Emmanuel Mbarushimana yigaramye abamwunganira mu rukiko

Emmanuel Mbarushimana woherejwe n’inkiko zo muri Danmark kuburanira mu Rwanda yigaramye abamwunganira mu rukiko, asaba ko bahindurwa ariko urukiko rubitera utwatsi.

Emmanuel Kunda Mbarushimana
Emmanuel Kunda Mbarushimana

Yabigaramye mu rubanza rwabereye mu Rugereko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga mu Rukiko rw’Ikirenga, ku wa gatatu tariki 10 Gicurasi 2017.

Emmanuel Kunda Mbarushimana ashinjwa ibyaha bitanu bikomeye birimo icya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, icyo gucura umugambi wo gukora Jenoside, icy’ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’icyo kurimbura imbaga nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Yoherejwe n’ubutabera bwo muri Danmark muri 2014,aje kuburanira mu Rwanda.

Mbarushimana wagombaga gutanga imyanzuro ku byo yashinjwe n’ubushinjacyaha, yatangiye asoma inyandiko yandikiye urukiko asaba ko ubushinjacyaha bugeza mu rukiko ubuhamya abatangabuhamya bamutanzeho muri Danmark mu rubanza rwo kumwohereza kuburanira mu Rwanda.

Uretse ibyo kandi yanasabye urukiko ko rwakwita ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya mu rubanza rwa Elie Ndagijimana, Dominique Ntawukuriryayo, Callixte Karemanzira na Alphonse Nteziryayo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gisagara.

Mbarushimana agira ati “Ibyo bariya batangabuhamya bavuze bigaruka muri uru rubanza nshinjwamo akaba ari yo mpamvu bikwiye kwifashishwa mu gufata imyanzuro.”

Yakomeje asaba ko imvugo z’abatangabuhamya mu rubanza rwe rwabereye muri Danmark zashyirwa mu Kinyarwanda bikuwe mu ki-Danois (ururimi rwa Danmark) kugira ngo abamwunganira n’urukiko bashobore kubyifashisha.

Ari izo nyandiko zikubiyemo ubuhamya bwafashwe n’abashinjacyaha bo muri Danmark ari n’ubuhamya bwo muri TPIR, ubushinjacyaha bwavuze ko mu kirego arimo kuburanira mu Rwanda butigeze bubishingiraho.

Bityo ibyo gusaba ko urukiko rutegeka ko izo nyandiko zigezwa mu nkiko nta shingiro bifite.
Nyuma y’uko Mbarushimana akomeje gutsimbarara akanasobanura ko impamvu yifuza ko imvugo ziri mu buhamya bw’ubushinjacyaha bwa Danmark zivuguruzanya n’iziri mu buhamya bw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, urukiko rwafashe iminota 15 yaje kuvamo hafi isaha rwiga ku mwanzuro rugomba gufata.

Ubwo bari bagarutse, urukiko rwavuze ko rwasanze rutategeka ubushinjacya kugeza mu rukiko dosiye zikubiyemo izo mvugo kuko ubushinjacyaha butigeze buzishingiraho ikirego kandi urukiko rukaba rwafashe umwanzuro ku rubanza ubwo buhamya bwatangiwemo.

Amaze kumva icyemezo cy’urukiko, aho gukomeza atanga imyanzuro ku byo ashinjwa, Mbarushimana yahise asaba urukiko ko mu bushishozi bwarwo rwasezerera abamwunganira mu mategeko abashinja kumutererana mu rubanza.

Agira ati “Buri wese namuterefonnye inshuro zirenga icumi mbariyemo izo banyitabye n’izo batanyitabye ngira ngo dutegurire hamwe urubanza ariko ndaheba.”

Aha ni ho Mbarushimana yahereye agira ati “Ubuzima bwanjye muri iki gihugu buri ku rudodo! Bansabiye gufungwa burundu, ni yo mpamvu ntapfa kuburana uko niboneye.”

Urukiko rwasabye Me Christophe Twagirayezu na Me Jean Claude Bizimana Shusho bunganira Mbarushimana kugira icyo bavuga ku byo umukiriya wabo abashinja.

Bahise basaba ko bivugwa mu muhezo, maze urukiko rutegeka ko abari baje kumva urwo rubanza basohoka.

Nyuma y’iminota nk’icumi babyigaho, urukiko rwavuze ko abunganira Mbarushimana bari bahawe kumwunganira mu nyungu z’ubutabera kuko nta bushobozi yari afite bwo ku bishakira, bityo ngo akaba nta bubasha afite bwo gusaba ko basezererwa.

Urukiko rwasobanuye ko imikoranire mibi Mbarushimana ashinja abumwunganira ishingiye ku kuba atabumva kandi akaba adashaka kwigana na bo urubanza.

Urukiko rwanzuye ko niba Mbarushimana ashaka ko iby’ubwo buhamya bwo muri Danmark n’ubwo muri TPIR bushingirwaho, ari we ubwe ukwiye kubushaka akabwifashisha yisobanura ku byo arengwa.

Kubera ko ibyo yavugaga byafatwaga nk’amananiza, urukiko rwategetse ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 25 Gicurasi 2017 kandi akazaza nta kindi avuga uretse gutanga imyanzuro ye ya nyuma ku byo ashinjwa, atabikora igatangwa n’abamwunganira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka