muganga kibyemeza ariko ntacyo agaragaza.

Ubusabe bwe ntabwo urukiko rukwiye kubuha agaciro kuko ntibyumvikana uko muganga yaguha ikiruhuko cy’uburwayi ariko ntubimenye. Iyi mpamvu ntikwiye guhabwa agaciro kuko itagaragarizwa ikimenyetso"

Mukangemanyi Adeline aravuga ko uburwayi afite butamwemerera kuburana
Mukangemanyi Adeline aravuga ko uburwayi afite butamwemerera kuburana

Ku birebana n’impamvu yahuriweho na bose y’uko nta myanzuro babonye, ubushinjacyaha bwasobanuye ko iyabo bwayibonye tariki 3 Ugushyingo bukayisubiza tariki 6 Ugushyingo 2017 bukoresheje sisiteme y’ikoranabuhanga ikoreshwa mu nkiko zo mu Rwanda.

Ngo kuba urukiko rwarayibonye ndetse nabo birashoboka ko bayibonye bitaba ari byo akaba ari ubushake buke ababunganira bagize nk’uko ubushinjacyaha bwabisobanuye mu rukiko rukuru rwa Kigali.

Urukiko rwasabye ubushinjacyaha ikimenyetso kigaragaraza ko yoherejwe muri sisiteme,gusa mu cyumba cy’iburanisha habuze interineti ihagije, biba inzitizi yo kukigaragaza.

Urukiko rwongeye kubaza ubushinjacyaha uko byagenda mu gihe byagaragara ko iyo myanzuro itasubijwe nk’uko abo barega babivuga ariko ubushinjacyaha bugaragaza ko ibyo bijyanye n’ikoranabuhanga.

Bwabisobanuye bugira buti " ikimenyetso cy’uko twayitanze ni uko yageze ku rukiko kandi hakoreshejwe sisiteme, twe ntituri abahanga mu ikoranabuhanga ngo tumenye impamvu batayibonye kandi twarayohereje".

Nyuma y’ibyo bibazo byavutse urukiko rwafashe akanya rujya kwiherera rugaruka rutangaza ko ubusabe bw’abaregwa buteshwa agaciro iburanisha ku ifunga n’ifungura ryabo rirakomeza.

Ibyaha Nshimyimana Rwigara Diane n’umubyeyi we Mukangemanyi Rwigara Adeline bakurikiranweho birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukurura amacakubiri ndetse n’icyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano kihariye kuri Rwigara Diane bakaba babikurikiranwaho bafunzwe.

Icyemezo kibafunze mu buryo bw’agateganyo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge,bwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma bafungwa mbere y’urubanza mu gihe iperereza ku byaha bakekwaho rigikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka