Mugisha Philbert wahoze ari Meya wa Nyamagabe yarekuwe

Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza, rumaze kwemeza ko Philbert Mugisha wayoboraga Akarere ka Nyamagabe arekurwa.

Mugisha Philbert yarekuwe kandi ntabwo azajya yitaba urukiko nka bagenzi be bari bafunganywe
Mugisha Philbert yarekuwe kandi ntabwo azajya yitaba urukiko nka bagenzi be bari bafunganywe

Uyu muyobozi watawe muri yombi tariki ya 16 Ugushyingo 2017, yari afunganywe n’abakozi b’akarere barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, nabo urukiko rukaba rwategetse ko barekurwa.

Aba bayobozi bari bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’Akarere, ndetse no gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko amasoko ya Leta.

Urukiko rukaba rwasabye ko abari bafunganywe na Mugisha Philbert bazajya barwitaba buri wa mbere w’Ukwezi ruvuga ko Philbert we Atari muri abo bazajya bitaba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Mugisha Wacu tumuziho ubunyangamugayo bamusubize inshingano ze! Ano bamuvangira babiryozwe!

Alias yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

Ariko mwagiye mureka kubeshyera Mugisha ninde yigeze abwira nabi uretse kubona umuntu ahuye n’ibyago muka muvuga mujye muvugisha ukuri

MATESO yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

Buriya nta bundi buryo bwabaho bwo gusezerera umuntu ku kazi mu mahoro atabanje gusigwa icyasha?

Ukuri yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

nibarekure nabandi bakozi rero

karabo yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

None se Mugisha yagizwe umwere cyangwa?Kuki we atazajya yitaba urukiko nka bagenzi be?

alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Kuki Mugisha we atazajya yitaba urukiko?Yaba she yagizwe umwere wenyine mubo bari bafunganywe Bose?

alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

ubutabera bwigihugu cyacu burarikanuye kunyungu z’abanyarwanda ngo batarenganywa

nshuti yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

buriya nabariya nabo bazarekeraho kwitaba kuko buriya abagabo ntibahahira rimwe

nshuti yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

ok ni byiza

humure yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

ko mutadusobanurira nimba agiye gukomeza Inshingano?

Ephrem yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Amashyi menshi ku butabera bw’u Rwanda bugaragaje ubwigenge no gukorera mu mucyo

Buzima yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Niba umuntu nka Mugisha yegura, buriya na Nambaje na Rwiririza hano iwacu I Ngoma nabo uwabavanaho ibibi byabo ni byinshi! Uko bagira abakozi byo birarenze, naho umuturage we ngo areba nk’ikanya cyangwa usogongera ikigage. Rwiririza we ngo ni ngombwa gukoresha agatsiko ki Rukira.Presida wa JADF nuwi Rukira, Gitifu cyangwa umukozi ukora neza cyangwa uba uwambere numunya Rukira; guhimbira abakozi ibyaha: Damasceni I Mugesera, Murisi I Jarama ! None se Ricade na Glorioza nibo bazima? Cyangwa nuko ari aba komisiyoneri bakaba bavuka ni Rukira! Ngaho da!

kamunterenge yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka