Nyarugenge: 85% by’abaturage banyuzwe n’uko abunzi babarangiriza ibibazo

85% by’abaturage ba Nyarugenge banyuzwe n’imikorere y’abunzi kuko ibibazo byabo birangirira ku kagari ntibasiragire, ngo bakabikesha amahugurwa abo bunzi bahawe n’umuryango (RCN).

Ubu abaturage ntibakirirwa bahitira mu nkiko kuko abunzi babakemurira ibibazo
Ubu abaturage ntibakirirwa bahitira mu nkiko kuko abunzi babakemurira ibibazo

Umuryango w’Ababirigi uharanira ubutabera, RCN, umaze igihe kinini uhugura abunzi n’inzego z’ibanze hirya no hino mu gihugu ku bijyanye n’ubutabera bwegerejwe abaturage, ngo bikaba byaratanze umusaruro ugaragara kuko abaturage bishimiye imikirize y’ibibazo byabo.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’uyo muryango bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 10 Kanama 2018, bwerekanye ikigero cy’uko abaturage ba Nyarugenge banyuzwe, nk’uko bitangazwa na Jérôme Ishema, umukozi wa RCN ushinzwe gukurikirana no guhuza ibikorwa.

Agira ati “Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abaturage 71% banyuzwe kuri byose mu irangizwa ry’ibibazo byabo ku bwumvikane ku rwego rw’akagari. Na ho 14% banyuzwe kuri byinshi, bivuze ko 85% muri rusange banyuzwe, bikaba bituruka ku mahugurwa abunzi bahawe na RCN”.

Yongeraho ko ayo mahugurwa yari akubiyemo uburyo bwo kunga (mediation) ndetse n’inzira zose zo kunga zemewe n’amategeko, akaba yaritabiriwe ku kigero cya 95% nk’uko ubwo bushakashatsi bubigaragaza.

Jérôme Ishema avuga ko guhugura abunzi byatumye banoza akazi kabo
Jérôme Ishema avuga ko guhugura abunzi byatumye banoza akazi kabo

Umwe mu bunzi wakurikiye ayo mahugurwa, Uwihanganye Elias, yemeza ko hari byinshi yungutse byatumye imikorere yabo iba myiza kurushaho.

Ati “Amahugurwa baduhaye yatumye twunguka byishi mu by’amategeko byatumye tunoza akazi kacu. Ikindi ni uko twahamenyeye uburyo bwiza bwo kwandika imyanzuro ku mpapuro zikoze neza (Forms), bigatuma nta rubura bitewe n’uko ziba zikurikiranye, bitandukanye na mbere ho twandikaga aho tubonye”.

Mugenzi we ati “Ubu twabaye intyoza mu mategeko kubera aya mahugurwa, twunga abaturage kinyamwuga ku buryo benshi bahava banyuzwe ntihagire izindi nzego bagana”.

Abunzi n'abayobozi mu nzego z'ibanze bashima mahugurwa bahwe n RCN
Abunzi n’abayobozi mu nzego z’ibanze bashima mahugurwa bahwe n RCN

Ayinkamiye Assia, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwezamenyo II mu murenge wa Rwezamenyo, ahamya ko guhugura abunzi ari ingezi kuko bafatiye runini abaturage.

Ati “Ayo mahugurwa ni igisubizo kuko abunzi batorwa n’abaturage bagakora iby’amategeko ntaho babyize, atuma rero babikora neza. Nk’ubu batumye abaturage batagisiragira mu nzego z’ubutabera, natwe nk’abayobozi batugabanyirije umutwaro kuko ibibazo byinshi ubu ari bo babikemura”.

RCN ngo imaze guhugura abunzi n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze barenga ibihumbi 10 mu turere twa Nyarugenge, Gicumbi, Ngororero, Burera, Rutsiro na Nyabihu ndetse ikaba yaranahaye abunzi ibikoresho binyuranye biborohereza mu kazi kabo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) muri 2016, bwerekanye ko inzego z’abunzi zishimwa n’abaturage ku kigero kirenga 86.9%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka