Malawi: Urubanza rwo kohereza Murekezi Mu Rwanda rwongeye gusubikwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Lilolongwe muri Malawi rwongeye gusubika urubanza rwo kohereza mu Rwanda Vincent Murekezi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

JPEG - 49 kb
Vincent Murekezi yageze muri Malawi ashaka ibyangombwa byaho

Televiziyo Nyasa yo muri Malawi kuri uyu wa 18 Mutarama 2017 yatangaje ko umwanzuro wo kutohereza mu Rwanda Vincent Murekezi wafashwe n’umucamanza Wapona Kita.

Yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kumva uwunganira Murekezi wavuze ko mbere yo kuburanisha imanza nk’izi (za extradition) bisaba ko Minisiteri y’Umutekano ibyemerera urukiko.

Ingingo ya karindwi yo mu gika cya mbere cy’itegeko rya Malawi rirebana no guhererekanya imfungwa n’ibindi bihugu, iteganya ko mbere y’uko urukiko ruburanisha urubanza nk’uru haba hagomba inyandiko ya Minisiteri y’Umutekano yemeza ko ruburanishwa.

Kuba Urukiko Rwibanze rwa Lilongwe rutari rufite iyo nyandiko bikaba ari byo byatumye uwunganira Vincent Murekezi avuga ko rudafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza.

Kita, wunganira Murekezi, yagize ati “Turabasaba kureka iki kirego kuko nta bushobozi mufite bwo kukiburanisha kandi ntikiri ku rwego rwanyu.”

Kita yagiriye Inama Urukiko rwa Lilongwe kohereza ikirego mu rukiko rwisumbuyeho.

Mu mwanzuro w’urukiko, umucamanza Patrick Chirwa we yavuze ko urukiko rwabo rufite ubushobozi bwo kuburanisha icyo kirego bishingiye ku mategeko y’i London (Commonwealth London Scheme) n’ubwo atagaragaje ingingo ibibemerera.

Cyakora, Hakurikijwe Itegeko rya Malawi bagenderaho, umucamanza Chirwa yavuze ko hakiri ibibura ngo bashobore kuburanisha ikirego cyo kohereza Murekezi mu Rwanda.

Kuba byari bibaye ku nshuro ya kabiri banga kuburana uru rubanza byababaje cyane umushinjacyaha Steve Kayuni, we wumvaga urukiko rufite ubwo bubasha butangwa na minisitiri, ngo kuko ubushishanjacyaha bukorana umunsi ku munsi na Polisi.

Kuri we, ngo bikaba bisobanuye ko Minisiteri y’Umutekano yatanze ubwo burenganzira, agasaba ko urukiko rutashingira ku bavuga ko nta burenganzira rufite bwo kuburanisha icyo kirego.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza Chirwa akaba yanzuye ko minisiteri igomba kubanza kohereza iyo nyandiko isinywe na Minisitiri w’Umutekano mu gihe kitarenze iminsi itanu, urubanza arwimurira ku wa 25 Mutarama 2017.

Vincent Murekezi, ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoreye mu Ntara y’Amajyepfo mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, yatawe muri yombi ku wa 8 Ukuboza 2016, akaba afungiwe muri Gereza ya Maula muri Malawi.

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka