Pte Ishimwe na Pte Nshimiyumukiza bakatiwe gufungwa by’agateganyo

Urukiko rwa Gisirikare ruri kuburanisha Private Claude Ishimwe na Private Jean Pierre Nshimiyumukiza, ku mugaragaro, rwafashe icyemezo cy’uko bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Pte Ishimwe na Pte Nshimiyumukiza imbere y'ubutabera bubera ku mugaragaro.
Pte Ishimwe na Pte Nshimiyumukiza imbere y’ubutabera bubera ku mugaragaro.

Mu rubanza ruri kubera i Gikondo, aho icyaha cyakorewe, urukiko rwa Gisirikare rwemeje ko aba basirikare bashinjwa ibyaha bitatu bakomeza kuburana bafunze kubera ko impamvu batanze bisobanura zidahagije.

Urukiko rwabwiye abaturage bari bitabiriye iri buranisha, kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kamena 2017, ryaberaga mu nzu mberabyombi iri ahitwa kuri CGM, ko mu byaha baregwa harimo icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi kandi gihanishwa hejuru y’imyaka ibiri.

Ibindi byaha baregwa birimo ubwambuzi bukoresheje kiboko, ubugande, kurasa nta tegeko no konona ikintu cy’undi ku bw’inabi.

Pte Ishimwe yemeye ibyaha byose aregwa uko ari bitatu naho mugenzi we yemera icyaha cy’ubufatanyacyaha gusa.

Tariki 10 Gicurasi 2017, nibwo aba basirikare barashe Ivan Ntivuguruzwa, bamusanze ku kabari ke ahagana mu masaa munani z’ijoro, bamurashe amasasu menshi.

Claudine Umuhoza umugore wa Ntivuguruzwa, yishimiye iburanishwa mu ruhame ry’aba bashinjwa kumwicira umugabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka