Hari imbogamizi zikomeye zikibangamiye abarwanya Ruswa– Prof Rugege

Urukiko rw’Ikirenga rutangaza ko imanza 117 zirebana na ruswa zizacibwa mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, cyatangiye none ku ya 12 kikazasozwa ku ya 16 Gashyantare 2018.

Prof Sam Rugege avuga ko hakiri imbogamizi mu kurwanya ruswa ariko byanze bikunze izatsindwa
Prof Sam Rugege avuga ko hakiri imbogamizi mu kurwanya ruswa ariko byanze bikunze izatsindwa

Byatangajwe kuri uyu wa 12 Gashyantare 2017 na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, kijyanye no kugaragaza ibizakorwa muri icyo cyumweru. Iki kiganiro cyanitabiriwe n’izindi nzego zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa.

Prof Rugege yavuze ko muri iki cyumweru bazibanda ku kuburanisha imanza zirebana n’icyaha cyo gutanga no kwakira ruswa ziri mu nkiko zose.

Yagize ati “Biteganyijwe ko tuzaburanisha imanza zose zirebana na ruswa ziri mu nkiko. Ubu hazaburanishwa imanza 117 mu 123 zihari kandi twizeye ko zizarangira, naho esheshatu zisigaye zagoranye kuzishyira kuri gahunda kuko abaregwa batari mu gihugu”.

Arongera ati “Hazabaho kandi ibiganiro mu nkiko bijyanye no kurwanya ruswa, bizajya biba mu gitondo imanza zitaratangira. Bizajya bitangwa n’abacamanza cyangwa abanditsi b’imanza, bigezwe ku bitabiriye imanza bose ndetse hari n’ibizaca ku bitangamakuru bitandukanye”.

Urukiko rw’Ikirenga rutangaza ko mu myaka 13 ishize, abacamanza 17 n’abanditsi b’inkiko 23 birukanywe mu mirimo yabo bazira icyaha cya ruswa ndetse n’ubu ngo hakaba hari n’abandi bacamanza 4 barimo gukurikiranwa mu nkiko baregwa ruswa.

Iki kiganiro cyanitabiriwe n'abafite aho bahuriye n'inzego z'ubutabera
Iki kiganiro cyanitabiriwe n’abafite aho bahuriye n’inzego z’ubutabera

Prof Rugege kandi yagarutse ku mbogamizi abarwanya ruswa bahura nazo kuko ngo itangwa mu ibanga rikomeye.

Ati “Ruswa itangwa mu ibanga rikomeye, bigatuma ibimenyetso byayo bitaboneka neza, n’aho ikoranabuhanga ryaziye usanga benshi barikoresha mu guhisha ibimenyetso. Ikindi ni uko abari mu gikorwa cya ruswa, yaba uyitanga n’uyihabwa baba babifitemo inyungu, ntawabigaragaza”.

Yongeraho ko hari n’abatinya kuvuga ko basabwe ruswa batinya kugirirwa nabi cyangwa ko imanza zabo bazitsindwa, bagahitamo kwicecekera, ngo ni ugukomeza ubukangurambaga.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru ikaba igira iti “Ruswa ni umwanzi w’iterambere, tugomba kuyamagana”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka