Mugisha Philbert wahoze ari Meya wa Nyamagabe yarekuwe

Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza, rumaze kwemeza ko Philbert Mugisha wayoboraga Akarere ka Nyamagabe arekurwa.

Mugisha Philbert yarekuwe kandi ntabwo azajya yitaba urukiko nka bagenzi be bari bafunganywe
Mugisha Philbert yarekuwe kandi ntabwo azajya yitaba urukiko nka bagenzi be bari bafunganywe

Uyu muyobozi watawe muri yombi tariki ya 16 Ugushyingo 2017, yari afunganywe n’abakozi b’akarere barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, nabo urukiko rukaba rwategetse ko barekurwa.

Aba bayobozi bari bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’Akarere, ndetse no gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko amasoko ya Leta.

Urukiko rukaba rwasabye ko abari bafunganywe na Mugisha Philbert bazajya barwitaba buri wa mbere w’Ukwezi ruvuga ko Philbert we Atari muri abo bazajya bitaba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Imana yo mu ijuru ishimwe kandi ihabwe icyubahiro

Sano yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Imana ihabwe icyubahiro!

Augustin yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Nkurikije ukuntu uyu mugabo arenganya ababtu akabafungisha,agatanga n’amafaranga ngo baheremo. Birambabaje kuba bamufunguye. Igihe kizagera aho ashyira abandi na we ahafate ikibanza

Alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Mayor ariko ntatanga amasoko. Mukosore

mami yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka