Kimihurura: Afatiwe mu cyuho agiye gutoroka Urukiko rw’Ikirenga

Byumvuhore Faragie afatiwe mu cyuho ashaka gutoroka urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa 26 Werurwe 2018.

Afashwe yahinduye imyenda agerageza gutoroka Urukiko
Afashwe yahinduye imyenda agerageza gutoroka Urukiko

CIP Sengabo Hilary Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yabwiye Kigali Today ko Byumvuhore ashobora kuba afite ababimufashijemo, ngo kuko yafashwe yahinduye imyenda agerageza gusohoka mu marembo y’urukiko rw’ikirenga, ruherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Byumvuhore Faragie ni mwene Bavuge na Uwizeye. Yavutse Tariki ya 01 Mutarama 1996, akaba akurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba.

Byumvuhore yafashwe bwa mbere kuwa 03 Nzeli 2016, afatirwa i Remera mu Karere ka Gasabo.

Abakekwaho kumuha imyenda isanzwe yafashwe yambaye ni mushiki we n’umugorewe bari baje ku rukiko gukurikirana urubanza rwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yari yafungiwe iki bwa mbere na mbere???

"Iterabwoba" ? More details needed !!!!

Peter yanditse ku itariki ya: 27-03-2018  →  Musubize

ko ava amaraso bite??

yyy yanditse ku itariki ya: 26-03-2018  →  Musubize

uwomwana numunyamanyanga tu

hehe yanditse ku itariki ya: 26-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka